Yesaya 25:1-12

  • Imigisha myinshi izagera ku bantu b’Imana (1-12)

    • Umunsi mukuru wa Yehova urimo divayi nziza (6)

    • Urupfu ntiruzongera kubaho (8)

25  Yehova, uri Imana yanjye. Mvuga ukuntu ukomeye, nsingiza izina ryaweKubera ko wakoze ibintu bitangaje.+ Uhereye mu bihe bya kera wagiye usohoza ibyo wagambiriye*+ mu budahemuka+Kandi uri uwiringirwa.   Wahinduye umujyi ikirundo cy’amabuye,Umujyi ukikijwe n’inkuta zikomeye, wawuhinduye amatongo. Umunara w’umuntu ukomoka mu kindi gihugu, ntukiriho;Ntuzongera kubakwa.   Ni yo mpamvu abantu bakomeye bazagusingiza. Abantu bo mu bihugu bikoresha igitugu bazagutinya.+   Ufite intege nke umubera ubuhungiro. Umukene iyo ageze mu bibazo bikomeye, umubera aho ahungira,+Ukamubera aho yugama imvura nyinshiKandi umubera igicucu cyo kugamamo izuba.+ Iyo uburakari bw’abategekesha igitugu bumeze nk’imvura nyinshi yikubita ku rukuta,   Bukamera nk’ubushyuhe bwo mu gihugu cyumagaye,Ucecekesha urusaku rw’abantu bo mu mahanga. Nk’uko igicucu cy’ibicu kigabanya ubushyuhe,Ni ko ucecekesha indirimbo y’abategekesha igitugu.   Kuri uyu musozi,+ Yehova nyiri ingabo azahakoreshereza abantu bo mu bihugu byoseUmunsi mukuru urimo ibyokurya biryoshye cyane,+Umunsi mukuru urimo divayi nziza,*Umunsi mukuru urimo ibyokurya biryoshye cyane byuzuye umusokoro,Urimo na divayi nziza iyunguruye.   Kuri uyu musozi, azakuraho* umwenda utwikiriye abantu boseN’umwenda uboshye utwikiriye ibihugu byose.   Urupfu azarukuraho burundu kugeza iteka ryose+Kandi Umwami w’Ikirenga Yehova azahanagura amarira ku maso yose.+ Abantu be bose azabakuraho ikimwaro mu isi yose,Kuko Yehova ubwe ari we ubivuze.   Kuri uwo munsi abantu bazavuga bati: “Dore iyi ni yo Mana yacu.+ Twarayiringiye+Kandi izadukiza.+ Uyu ni we Yehova,Twaramwiringiye. Reka twishime tunezerwe kuko adukiza.”+ 10  Ukuboko kwa Yehova kuzaba kuri uyu musozi+Kandi Mowabu izanyukanyukirwa aho iri+Nk’uko banyukanyuka ibyatsi bigahinduka ikirundo cy’ifumbire. 11  Azarambura amaboko ye akubite MowabuNk’uko umuntu woga mu mazi menshi akubita amaboko ye kugira ngo yoge;Azakubita amaboko ye akoresheje ubuhanga,Akureho ubwibone bwayo.+ 12  Azasenya umujyi ukikijwe n’inkuta zikomeye n’inkuta zawo ndende zirinda umutekano,Azawutura hasiAwugeze hasi ku butaka, mu mukungugu.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “inama.”
Cyangwa “divayi yabitswe irimo itende ryayo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “azamira bunguri.”