Yesaya 2:1-22

  • Umusozi wa Yehova ushyirwa hejuru (1-5)

    • Inkota zihindurwa ibikoresho by’ubuhinzi (4)

  • Umunsi wa Yehova ucisha bugufi abibone (6-22)

2  Ibi ni byo Yesaya umuhungu wa Amotsi yeretswe ku Buyuda na Yerusalemu:+   Mu minsi ya nyuma,Umusozi wubatsweho inzu ya YehovaUzakomera cyane usumbe indi misozi,+Ushyirwe hejuru usumbe udusoziKandi abantu bo mu bihugu byose bazawugana ari benshi.+   Abantu benshi bazawugana bavuga bati: “Nimuze tuzamuke tujye ku musozi wa Yehova,Ku nzu y’Imana ya Yakobo.+ Izatwigisha ibyo dukwiriye gukoraKandi natwe tuzabikurikiza.”+ Kuko amategeko* azaturuka i SiyoniN’ijambo rya Yehova rigaturuka i Yerusalemu.+   Azacira imanza abantu bo mu bindi bihuguKandi azakosora ibitagenda neza byose kugira ngo bigirire akamaro abantu benshi. Inkota zabo bazazicuramo amasuka,Amacumu yabo bayacuremo ibikoresho by’ubuhinzi.*+ Nta gihugu kizongera gutera ikindi cyitwaje inkotaKandi ntibazongera kwiga kurwana.+   Yemwe bantu bo mu muryango wa Yakobo,Nimuze tugendere mu mucyo wa Yehova.+   Wataye abantu bawe, ni ukuvuga umuryango wa Yakobo,+Kuko biganye ibikorwa byinshi by’ab’Iburasirazuba,Bakora ibikorwa by’ubumaji+ nk’AbafilisitiyaKandi bafite abana benshi b’abanyamahanga.   Igihugu cyabo cyuzuye ifeza na zahabuKandi bafite ibintu by’agaciro byinshi cyane. Igihugu cyabo cyuzuye amafarashiKandi amagare yabo y’intambara nta wushobora kuyabara.+   Igihugu cyabo cyuzuye imana zitagira umumaro.+ Bunamira ibintu byakozwe n’amaboko yabo,Bunamira ibyo bakoresheje intoki zabo.   Umuntu arunama akitesha agaciroKandi ntushobora kubababarira. 10  Injira mu rutare maze wihishe mu mukunguguBitewe n’uburakari buteye ubwoba bwa YehovaNo gukomera kwe.+ 11  Amaso y’ubwibone y’umuntu azacishwa bugufiKandi abibone bazashyirwa hasi. Yehova ni we wenyine uzashyirwa hejuru kuri uwo munsi. 12  Uzaba ari umunsi wa Yehova nyiri ingabo.+ Uzagera ku muntu wese wishyira hejuru kandi wibona,Ugere ku muntu wese wo mu rwego rwo hejuru cyangwa urwo hasi.+ 13  Uzagera ku biti byose by’amasederi byo muri Libani, ibiti birebire kandi byashyizwe hejuru,No ku biti byose binini by’i Bashani, 14  No ku misozi miremire yoseN’udusozi tureture twose. 15  Uzagera ku minara miremire yose no ku nkuta zose zikomeye, 16  No ku mato yose y’i Tarushishi+N’amato meza yose. 17  Umuntu wishyira hejuru azacishwa bugufi,Kandi abibone bazashyirwa hasi. Yehova ni we wenyine uzashyirwa hejuru kuri uwo munsi. 18  Imana zitagira umumaro zizarimburwa burundu.+ 19  Abantu bazinjira mu buvumo bwo mu bitareNo mu myobo yo mu butaka,+Kubera uburakari buteye ubwoba bwa YehovaNo gukomera kwe,+Igihe azaba aje gutigisa isi. 20  Kuri uwo munsi, abantu bazajugunya imana zabo zitagira umumaro z’ifeza n’iza zahabu,Imana bikoreye kugira ngo bajye bazunamira,Bazijugunyire imbeba n’uducurama,+ 21  Kugira ngo binjire mu buvumo bwo mu bitareNo mu myobo yo mu bitare,Kubera uburakari buteye ubwoba bwa YehovaNo gukomera kwe,Igihe azaba aje gutigisa isi. 22  Ubwo rero ntimukiringire umuntu usanzwe,Ubeshejweho no guhumeka.* Kuki wamwiringira?

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “amabwiriza.”
Ibikoresho bivugwa aha ni impabuzo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo “ni ufite umwuka mu mazuru.”