Yesaya 19:1-25

  • Urubanza rwaciriwe Egiputa (1-15)

  • Egiputa izahatirwa kumenya Yehova (16-25)

    • Igicaniro cya Yehova muri Egiputa (19)

19  Uru ni rwo rubanza rwaciriwe Egiputa:+ Dore Yehova aragendera ku gicu cyihuta cyane kandi aje muri Egiputa. Ibigirwamana byo muri Egiputa bizagira ubwoba bititire kubera we+Kandi imitima y’Abanyegiputa izagira ubwoba bwinshi.   “Nzatera Abanyegiputa kurwana,Barwane hagati yabo. Umuvandimwe azarwana n’umuvandimwe we n’umuntu wese arwane na mugenzi we;Umujyi uzarwana n’undi mujyi n’ubwami burwane n’ubundi bwami.   Abanyegiputa bazayoberwa icyo bakoraKandi nzatuma imigambi yabo itagira icyo igeraho.+ Bazashakira ubufasha ku bigirwamana,Abagombozi,* abashitsi n’abapfumu.+   Nzateza Egiputa umutegetsi utegekesha igituguKandi umwami w’umugome ni we uzabategeka,”+ ni ko Umwami w’ukuri, Yehova nyiri ingabo avuga.   Amazi azakama mu nyanjaKandi uruzi ruzakama rwume.+   Amazi yo mu nzuzi azanuka;Amazi y’imigende ya Nili muri Egiputa azagabanuka akame. Urubingo n’ibyatsi byo ku nkombe bizabora.+   Ibimera bikikije Uruzi rwa Nili, aho Uruzi rwa Nili rwisukira mu nyanja,N’ubutaka bwose bateraho imbuto bwo ku nkombe zayo+ buzuma.+ Bizakurwaho kandi ntibizongera kubaho.   Abarobyi bazarira cyane. Abarobesha indobani mu Ruzi rwa Nili bazagira agahindaN’abarobesha inshundura muri ayo mazi ntibazongera kubaho.   Abatunganya ibimera bivamo ubudodo+N’ababoha imyenda y’umweru bazakorwa n’isoni. 10  Ababoshyi bo muri Egiputa bazamenagurwaN’abakozi bose bakorera ibihembo bazagira agahinda. 11  Abatware b’i Sowani+ nta bwenge bagira. Abajyanama ba Farawo b’abanyabwenge kurusha abandi,+ inama zabo ntizihuje n’ubwenge. Bishoboka bite ko mwabwira Farawo muti: “Nkomoka ku bantu b’abanyabwenge,Nkomoka ku bami ba kera”? 12  None se abanyabwenge bawe bari he?+ Ngaho nibakubwire ibyo Yehova nyiri ingabo yiyemeje gukorera Egiputa niba babizi. 13  Abatware b’i Sowani ntibagaragaje ubwenge. Abatware b’i Nofu*+ barashutsweKandi abayobozi b’imiryango yo muri Egiputa barayiyobeje. 14  Yehova yatumye Egiputa iyoberwa icyo yakora+Kandi bayobeje Egiputa mu byo ikora byoseNk’uko umusinzi agenda anyerera mu birutsi bye. 15  Egiputa ntizagira umurimo uwo ari wo wose ikora,Yaba umurimo ukorwa n’umutwe, umurizo, ishami cyangwa icyatsi* cyo ku nkombe. 16  Icyo gihe Abanyegiputa bazamera nk’abagore, bagire ubwoba batitire bitewe no gutinya ukuboko kwa Yehova nyiri ingabo kuzabarwanya.+ 17  Igihugu cy’u Buyuda kizatuma Egiputa igira ubwoba. Abo bazabwira iby’u Buyuda bazahahamuka bitewe n’ibyo Yehova nyiri ingabo yiyemeje gukorera Egiputa.+ 18  Icyo gihe mu gihugu cya Egiputa hazabamo imijyi itanu ivuga ururimi rw’i Kanani+ kandi izarahira ko itazahemukira Yehova nyiri ingabo. Umwe muri iyo mijyi uzitwa Umujyi wo Gusenya. 19  Icyo gihe mu gihugu cya Egiputa hagati hazaba igicaniro cya Yehova kandi ku mupaka w’icyo gihugu hazashingwa inkingi ya Yehova. 20  Bizabera Yehova nyiri ingabo ikimenyetso n’igihamya mu gihugu cya Egiputa, kuko bazatabaza Yehova bitewe n’ababagirira nabi kandi na we azaboherereza umukiza ukomeye uzabakiza. 21  Yehova azamenyekana muri Egiputa kandi icyo gihe Abanyegiputa bazamenya Yehova, bamuture ibitambo, bamuhe impano kandi bahigire Yehova umuhigo banawuhigure.* 22  Yehova azakubita Egiputa,+ ayikubite kandi ayikize. Bazongera gukorera Yehova, yemere ko bamwinginga maze abakize. 23  Icyo gihe hazabaho umuhanda+ uva muri Egiputa ujya muri Ashuri. Ashuri izajya muri Egiputa na Egiputa ijye muri Ashuri kandi Egiputa na Ashuri byombi bizakorera Imana. 24  Icyo gihe Isirayeli izafatanya na Egiputa na Ashuri, ibe iya gatatu,+ ibe umugisha mu isi, 25  kuko Yehova nyiri ingabo azaba yabahaye umugisha agira ati: “Egiputa bantu banjye, nawe Ashuri, umurimo w’amaboko yanjye, nawe Isirayeli umurage wanjye, nimuhabwe umugisha.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni abantu bavura umuntu wariwe n’inzoka.
Cyangwa “Memfisi.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Ishami ry’umukindo cyangwa urubingo.”
Guhigura umuhigo ni ugukora ibyo wiyemeje.