Yesaya 14:1-32

  • Abisirayeli bari gutura mu gihugu cyabo (1, 2)

  • Umwami w’i Babuloni atukwa (3-23)

    • Urabagirana yari guhanuka avuye mu ijuru (12)

  • Yehova yari kumenagura Abashuri (24-27)

  • Urubanza rwaciriwe Ubufilisitiya (28-32)

14  Yehova azagirira Yakobo imbabazi+ kandi azongera atoranye Abisirayeli.+ Azabatuza* mu gihugu cyabo+ kandi abanyamahanga bazabasanga bifatanye n’umuryango wa Yakobo.+  Abantu bo mu bindi bihugu bazabafata babasubize mu gihugu cyabo kandi abo mu muryango wa Isirayeli bazabafata babagire abagaragu n’abaja,+ mu gihugu cya Yehova. Bazafunga abari barabagize imfungwa kandi bazategeka abahoze babakoresha imirimo y’agahato.  Yehova namara kubaruhura imibabaro yanyu, imihangayiko n’imirimo y’agahato mwakoreshwaga,+  muzacira umwami w’i Babuloni uyu mugani* mumuseka, muti: “Mbega ukuntu uwakoreshaga abandi imirimo y’agahato ibye birangiye! Mbega ukuntu kugirira abandi nabi byarangiye!+   Yehova yavunaguye inkoni y’ababi,Yavunnye inkoni y’abayobozi,+   Avunagura uwahoraga akubitana umujinya+ abantu bo mu bindi bihugu,Uwategekeshaga ibihugu uburakari kandi agahora abitoteza.+   Ubu noneho isi yose iraruhutse kandi iratuje. Abantu barasakuza bishimye.+   Ndetse n’ibiti by’imiberoshi n’amasederi yo muri Libani,Byishimiye ibyakubayeho,Biravuga biti: ‘uhereye igihe wagwiriye hasi,Nta muntu utema ibiti wari waza kudutema.’   No hasi mu Mva* harakubonye haravurungana,Habonye uje haza kugusanganira. Watumye hakangura abapfuye batagira icyo bimarira,Abayobozi* bose b’isi b’abagome. Hahagurutsa abami bose ku ntebe zabo z’ubwami. 10  Bose barakubwira bati: ‘Ese nawe wagize intege nke nkatwe? Nawe wabaye nkatwe? 11  Ubwibone bwawe bwaramanutse bujya mu Mva,*Hamwe n’ijwi ry’ibikoresho byawe by’umuziki, bifite imirya.+ Wisasira inyoKandi wiyorosa iminyorogoto.’ 12  Mbega ngo urahanuka uvuye mu ijuru,Wa nyenyeri we irabagirana, iboneka mu gitondo bwenda gucya! Mbega ngo urajugunywa ku isi,Wowe watsindaga ibihugu!+ 13  Dore waribwiye mu mutima wawe uti: ‘nzazamuka njye mu ijuru.+ Nzazamura intebe yanjye y’ubwami nyishyire hejuru y’inyenyeri z’Imana,+Nicare ku musozi bateraniraho,Mu bice bya kure cyane byo mu majyaruguru.+ 14  Nzazamuka njye hejuru y’ibicu,Nzaba nk’Isumbabyose.’ 15  Nyamara uzajugunywa mu Mva,Mu rwobo rwo hasi cyane. 16  Abazakubona bazakwitegereza,Bakugenzure babyitondeye, bavuge bati: ‘Ese uyu si wa wundi wajyaga ahungabanya isi,Agatera ubwoba ibihugu,+ 17  Watumaga isi imera nk’ubutayu,Agasenya imijyi yayo+Kandi akanga ko abo yafunze basubira iwabo?’+ 18  Abandi bami bose b’ibihugu,Bose, bashyinguwe mu cyubahiro,Buri wese ashyingurwa mu mva* ye. 19  Ariko wowe warajugunywe ntiwashyingurwa mu mva,Umera nk’ishami ry’igiti ryanzwe,Witwikira intumbi z’abicishijwe inkota,Bamanuka bajya ku mabuye yo hasi mu rwobo,Umera nk’intumbi banyukanyutse. 20  Ntuzashyingurwa hamwe na bo mu mva,Kuko warimbuye igihugu cyawe,Ukica abantu bawe. Abakomoka ku bakora ibibi ntibazongera kuvugwa. 21  Mutegure aho kwicira abahungu be,Bitewe n’icyaha cya ba sogokuruza babo,Kugira ngo batazahaguruka bakigarurira isiMaze bakuzuza igihugu imijyi yabo.” 22  “Nzabatera,”+ ni ko Yehova nyiri ingabo avuga. “Kandi i Babuloni nzahavana izina n’abasigaye, ababakomokaho n’urubyaro,”+ ni ko Yehova avuga. 23  “Nzahahindura aho ibinyogote biba, mpahindure ibishanga kandi nzahakubuza umweyo wo kurimbura,”+ ni ko Yehova nyiri ingabo avuga. 24  Yehova nyiri ingabo yararahiye ati: “Uko nabishatse ni ko bizabaKandi uko nabigennye ni ko bizagenda. 25  Nzajanjagurira Abashuri mu gihugu cyanjye,Mbanyukanyukire ku misozi yanjye.+ Umugogo* bahekeshaga abantu banjye uzabakurwahoKandi umutwaro babikorezaga ukurwe ku bitugu byabo.”+ 26  Uwo ni wo mwanzuro* wafatiwe isi yoseKandi uko ni ko kuboko kwiteguye* gukubita amahanga yose. 27  Yehova nyiri ingabo yarabyiyemeje,Ni nde wamubuza kubikora?+ Ukuboko kwe kurarambuye,Ni nde waguhina?+ 28  Mu mwaka Umwami Ahazi yapfuyemo,+ hatangajwe urubanza rugira ruti: 29  “Yewe Bufilisitiya we, ntihagire n’umwe wishima,Bitewe n’uko inkoni yagukubitaga yavunitse. Kuko ku muzi w’inzoka+ hazazaho inzoka y’ubumara+Kandi urubyaro rwayo ruzaba inzoka iteye ubwoba iguruka.* 30  Mu gihe abana b’imfura b’abantu boroheje bazarya,Abakene bakaryama bafite umutekano,Umuzi wawe nzawicisha inzaraKandi abawe basigaye bazicwa.+ 31  Yewe wa rembo we, rira cyane! Na we wa mujyi we utake. Abo mu Bufilisitiya mwese mwihebe,Kuko mu majyaruguru haturutse umwotsiKandi nta musirikare utandukana n’abandi.” 32  None se ni iki bazasubiza intumwa z’igihugu? Bazasubiza ko Yehova yashyizeho fondasiyo ya Siyoni+Kandi ko aboroheje bo mu bantu be bazayihungiramo.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “azatuma baruhukira.”
Cyangwa “muzatuka.”
Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amasekurume y’ihene.”
Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswe ni “inzu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “iyi ni yo nama itangwa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kubanguriwe.”
Cyangwa “inzoka yihuta cyane y’ubumara.”