Yesaya 15:1-9
-
Urubanza rwaciriwe Mowabu (1-9)
15 Uru ni rwo rubanza rwaciriwe Mowabu:+
Umujyi wa Ari+ w’i Mowabu waracecekeshejwe,Bitewe n’uko washenywe mu ijoro rimwe.
Kiri+ y’i Mowabu yaracecekeshejwe,Bitewe n’uko yashenywe mu ijoro rimwe.
2 Yarazamutse ajya ku Rusengero* n’i Diboni,+Ajya kuririra ahantu hirengeye.
Mowabu iririra Nebo+ na Medeba.+
Imitwe yose ifite uruhara,+ ubwanwa bwose bwarogoshwe.+
3 Mu mihanda yaho, abantu bambaye ibigunira.
Ku bisenge by’amazu yabo n’ahahurira abantu benshi, bose bararira cyane,Bamanuka barira.+
4 Imijyi ya Heshiboni na Eleyale+ birataka,Ijwi ryabyo rirumvikanira i Yahasi.+
Ni yo mpamvu abitwaje intwaro b’i Mowabu bakomeza gusakuza.
Iratitira.
5 Umutima wanjye uraririra Mowabu.
Impunzi zabo zageze i Sowari+ no muri Egulati-shelishiya.+
Bazamuka i Luhiti barira,Banyura mu nzira ijya i Horonayimu barira cyane kubera ibyo byago.+
6 Amazi y’i Nimurimu yose yarakamye.
Ibyatsi bibisi byarumye,Ubwatsi bwarashize kandi nta kimera kibisi kikihaba.
7 Ni yo mpamvu batwara ibyasigaye mu bubiko bwabo n’ibyo batunze;Bambuka ikibaya kirimo ibiti.*
8 Gutaka kumvikanye mu karere kose k’i Mowabu.+
Kurira kwageze muri Egulayimu,Kurira kwaho kwageze i Beri-elimu.
9 Amazi y’i Dimoni yuzuye amaraso;Kandi mfite ibindi bintu nzateza i Dimoni:
Abarokotse b’i MowabuN’abasigaye mu gihugu nzabateza intare.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Inzu.”
^ Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha ryerekeza ku biti bikunze kuba ku nkombe z’imigezi yo mu Burasirazuba bwo Hagati.