Yesaya 28:1-29

  • Ibyago bizagera ku basinzi bo muri Efurayimu (1-6)

  • Abatambyi b’u Buyuda n’abahanuzi baho badandabirana (7-13)

  • “Twasezeranye n’Urupfu” (14-22)

    • Ibuye rya fondasiyo ry’agaciro kenshi (16)

    • Umurimo udasanzwe wa Yehova (21)

  • Urugero rugaragaza ubwenge buri mu gihano Yehova atanga (23-29)

28  Ikamba* ry’ubwibone ry’abasinzi bo muri Efurayimu rigushije ishyano+N’indabyo zumye z’ubwiza bwayo buhebujeZiri ku mutwe w’ikibaya cyera imyaka myinshi cy’ababaswe na divayi, na zo zigushije ishyano!   Dore Yehova afite umuntu ukomeye kandi ufite imbaraga nyinshi. Kimwe n’imvura y’amahindu irimo inkuba, ni ukuvuga umuyaga mwinshi urimbura,Kimwe n’imvura nyinshi irimo inkuba n’imivu y’amazi menshi,Azabijugunya hasi n’imbaraga nyinshi.   Ikamba ry’ubwibone ry’abasinzi bo muri EfurayimuRizanyukanyukwa.+   Ururabyo rwumye rw’ubwiza bwayo buhebujeRuri ku mutwe w’ikibaya cyera imyaka myinshi,Ruzamera nk’imbuto za mbere z’igiti cy’umutini zera mbere y’impeshyi.* Iyo umuntu azibonye akazifata mu kiganza ahita azimira.  Icyo gihe Yehova nyiri ingabo azabera abantu be basigaye ikamba ryiza cyane n’umutako mwiza wo ku mutwe.+  Nanone azatuma uwicaye ku ntebe y’imanza akurikiza ubutabera kandi ahe imbaraga abasubiza inyuma igitero, bakivana ku marembo.+   Abo na bo bayoba bitewe na divayi,Inzoga banywa zituma badandabirana. Umutambyi n’umuhanuzi barayoba bitewe n’inzoga. Divayi ituma bajijwa bakayoberwa icyo bakoraKandi inzoga banywa zituma bagenda badandabirana. Ibyo berekwa birabayobyaKandi baribeshya mu manza baca.+   Ameza yabo yuzuye ibirutsi biteye iseseme;Nta ho bitari.   Baravuga bati: “Ni nde azaha ubumenyiKandi se ni nde azasobanurira ubutumwa? Ese ni abana b’incuke? Ese ni abana bamaze gukurwa ku ibere? 10  Kuko ahora avuga ati: ‘itegeko ku itegeko, itegeko ku itegeko,Amabwiriza ku mabwiriza, amabwiriza ku mabwiriza,*+Aha bike, hariya bike.’” 11  Ubwo rero azavugana n’aba bantu akoresheje abavuga badedemanga kandi bavuga ururimi rutandukanye n’urwabo.+ 12  Kuko yababwiye ati: “Dore aha ni ho hantu ho kuruhukira. Nimureke umuntu unaniwe aruhuke. Aha ni ho hantu hatuje,” ariko banze kumva.+ 13  Ubwo rero ijambo rya Yehova rizababera“Itegeko ku itegeko, itegeko ku itegeko,Amabwiriza ku mabwiriza, amabwiriza ku mabwiriza,+Aha bike, hariya bike,” Ku buryo nibagendaBazasitara bakagwa bagaramye,Maze bakavunika bakagwa mu mutego kandi bakawufatirwamo.+ 14  None rero nimutege amatwi ijambo rya Yehova mwa birasi mwe,Mwebwe abayobora aba bantu muri i Yerusalemu. 15  Kuko muvuga muti: “Twasezeranye n’Urupfu,+Kandi twagiranye isezerano* n’Imva.* Umwuzure w’amazi menshi nuzaNtuzatugeraho,Kuko kubeshya twabigize ubuhungiro bwacu,Tukihisha mu kinyoma.”+ 16  Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: “Dore ngiye gushyira i Siyoni ibuye rya fondasiyo ryageragejwe,+Ibuye ry’agaciro kenshi,+ rikomeza inguni ya fondasiyo.+ Uryizera wese ntazagira ubwoba.+ 17  Ubutabera ni bwo nzagira umugozi upima,*+Kandi gukiranuka ni ko kuzaba igikoresho cyo kuringaniza;*+Urubura ruzakuraho ubuhungiro bw’ikinyomaKandi amazi menshi azuzura aho bihisha. 18  Ibyo mwasezeranye n’Urupfu bizaseswaKandi isezerano mwagiranye n’Imva nta cyo rizabamarira.+ Umwuzure w’amazi menshi nuzaUzabamenagura. 19  Uko uzajya uza,Uzajya ubatembana+Kuko uzajya uza buri gitondo,Ukaza ku manywa na nijoro. Ubwoba ni bwo bwonyine buzatuma basobanukirwa ibyo bumvise.”* 20  Uburiri bwabaye bugufi ku buryo nta wubasha kurambya,N’ishuka yabaye nto ku buryo umuntu ayiyorosa ntimukwire. 21  Yehova azahaguruka nk’igihe yahagurukaga ku Musozi wa PerasimuKandi azagira icyo akora nk’uko yagize icyo akora mu kibaya cyo hafi y’i Gibeyoni,+Kugira ngo akore igikorwa cye, igikorwa cye kidasanzweKandi akore umurimo we, umurimo we udasanzwe.+ 22  Ntimubiseke+Kugira ngo imigozi ibaboshye itarushaho gufungwa cyane,Kuko numvanye Umwami w’Ikirenga Yehova nyiri ingabo,Umugambi wemejwe w’uko igihugu cyose* kizarimbuka.+ 23  Mutege amatwi, mwumve ijwi ryanjye,Mwumve ibyo mvuga kandi mubyitondere. 24  Ese umuhinzi ahinga umunsi wose mbere y’uko atera imbuto? Ese akomeza kurima no gutunganya umurima we?+ 25  Ese iyo amaze kuwutunganya,Ntanyanyagizamo kumino* y’umukara na kumino isanzweKandi se ntatera ingano zisanzwe, uburo n’ingano za sayiri ahantu bigomba guterwa,Agatera na kusemeti*+ ku nkengero z’umurima we? 26  Imana yigisha* umuntu mu buryo bukwiriye. Imana ye ni yo imwigisha.+ 27  Kumino y’umukara ntihurishwa igikoresho basanzwe bahurisha imyaka+Kandi ntiwahonyora kumino isanzwe ukoresheje uruziga rw’igare. Ahubwo kumino y’umukara bayihurisha inkoni,Kumino isanzwe bakayihurisha ikibando. 28  Ese iyo umuntu arimo guhura ingano akomeza kuzikubita kugeza igihe ziviriyemo ifu yo gukoramo umugati? Oya ntabigenza atyo.+ Nanone iyo azinyujijeho uruziga rw’igare rye rikuruwe n’amafarashiNtabwo azijanjagura.+ 29  Ibyo na byo byaturutse kuri Yehova nyiri ingabo,Utanga inama* ihebujeKandi agakora ibintu bikomeye.*+

Ibisobanuro ahagana hasi

Ibi bishobora kuba byerekeza ku murwa mukuru, ari wo Samariya.
Ni ukuvuga, igihe cy’izuba.
Cyangwa “umugozi wo gupima ku mugozi wo gupima, umugozi wo gupima ku mugozi wo gupima.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Twakoze ibyo twabonye mu iyerekwa.”
Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
Cyangwa “itimasi.”
Cyangwa “amabwiriza.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Nibasobanukirwa bazagira ubwoba bwinshi.”
Cyangwa “isi yose.”
Ni ubwoko bw’ingano z’agaciro gake zahingwaga muri Egiputa.
Ni ikirungo kiva mu tubuto duto tw’umukara, tugira uburyohe nk’ubw’urusenda.
Cyangwa “ihana.”
Cyangwa “ufite umugambi.”
Cyangwa “ufite ubwenge bwinshi.”