Yesaya 13:1-22

  • Urubanza rwaciriwe Babuloni (1-22)

    • Umunsi wa Yehova uregereje (6)

    • Abamedi bari kurimbura Babuloni (17)

    • Babuloni ntiyari kongera guturwa (20)

13  Ibyo Yesaya+ umuhungu wa Amotsi yabonye mu iyerekwa, bivuga ku rubanza Babuloni yaciriwe:+   “Nimushinge ikimenyetso+ ku misozi y’ibitare biriho ubusa. Mubahamagare, mubarembuze,Kugira ngo baze binjire mu marembo y’abanyacyubahiro.   Nahaye itegeko abantu nashyizeho.*+ Nahamagaye abarwanyi banjye kugira ngo bakore ibihuje n’uburakari bwanjye,Bishima bafite ubwibone.   Nimwumve! Nimwumve urusaku mu misozi,Rumeze nk’urusaku rw’abantu benshi! Nimwumve! Mwumve urusaku rw’ibihugu,Urusaku rw’ibihugu biri hamwe!+ Yehova nyiri ingabo arimo arahuriza hamwe ingabo ziteguye intambara.+   Ziturutse mu gihugu cya kure,+Ziturutse ku mpera z’ijuru. Yehova azanye intwaro z’uburakari bwe,Kugira ngo arimbure isi yose.+   Muboroge kuko umunsi wa Yehova wegereje! Uzaza umeze nko kurimbura guturutse ku Ishoborabyose.+   Ni yo mpamvu amaboko yose azabura imbaragaN’imitima y’abantu bose igashongeshwa n’ubwoba.+   Abantu bahagaritse imitima.+ Barazungera kandi bafite ububabare,Nk’umugore ufashwe n’ibise. Bararebana buri wese afite ubwoba bwinshi,Bafite agahinda mu maso.   Dore umunsi wa Yehova uraje,Umunsi w’amakuba n’umujinya n’uburakari bugurumana,Kugira ngo utume igihugu kiba ikintu giteye ubwoba+Kandi umareho abanyabyaha bari muri icyo gihugu. 10  Kuko inyenyeri zo mu ijuru n’amatsinda y’inyenyeri*+Bitazamurika. Izuba rizijima rikimara kurasaN’ukwezi ntikuzatanga urumuri. 11  Nzahana abatuye isi kubera ibibi byabo+N’abantu babi mbahanire amakosa yabo. Nzakuraho ubwibone bw’abishyira hejuruKandi nzacisha bugufi ubwirasi bw’abategetsi b’abagome.+ 12  Nzatuma umuntu usanzwe adapfa kuboneka, kurusha zahabu itunganyijwe,+N’abantu be gupfa kuboneka, kurusha zahabu yo muri Ofiri.+ 13  Ni yo mpamvu nzatuma ijuru ritigitaN’isi ikanyeganyega ikava mu mwanya wayo,+Bitewe n’umujinya wa Yehova nyiri ingabo wo ku munsi w’uburakari bwe bugurumana. 14  Kimwe n’ingeragere ihigwa cyangwa umukumbi utagira uwo kuwuhuriza hamwe,Buri wese azasubira mu bantu be,Buri wese ahungire mu gihugu cye.+ 15  Uwo bazabona wese bazamutera icumuKandi uwo bazafata wese bazamwicisha inkota.+ 16  Abana babo bazicwa* babireba,+Amazu yabo asahurweKandi abagore babo bazafatwa ku ngufu. 17  Dore mbateje Abamedi,+Babona ko ifeza nta cyo ivuzeKandi ntibishimire zahabu. 18  Imiheto yabo izashwanyaguza abasore,+Ntibazagirira impuhwe impinjaKandi ntibazababarira abana. 19  Babuloni, itatse ubwiza* kurusha ubundi bwami bwose,+Ubwiza n’ishema ry’Abakaludaya,+Izamera nka Sodomu na Gomora, igihe Imana yaharimburaga.+ 20  Nta muntu uzongera kuhabaKandi nta wuzongera kuhatura kugeza iteka ryose.+ Nta Mwarabu n’umwe uzahashinga ihema ryeKandi abashumba ntibazongera kuhajyana amatungo yabo ngo aharuhukire. 21  Inyamaswa zo mu butayu ni ho zizaryama,Amazu yabo azuzuramo ibihunyira. Inyoni za Otirishe* ni ho zizaba+Kandi ihene zo mu gasozi* zizahakinira. 22  Inyamaswa zihuma zizasakuriza mu minara yaho,Ingunzu* zimokere mu mazu y’i bwami meza cyane. Igihe cyayo kiri hafi kandi iminsi yayo ntizongerwa.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abantu banjye bejejwe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amatsinda y’inyenyeri yitwa Kesili.” Rishobora kuba ari itsinda ry’inyenyeri rya Oriyoni n’andi matsinda y’inyenyeri byegeranye.
Cyangwa “bazabacamo ibice.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ifite ikuzo.”
Cyangwa “imbuni.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Abadayimoni bameze nk’ihene.”
Ni inyamaswa imeze nk’imbwa.