Yesaya 17:1-14

  • Urubanza rwaciriwe Damasiko (1-11)

  • Abantu Yehova yari gucyaha (12-14)

17  Uru ni rwo rubanza rwaciriwe Damasiko:+ “Dore Damasiko ntizakomeza kuba umujyiKandi izahinduka ikirundo cy’amatongo.*+   Imijyi ya Aroweri+ ntizakomeza guturwamo,Hazaba ahantu amatungo azajya abaKandi nta muntu uyakanga.   Muri Efurayimu ntihazongera kuba imijyi ikikijwe n’inkuta+Kandi i Damasiko ntihazongera kuba ubwami.+ Icyubahiro cy’abasigaye bo muri SiriyaKizamera nk’icy’Abisirayeli,”* ni ko Yehova nyiri ingabo avuga.   “Kuri uwo munsi icyubahiro cya Yakobo kizagabanukaKandi nubwo abyibushye* azananuka.   Icyo gihe bizamera nk’igihe umusaruzi asarura ingano mu murima,Ukuboko kwe gusarura amahundo* y’ingano,Nk’igihe umuntu ahumba* ingano mu Kibaya cya Refayimu.+   Mu gihugu hazasigara utuntu duke two guhumba,Nk’iyo ukubise igiti cy’umwelayoKu ishami ryo hejuru cyane hagasigara gusa utubuto tubiri cyangwa dutatu tw’imyelayo ihiye,Ku ishami rifite imbuto hagasigaraho imbuto enye cyangwa eshanu,”+ ni ko Yehova Imana ya Isirayeli avuga.  Icyo gihe umuntu azareba hejuru areba Umuremyi we kandi amaso ye azitegereza Uwera wa Isirayeli.  Ntazareba ibicaniro,+ ibyo yakoze n’amaboko ye+ kandi ntazitegereza ibyakozwe n’intoki ze, zaba inkingi z’ibiti* zisengwa cyangwa ibicaniro batwikiraho imibavu.   Icyo gihe imijyi yabo ikomeye izaba nk’ahantu ho mu ishyamba hatagituwe,+Izamere nk’ishami ryatawe imbere y’Abisirayeli. Izaba ahantu hatagituwe. 10  Kuko wibagiwe Imana yagukijije,+Ntiwibutse Igitare cyawe cyo kwihishamo;+Ni yo mpamvu ugira imirima myiza cyane*Kandi ugateramo ingemwe* zo mu bindi bihugu.* 11  Ku manywa uzitira umurima wawe,Mu gitondo ukameza imbuto zawe;Ariko ku munsi w’indwara n’ububabare budakira, ntacyo uzasarura.+ 12  Nimwumve! Mwumve urusaku rw’abantu benshi! Urusaku rwabo ni nk’urw’amazi yo mu nyanja. Nimwumve urusaku rw’ibihugu byinshiRumeze nk’urw’amazi menshi asuma. 13  Urusaku rw’abantu bo mu bihugu ruzamera nk’urw’amazi menshi;Ariko Imana izabacyaha maze bahungire kureBamere nk’umurama wo ku misozi utwawe n’umuyaga,Bamere nk’ibyatsi bitwawe n’umuyaga ukaze. 14  Nimugoroba hazaba hari abantu bateye ubwoba,Ariko mbere y’uko bucya bazaba batakiriho. Uko ni ko bizagendekera abadusahuraKandi ibyo ni byo bihembo by’abatwara ibintu byacu.

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ukuvuga, ahantu harunze ibisigazwa by’ibyasenyutse.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abahungu ba Isirayeli.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umubiri we ufite ibinure.”
Guhumba ni ukujya gushaka imyaka yasigaye mu murima bamaze gusarura. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Ni imitwe y’ingano zimaze kwera.
Cyangwa “ishimishije.”
Cyangwa “imishibu.”
Cyangwa “imishibu y’imana yo mu kindi gihugu.”