Yesaya 20:1-6

  • Ikimenyetso kuri Egiputa na Etiyopiya (1-6)

20  Mu mwaka Umwami Sarigoni wa Siriya yoherejemo umugaba w’ingabo* ze muri Ashidodi,+ yaraharwanyije arahafata.+  Icyo gihe Yehova yavuze binyuze kuri Yesaya+ umuhungu wa Amotsi ati: “Genda ukuremo uwo mwenda w’akababaro wambaye,* ukuremo n’inkweto.” Nuko abigenza atyo, agenda yambaye ubusa* nta n’inkweto yambaye.  Yehova aravuga ati: “Nk’uko umugaragu wanjye Yesaya yamaze imyaka itatu agenda yambaye ubusa, nta nkweto yambaye kugira ngo bibere ikimenyetso+ n’umuburo Egiputa+ na Etiyopiya,+  ni ko umwami wa Ashuri azajyana imfungwa avanye muri Egiputa+ n’abantu bari barajyanywe muri Etiyopiya ku ngufu, abana bato b’abahungu n’abasaza, bakagenda bambaye ubusa kandi nta nkweto bambaye, banitse ikibuno, Egiputa igakorwa n’isoni.*  Bazagira ubwoba kandi bakorwe n’isoni bitewe na Etiyopiya biringiraga na Egiputa yatumaga birata.*  Icyo gihe abaturage bo muri icyo gihugu cyo ku nkombe bazavuga bati: ‘dore uko uwo twiringiraga abaye, uwo twahungiragaho ngo adutabare, adukize umwami wa Ashuri! Ubu se tuzarokoka dute?’”

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Taritani.”
Cyangwa “ikigunira ukenyeye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yambaye umwenda w’imbere gusa.”
Cyangwa “ubwambure bwa Egiputa bukagaragara.”
Cyangwa “yari ifite ubwiza batangariraga.”