Yesaya 16:1-14
-
Ibindi byago byari kugera kuri Mowabu (1-14)
16 Mwoherereze umuyobozi w’igihugu imfizi y’intamaIve i Sela inyure mu butayu,Ikomeze igere ku musozi w’umukobwa w’i Siyoni.
2 Kimwe n’inyoni yirukanywe mu cyari cyayo,+Ni ko abakobwa b’i Mowabu bazamera ku byambu bya Arunoni.+
3 “Nimutange inama, mukore ibihuje n’umwanzuro wafashwe.
Reka igicucu cyawe cya saa sita kimere nk’umwijima wa nijoro.
Hisha abatatanye kandi ntugambanire abantu bahunga.
4 Mowabu we, reka abanjye batatanye babe iwawe.
Ubabere aho kwihisha umuntu ushaka kubarimbura.+
Ugirira abandi nabi azavaho,Kurimbura birangireN’abanyukanyukaga abandi bazashira ku isi.
5 Icyo gihe intebe y’ubwami izakomezwa n’urukundo rudahemuka.
Umuntu wo mu ihema rya Dawidi uzayicaraho azaba indahemuka;+Ace imanza ntawe abereye kandi yihutire guca imanza zikiranuka.”+
6 Twumvise iby’ubwibone bwa Mowabu ko yibona cyane.+
Twumvise ibyo kwishyira hejuru kwe n’ubwibone bwe n’umujinya we.+
Ariko amagambo ye atagira umumaro nta cyo azageraho.
7 Ni yo mpamvu abantu b’i Mowabu bazaririra Mowabu;Bose bazarira.+
Abatsinzwe bazaririra cyane utugati tw’imizabibu tw’i Kiri-hareseti.+
8 Kubera ko imirima y’amaterasi y’i Heshiboni+ yumyeNdetse n’umurima w’imizabibu w’i Sibuma+Abayobozi b’ibihugu banyukanyutse amashami yawo* ariho imizabibu.
Yari yarageze kure, agera n’i Yazeri.+
Yarakomeje agera mu butayu.
Udushami twamezeho twaragiye tugera ku nyanja.
9 Ni yo mpamvu nzaririra umurima w’imizabibu w’i Sibuma nk’uko ndirira Yazeri.
Yewe Heshiboni we, nawe Eleyale, nzabuhiza amarira yanjye,+Kubera ko urusaku rwo kwishimira imbuto zo mu mpeshyi* n’ibyo mwasaruye bitazongera kubaho.*
10 Umunezero n’ibyishimo byakuwe mu murima wawe w’ibiti byera imbuto;Nta ndirimbo z’ibyishimo cyangwa urusaku rw’ibyishimo bicyumvikanira mu mirima y’imizabibu.
Nta bakinyukanyukira imizabibu aho bayengera ngo babone divayi.+
Natumye hatongera kubaho urusaku rw’ibyishimo.+
11 Mu nda yanjye haratitira bitewe no kubabazwa na Mowabu,+Mu nda yanjye haratitira nk’imirya y’inanga bari gucuranga,Bitewe no kubabazwa na Kiri-hareseti.+
12 Nubwo Mowabu yakomeza gusengera ahantu hirengeye kandi igakomeza gusengera mu rusengero rwayo, nta cyo izageraho.+
13 Ayo ni yo magambo Yehova yavuze kera kuri Mowabu.
14 None Yehova aravuze ati: “Mu myaka itatu, kimwe n’imyaka y’umukozi ukorera ibihembo,* icyubahiro cya Mowabu kizateshwa agaciro ku buryo hazaba akavuyo kenshi, abasigaye bakaba bake cyane kandi nta mbaraga bafite.”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “amashami yawo yaremerewe n’imizabibu itukura.”
^ Ni ukuvuga, igihe cy’izuba.
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Kubera ko urusaku rw’intambara rwamanukiye ku mbuto zo mu mpeshyi no ku byo mwasaruye.”
^ Cyangwa “ibazwe mu buryo bwitondewe nk’uko umukozi ukorera ibihembo abigenza”; ni ukuvuga, imyaka itatu yuzuye.