Yesaya 24:1-23

  • Yehova yari kumara abantu mu gihugu (1-23)

    • Yehova Umwami w’i Siyoni (23)

24  Dore Yehova akuye abantu bose mu gihugu* kandi ntihagira uwongera kugituramo.+ Aracyubitse+ kandi atatanya abagituyemo.+   Abantu bose bizabagendekera kimwe: Ibizaba ku muturage ni byo bizaba ku mutambyi;Ibizaba ku mugaragu ni byo bizaba kuri shebuja. Ibizaba ku muja ni byo bizaba kuri nyirabuja;Ibizaba ku muntu ugura ni byo bizaba ku muntu ugurisha,Ibizaba ku muntu uguriza ni byo bizaba ku muntu umugurizaKandi ibizaba ku muntu waka inyungu ni byo bizaba ku muntu utanga inyungu.+   Abantu bose bazakurwa mu gihugu bashiremo;Ibirimo byose bizasahurwa,+Kuko Yehova ari we ubwe wabivuze.   Igihugu kiri mu gahinda*+ kandi ntikigituwe. Ubutaka bwacyo bwarashize kandi ntibucyera. Abantu bakomeye bo mu gihugu barashize.   lgihugu cyandujwe n’abaturage bacyo,+Kuko barenze ku mategeko+Bagahindura amabwiriza+Kandi bakica isezerano rya kera.*+   Ni yo mpamvu umuvumo* urya igihugu ukakimara+Kandi abagituye bakabarwaho icyaha. Ni cyo cyatumye abaturage bacyo bagabanuka,None abantu bakaba basigaye ari bake cyane.+   Divayi nshya iri mu gahinda, umuzabibu uruma+Kandi abari bafite umunezero, bafite agahinda.+   Ibyishimo bitewe n’ishako* byarashize,Urusaku rw’abantu banezerewe rwararangiye. Ibyishimo biterwa n’inanga byarashize.+   Banywa divayi nta ndirimbo bumvaKandi abanywi b’inzoga irabasharirira. 10  Umujyi waretswe warasenyutse,+Amazu yose yarafunzwe nta wukiyinjiramo. 11  Batakira mu mihanda kubera kubura divayi. Ibyishimo byose byararangiye,Umunezero wavuye mu gihugu.+ 12  Umujyi warasenyutse ntukiriho,Irembo ryarasenyaguritse rihinduka ikirundo cy’amatongo.+ 13  Uku ni ko bizamera mu gihugu, mu byiciro by’abantu. Bizamera nk’uko bigenda iyo bakubise igiti cy’umwelayo,+Bimere nk’uko bigenda mu gihe cyo guhumba,* iyo gusarura imizabibu birangiye.+ 14  Bazasakuza cyane,Bazamure amajwi yabo bafite ibyishimo. Bazatangariza ku nyanja* gukomera kwa Yehova.+ 15  Ni yo mpamvu bazasingiriza Yehova mu karere k’umucyo,*+Bagasingiriza izina rya Yehova Imana ya Isirayeli mu birwa byo mu nyanja.+ 16  Twumvise amajwi y’indirimbo aturutse ku mpera z’isi agira ati: “Umukiranutsi natakwe ubwiza!”*+ Ariko ndavuga nti: “Ndananiwe, nanijwe n’agahinda. Kambayeho! Abagambanyi baragambanye. Abagambanyi bacuze umugambi wo kugambana, baragambana.”+ 17  Wa muturage wo mu gihugu we, ubwoba, imyobo n’imitego bikugezeho.+ 18  Umuntu wese uzaba ahunga urusaku rw’ibiteye ubwoba azagwa mu mwoboN’uzamutse ava mu mwobo afatirwe mu mutego.+ Ingomero z’amazi zo mu ijuru zizafungukaNa fondasiyo z’igihugu zinyeganyege. 19  Igihugu cyarasadutse,Igihugu cyaratigishijweKiranyeganyega cyane.+ 20  Igihugu kiradandabirana nk’umusinziKandi kirajya hirya no hino nk’akazu gato gahuhwa n’umuyaga. Kiremerewe n’icyaha cyacyo+Kandi kizagwa ku buryo kitazongera kubyuka. 21  Icyo gihe Yehova azahagurukira ingabo zo hejuru mu kirereN’abami bo hasi ku isi. 22  Bazashyirwa hamweNk’imfungwa zashyizwe mu mwobo,Bafungirwe muri gereza yo munsi y’ubutaka. Nyuma y’iminsi myinshi bazongera kwitabwaho. 23  Ukwezi kuzuye* kuzakorwa n’isoniN’izuba ryaka rikorwe n’ikimwaro,+Kuko Yehova nyiri ingabo yabaye Umwami+ ku Musozi wa Siyoni+ n’i Yerusalemu,Agahabwa ikuzo imbere y’abayobozi b’abantu be.*+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “isi.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Cyarumye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “rihoraho.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
Ni akagoma gato bavuza bafashe mu ntoki.
Guhumba ni ukujya gushaka imyaka yasigaye mu murima bamaze gusarura. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “mu burengerazuba.”
Cyangwa “mu burasirazuba.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nahabwe ikuzo.”
Cyangwa “ukwezi kw’inzora.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imbere y’abayobozi be.”