Yesaya 23:1-18

  • Urubanza rwaciriwe Tiro (1-18)

23  Uru ni rwo rubanza rwaciriwe Tiro:+ Nimurire cyane mwa mato y’i Tarushishi mwe,+Kubera ko icyambu cyasenywe, nta wushobora kuhinjira. Iyo nkuru bayibwiriwe mu gihugu cya Kitimu.+   Mwa batuye mu gihugu cyo ku nkombe mwe, nimuceceke. Abacuruzi b’i Sidoni+ bambuka inyanja ni bo bakujujemo ubutunzi.   Hejuru y’amazi menshi, hanyuze imbuto za Shihori,*+Umusaruro wa Nili, ni ukuvuga ibyo yinjizagaBikazanira inyungu ibihugu.+   Korwa n’isoni Sidoni we, wa mujyi we ufite umutekano wubatse ku nyanja,Kuko inyanja yavuze iti: “Sinigeze ngira ibise kandi sinabyaye,Sinareze abahungu kandi sinakujije abakobwa.”*+   Nk’uko abantu bumvise inkuru y’ibyabaye kuri Egiputa+ bakababara cyane,Ni ko bazababara cyane bumvise inkuru ya Tiro.+   Mwambuke mujye i Tarushishi. Nimurire cyane mwebwe abatuye mu gihugu cyo ku nkombe.   Ese uyu ni wa mujyi wanyu wajyaga unezerwa kuva kera, igihe watangiraga? Ibirenge by’abaturage bawo byabajyanaga mu bihugu bya kure bagaturayo.   Ni nde wafatiye Tiro uwo mwanzuroKandi ari yo yambikaga abantu amakamba,Abacuruzi bayo bakaba bari abatware,Abacuruzi bayo bakaba barubahwaga mu isi yose?+   Yehova nyiri ingabo ni we wafashe uwo mwanzuro,Kugira ngo ateshe agaciro ubwirasi iterwa n’ubwiza bwayo bwoseNo kugira ngo akoze isoni abantu bose bubahwaga bo ku isi.+ 10  Yewe mukobwa w’i Tarushishi we, ambuka igihugu cyawe nk’Uruzi rwa Nili. Nta cyambu kigihari.+ 11  Yarambuye ukuboko kwe hejuru y’inyanja,Yatigishije ibihugu. Yehova yatanze itegeko ryo kurimbura imijyi ifite umutekano yo muri Foyinike.+ 12  Yaravuze ati: “Yewe wa mukobwa w’isugi w’i Sidoni wagirirwaga nabi,Ntuzongera kwishima.+ Haguruka wambuke ujye i Kitimu.+ Na ho nuhagera ntuzigera utuza.” 13  Dore igihugu cy’Abakaludaya!+ Ni bo bayihinduye* ahantu hatuwe n’inyamaswa zo mu butayu,Si Abashuri.+ Bubatse iminara yabo yo kurwaniramo,Basenya iminara yayo ikomeye,+Bayihindura amatongo. 14  Mwa mato y’i Tarushishi mwe, nimurire cyane,Kuko ahantu hanyu hari umutekano harimbutse.+ 15  Kuri uwo munsi Tiro izamara imyaka 70+ yaribagiranye, imyaka ingana n’igihe* umwami umwe amara ariho. Iyo myaka 70 nishira, ibizagera kuri Tiro ni nk’ibivugwa mu ndirimbo yaririmbiwe indaya, igira iti: 16  “Yewe wa ndaya yibagiranye we, fata inanga uzenguruke umujyi. Curangana ubuhanga inanga yawe. Ririmba indirimbo nyinshi,Kugira ngo bazakwibuke.” 17  Imyaka 70 nishira, Yehova azongera yite kuri Tiro kandi izongera ijye ihabwa ibihembo byose, isambane n’ubwami bwose bwo ku isi. 18  Ariko inyungu zayo n’ibihembo byayo Yehova azabona ko ari ibyera. Ntibizashyirwa ahantu hamwe cyangwa ngo bibikwe, kuko ibihembo byayo bizaba iby’abatuye imbere ya Yehova, kugira ngo babirye babihage, babikuremo n’imyenda myiza cyane.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ukuvuga, umugezi usohoka muri Nili.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amasugi.”
Birashoboka ko Tiro ari yo yahindutse ahantu hatuwe n’inyamaswa zo mu butayu.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “iminsi.”