Yesaya 22:1-25

  • Urubanza rwaciriwe Ikibaya Imana Ihishuriramo Ibintu (1-14)

  • Shebuna asimburwa na Eliyakimu (15-25)

    • Urubambo rw’ikigereranyo (23-25)

22  Uru ni rwo rubanza rwaciriwe Ikibaya Imana Ihishuriramo Ibintu:*+ Ni ikihe kibazo ufite gituma abantu bawe bose bajya ku bisenge by’amazu?   Wari umujyi wuzuye akavuyo,Wuzuye urusaku n’umunezero. Abantu bawe bishwe, ntibishwe n’inkotaCyangwa ngo bapfire ku rugamba.+   Abantu bawe bose bategekesha igitugu bahunze bari kumwe.+ Bagizwe imfungwa hadakoreshejwe umuheto. Ababonetse bose bagizwe imfungwa+Nubwo bari barahungiye kure.   Ni yo mpamvu navuze nti: “Nimureke kundebaKandi nzarira cyane.+ Ntimugerageze kumpumurizaBitewe n’uko umukobwa* w’abantu banjye yarimbuwe.+   Kuko ari umunsi wo kubura icyo umuntu yakora, umunsi wo gutsindwa, umunsi wo kugira ubwoba bwinshi.+ Uwo munsi woherejwe n’Umwami w’Ikirenga Yehova nyiri ingaboMu Kibaya Imana Ihishuriramo Ibintu. Inkuta zarashenywe+N’urusaku rwumvikanira ku musozi.   Elamu+ yafashe igikoresho atwaramo imiheto ye,Afata amagare y’intambara n’amafarashi* y’intambaraNa Kiri+ ategura* ingabo.   Ibibaya byawe byiza kurusha ibindiBizuzura amagare y’intambaraAmafarashi azahagarara mu mwanya wayo ku irembo,   Kandi umwenda ukingiriza* u Buyuda uzakurwaho. “Kuri uwo munsi muzareba Inzu yo mu Ishyamba ahabikwa intwaro,+  kandi muzabona imyobo myinshi iciye mu nkuta z’Umujyi wa Dawidi.+ Nanone muzahuriza hamwe amazi yo mu kidendezi cyo hepfo.+ 10  Muzabara amazu yo muri Yerusalemu kandi muzasenya amazu kugira ngo mukomeze urukuta. 11  Muzashyira igikarabiro hagati y’inkuta ebyiri cyo gushyiramo amazi yo mu kidendezi cya kera, ariko muzareka kureba Uwabikoze kandi Uwabiteguye kera ntimuzamureba. 12  Kuri uwo munsi, Umwami w’Ikirenga Yehova nyiri ingaboAzahamagarira abantu kurira no gutaka cyane,+Kwiyogoshesha umusatsi wose no kwambara imyenda y’akababaro.* 13  Ariko bo aho kubigenza batyo bazishima banezerwe,Babage inka n’intama,Barye inyama, banywe na divayi,+ bavuge bati: ‘Nimureke turye kandi tunywe, kuko ejo tuzapfa.’”+ 14  Nuko Yehova nyiri ingabo aranyibwirira ati: “‘Iri kosa ryanyu ntirizababarirwa kugeza igihe muzapfira,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova nyiri ingabo avuga.” 15  Umwami w’Ikirenga Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “Genda ujye kwa Shebuna,+ umuyobozi ushinzwe ibyo mu nzu* y’umwami, umubwire uti: 16  ‘ni iki kiri hano ukunda kandi se ni nde uri hano ukunda ku buryo wakwicukurira imva hano?’ Yicukurira imva ahantu hari hejuru, akicukurira aho kuruhukira* mu rutare. 17  ‘Dore Yehova agiye kugufata, aguhanure agukubite hasi. 18  Azaguhambira rwose agukomeze akujugunye nk’umupira mu gihugu kinini. Aho ni ho uzapfira kandi ni ho amagare yawe y’intambara y’icyubahiro azaba ari, bikoze isoni umuryango wa shobuja. 19  Nzakuvana ku mwanya wawe, nkuvane ku butegetsi bwawe kandi ngukure ku kazi kawe. 20  “‘Kuri uwo munsi nzahamagara umugaragu wanjye Eliyakimu+ umuhungu wa Hilukiya. 21  Nzamwambika ikanzu yawe, mukenyeze n’umushumi wawe nywukomeze+ kandi nzamuha ubutware* bwawe. Azaba umubyeyi w’abaturage b’i Yerusalemu n’abo mu muryango wa Yuda. 22  Nzashyira urufunguzo rw’inzu ya Dawidi+ ku rutugu rwe. Nakingura nta wuzajya akinga kandi nakinga nta wuzajya akingura. 23  Nzamushinga nk’urubambo,* mushinge ahantu hakomeye kandi azabera umuryango wa papa we intebe y’ubwami y’icyubahiro. 24  Nanone bazamumanikaho icyubahiro* cyose cy’umuryango wa papa we, abamukomokaho,* urubyaro, ibikoresho byose bito, ibikoresho bimeze nk’udusorori n’ibibindi byose binini. 25  “‘Kuri uwo munsi,’ ni ko Yehova nyiri ingabo avuga, ‘rwa rubambo rwashinzwe ahantu hakomeye ruzakurwaho+ kandi ruzatemwa maze rugwe, ibirumanitseho byose bimeneke, kuko ari Yehova ubwe wabivuze.’”

Ibisobanuro ahagana hasi

Bishobora kuba byerekeza kuri Yerusalemu.
Ni imvugo y’ubusizi ishobora kuba yumvikanisha impuhwe no kwishyira mu mwanya w’abandi.
Cyangwa “abagendera ku mafarashi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “atwikurura.”
Cyangwa “icyarindaga.”
Cyangwa “ibigunira.”
Cyangwa “ingoro.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “aho gutura.”
Cyangwa “ubutegetsi.”
Ni igiti kigufi gisongoye, bakoresha bashinga ihema.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uburemere.”
Cyangwa “udushami.”