Yesaya 29:1-24

  • Ibyago bizagera kuri Ariyeli (1-16)

    • Urubanza rwaciriwe abantu bubahisha Yehova ku munwa gusa (13)

  • Abatumva bazumva; abatabona bazabona (17-24)

29  “Ariyeli* igushije ishyano, Ariyeli wa mujyi Dawidi yashinzemo inkambi!+ Umwaka muwukurikize undi,Iminsi mikuru+ ikomeze.   Ariko Ariyeli+ nzayiteza ibyago,Hazaba amarira no kuganya+Kandi Ariyeli izambera nk’iziko ry’igicaniro cy’Imana.+   Nzashinga amahema mu mpande zawe zose,Nzakuzengurutsaho uruzitiro,Nkubakeho ibyo kukugota.+   Uzacishwa bugufi. Uzajya uvugira hasi ku butakaKandi ibyo uzavuga ntibizumvikana bitewe n’umukungugu. Ijwi ryawe rizaturuka hasi ku butaka+Rimeze nk’ijwi ry’umushitsiKandi amagambo yawe azaturuka mu mukungugu atumvikana neza.   Abanzi* bawe benshi bazahinduka nk’ivumbi+Kandi abantu benshi bategekesha igitugu bazamera nk’umurama utumuka.+ Ibyo bizaba mu kanya gato bitunguranye.+   Yehova nyiri ingabo azakwitaho,Akurindishe inkuba, umutingito, ijwi rikomeye,Serwakira, umuyaga mwinshi n’ibirimi by’umuriro bitwika.”+   Hanyuma abantu benshi bo mu mahanga barwanya Ariyeli,+Abayirwanya bose,Iminara barwaniramoN’abayigirira nabi,Bazahinduka nk’inzozi, iyerekwa rya nijoro.   Koko rero, bizamera nk’umuntu ushonje urota aryaAriko yakanguka agasanga ashonje*Kandi bizamera nk’umuntu ufite inyota* urota anywaAriko agakanguka ananiwe kandi afite inyota. Uko ni ko bizagendekera abantu benshi bo mu bihugu byoseBarwanya Umusozi wa Siyoni.+   Nimutangare kandi mwumirwe.+ Nimwipfuke amaso kugira ngo mutabona.+ Barasinze, ariko ntibasinze divayi. Barasinze bagenda badandabirana, ariko bidatewe n’inzoga. 10  Yehova yabashyize mu bitotsi byinshi cyane.+ Yahumye amaso yanyu, ari bo bahanuzi+Kandi atwikira imitwe yanyu, ni ukuvuga abantu banyu bamenya ibyo Imana ishaka.+ 11  Iyerekwa ryose ribabera nk’amagambo yo mu gitabo cyafungishijwe kashe.+ Nibagiha umuntu uzi gusoma bakamubwira bati: “Soma iki gitabo mu ijwi ryumvikana,” azabasubiza ati: “Sinashobora kugisoma kuko gifungishije kashe.” 12  Kandi icyo gitabo nibagiha umuntu utazi gusoma bakamubwira bati: “Soma iki gitabo,” azabasubiza ati: “Sinzi gusoma.” 13  Yehova aravuga ati: “Aba bantu banyegera mu magambo gusaKandi banyubahisha iminwa yabo,+Ariko imitima yabo bayishyize kure yanjye. Kuba bantinya babiterwa n’amategeko bigishijwe n’abantu.+ 14  Kubera iyo mpamvu ni njye ugiye kongera kubakorera ibintu bitangaje,+Ikintu gitangaje kize gikurikiye ikindi. Ubwenge bw’abanyabwenge babo buzarimbukaKandi ubushobozi bwo gusobanukirwa bw’abahanga babo buzahishwa.”+ 15  Bazabona ishyano abagerageza guhisha Yehova imigambi* yabo.+ Ibikorwa byabo babikorera ahantu hijimye,Bakavuga bati: “Nta wuturebaKandi nta wuzi ibyo dukora.”+ 16  Mbega ukuntu mwitiranya ibintu!* Ese umubumbyi yafatwa nk’ibumba?+ Ese icyakozwe cyakwihakana uwagikoze,Kikavuga kiti: “Si we wankoze?”+ Ese icyabumbwe cyavuga ku wakibumbye kiti: “Nta bwenge agira?”+ 17  Hasigaye igihe gito, Libani igahinduka umurima w’ibiti byera imbuto+N’umurima w’ibiti byera imbuto ugafatwa nk’ishyamba.+ 18  Icyo gihe abatumva bazumva amagambo yo mu gitaboKandi amaso y’abatabona azarebera mu mwijima no mu mwijima mwinshi cyane.+ 19  Abicisha bugufi bazarushaho kwishimira YehovaKandi abakene bazishimira Uwera wa Isirayeli.+ 20  Kuko umuntu utegekesha igitugu atazongera kubaho,Uwiyemera agakurwahoN’abandi bantu bahora bategereje kugirira abandi nabi bakarimbuka,+ 21  Abantu bashinja abandi amakosa bababeshyera,Bagatega imitego umuntu uburanira ku marembo y’umujyi*+Kandi bakarega umukiranutsi ibirego bidafite gihamya kugira ngo bamurenganye.+ 22  Ni yo mpamvu Yehova, we wacunguye Aburahamu,+ yabwiye abagize umuryango wa Yakobo ati: “Yakobo ntazongera gukorwa n’isoniKandi mu maso he ntihazongera kugaragara ikimwaro.*+ 23  Kuko ubwo azabona abana be,Ari bo murimo w’amaboko yanjye, bari kumwe na we,+Bazeza izina ryanjye. Rwose bazeza Uwera wa YakoboKandi bazatinya Imana ya Isirayeli.+ 24  Abayobye mu mitima yabo bazagira ubushobozi bwo gusobanukirwaKandi abitotomba bazemera kwigishwa.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Bishobora kuba bisobanura “iziko ry’igicaniro cy’Imana,” byerekeza kuri Yerusalemu.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abanyamahanga.”
Cyangwa “ubugingo bwe burimo ubusa.”
Cyangwa “ubugingo bwe bwumagaye.”
Cyangwa “inama.”
Cyangwa “mbega ngo murononekara!”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ucyahira ku irembo ry’umujyi.”
Ni ukuvuga, gushoberwa.