Yesaya 26:1-21
26 Icyo gihe, mu gihugu cy’u Buyuda+ bazaririmba iyi ndirimbo+ bati:
“Dufite umujyi ukomeye.+
Atuma* agakiza kaba inkuta zawo n’ibiwurinda.*+
2 Mukingure amarembo+ kugira ngo abantu bakiranuka binjire,Abantu bakomeza kuba abizerwa.
3 Abantu bakwishingikirazaho mu buryo bwuzuye* uzabarinda,Uzatuma bagira amahoro ahoraho,+Kuko ari wowe biringira.+
4 Mujye mwiringira Yehova iteka ryose,+Kuko Yah* Yehova ari we Gitare gihoraho.+
5 Yashyize hasi abatuye hejuru, mu mujyi washyizwe hejuru.
Awucisha bugufiAkawugeza ku butaka,Akawugeza hasi mu mukungugu.
6 Ibirenge by’abababaye bizawunyukanyukaKandi aboroheje bazawukandagira.”
7 Inzira y’umukiranutsi iratunganye.
Kubera ko utunganye,Uzaringaniza inzira y’umukiranutsi.
8 Yehova kuko dukurikiza ibyemezo ufata,Turakwiringira.
Twifuza* cyane izina ryawe n’urwibutso* rwawe.
9 Nijoro ndakwifuza n’umutima wanjye wose,*Rwose ngushaka nshyizeho umwete.+
Kubera ko iyo ari wowe ucira isi imanza,Abatuye mu isi biga gukiranuka.+
10 Niyo umuntu mubi yagaragarizwa ineza,Ntazigera yiga gukiranuka+Ndetse no mu gihugu cyo gukiranuka azahakorera ibintu bibi+Kandi ntazabona gukomera kwa Yehova.+
11 Yehova ukuboko kwawe kurazamuye ariko ntibakubona.+
Bazabona urukundo rwinshi* ufitiye abantu bawe bakorwe n’isoni.
Koko rero, umuriro wagenewe abanzi bawe uzabatwika ubamareho.
12 Yehova, uzaduha amahoro,+Bitewe n’uko ibintu byose twakozeAri wowe wabidukoreye.
13 Yehova Mana yacu, hari abandi batware badutegetse,+Ariko izina ryawe ni ryo ryonyine tuvuga.+
14 Barapfuye; ntibazongera kubaho.
Nta mbaraga bafite; ntibazahaguruka.+
Warabahagurukiye kugira ngo ubarimbure,Ubamaraho ntibongera kuvugwa.
15 Yehova wongeye abantu mu gihugu.
Wongeye abantu mu gihugu,Wihesheje ikuzo.+
Wimuye imipaka yose y’igihugu, uyigeza kure cyane.+
16 Yehova, mu gihe cy’amakuba baragutabaje.
Igihe wabakosoraga, bagusenze bongorera.*+
17 Yehova, bitewe nawe,Twabaye nk’umugore utwite wenda kubyara,Ufatwa n’ibise agataka ari ku nda bitewe no kubabara.
18 Twaratwise, dufatwa n’ibise,Ariko ni nk’aho twabyaye umuyaga.
Nta gakiza twahesheje igihuguKandi nta baturage twakibyariye.
19 “Abawe bapfuye bazabaho.
Imirambo y’abantu banjye* izahaguruka.+
Mwa bari mu mukungugu mwe,+Nimukanguke, musakuze mwishimye.
Kuko ikime cyawe ari nk’ikime cya mu gitondo*Kandi ubutaka buzatuma abapfuye baburimo baba bazima.*
20 Bantu banjye nimugende mwinjire mu byumba byanyuMaze mwikingirane.+
Mwihishe akanya gato gusa,Kugeza aho uburakari buzashirira.+
21 Dore Yehova avuye iwe,Azanywe no guhana abaturage bo mu gihugu bitewe n’ikosa ryabo.
Igihugu kizagaragaza amaraso yakivushirijwemoKandi ntikizongera gutwikira abacyo bishwe.”
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Uko bigaragara uvugwa aha ni Imana.
^ Birashoboka ko ibi byerekeza ku birundo by’itaka cyangwa amabuye, byabaga biri inyuma y’urukuta rw’umujyi.
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Abafite imigambi ihamye.”
^ Ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
^ Cyangwa “ubugingo bwacu bwifuza.”
^ Ni ukuvuga, twifuza ko Imana n’izina ryayo byibukwa kandi bikamenyekana.
^ Cyangwa “n’ubugingo bwanjye bwose.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ishyaka.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “basuka imbere yawe ibiri mu mitima yabo.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umurambo w’umuntu wanjye.”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Ikime cy’ibyatsi.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “buzagarura abapfuye baburimo batagira icyo bashoboye.” Cyangwa “buzabyara abadafite icyo bashoboye bapfuye.”