Yesaya 3:1-26

  • Abayobozi b’u Buyuda bayobeje abaturage (1-15)

  • Urubanza rwaciriwe abakobwa b’i Siyoni (16-26)

3  Dore Umwami w’ukuri Yehova nyiri ingabo,Agiye kuvana muri Yerusalemu no mu Buyuda icyo bishingikirijeho cyose n’icyo bafite,Waba umugati n’amazi,+   Umugabo w’umunyambaraga n’umurwanyi,Umucamanza n’umuhanuzi,+ uragura n’umuyobozi,   Uyobora abantu 50,+ umunyacyubahiro n’umujyanama,Umuhanga mu by’ubumaji n’umugombozi* w’umuhanga.+   Nzatuma abana b’abahungu baba abatware baboKandi abantu badashyira mu gaciro ni bo bazabategeka.   Abantu bazafata abandi nabi,Buri wese afate mugenzi we nabi.+ Umwana w’umuhungu azarwanya umusazaKandi umuntu usuzuguritse arwanye umunyacyubahiro.+   Buri wese azafata ukuboko k’umuvandimwe we wo mu muryango wa papa we, amubwire ati: “Ufite umwitero, none ngwino udutegeke. Ngwino utegeke iki kirundo cy’amatongo.”   Na we azabyanga, uwo munsi ababwire ati: “Sinzapfuka ibikomere byanyu,Nta byokurya cyangwa imyenda mfite mu nzu yanjye. Ntimungire umuyobozi w’abaturage.”   Yerusalemu yarasitayeNa Yuda iragwa,Kuko mu byo bavuga n’ibyo bakora barwanya Yehova;Ufite ikuzo ryinshi abona ko bigometse.+   Mu maso habo ni ho habashinjaKandi kimwe na Sodomu ntibatinya kuvuga icyaha cyabo;+Ntibagihisha. Bagushije ishyano,* kuko ari bo biteje ibyago. 10  Nimubwire abakiranutsi ko bizabagendekera neza;Bazabona ibihembo by’ibyo bakora.*+ 11  Umuntu mubi agushije ishyano. Azagerwaho n’ibyagoKuko ibyo yakoze na we ari byo azakorerwa. 12  Abakoresha abantu banjye babagirira nabiKandi abagore ni bo babategeka. Bantu banjye ababayobora barabayobyaKandi batumye mutabona neza inzira mukwiriye kunyuramo.+ 13  Yehova agiye kugushinja;Arahagurutse kugira ngo asome urubanza yaciriye abantu. 14  Yehova azacira urubanza abayobozi n’abatware b’abantu be. “Mwatwitse umurima w’imizabibuKandi ibyo mwibye abakene biri mu mazu yanyu.+ 15  Mutinyuka mute kumenagura abantu banjyeKandi mugasya umukene?”+ Ni ko Yehova nyiri ingabo, Umwami w’Ikirenga abaza. 16  Yehova aravuga ati: “Kubera ko abakobwa b’i Siyoni ari abibone,Bakagenda bashinze amajosi,Bateretse amaso, bakagenda bakimbagira,Bajegeza ibintu by’imirimbo bambaye ku maguru, 17  Yehova azatuma abakobwa b’i Siyoni barwara ibisebe mu mutweKandi Yehova azambika ubusa uruhanga rwabo.+ 18  Uwo munsi Yehova azabambura ubwiza: Imirimbo yo ku maguru, udutambaro two ku mutwe n’imirimbo ifite ishusho y’ukwezi,+ 19  Amaherena, ibikomo n’amavara, 20  Ibitambaro byo mu mutwe, udushene two ku maguru n’imishumi yo mu gituza,Amacupa babikamo parufe* hamwe n’impigi,* 21  Impeta zo ku ntoki n’amaherena yo ku zuru, 22  Amakanzu yambarwa mu birori n’amakanzu y’inyuma, imyitero n’udusakoshi babikamo amafaranga, 23  Indorerwamo+ bireberamo batwara mu ntoki, imyenda yoroshye,*Ibitambaro bazingira ku mutwe n’amavara. 24  Amavuta ahumura,+ azasimburwa n’umunuko;Umukandara usimburwe n’umugozi;Umusatsi usokoje neza usimburwe n’uruhara;+Imyenda ihenze cyane isimburwe n’ibigunira;+Ubwiza busimburwe n’inkovu.* 25  Abagabo bawe bazicwa n’inkotaKandi abagabo bawe b’abanyambaraga bazapfira mu ntambara.+ 26  Siyoni izajya mu cyunamo igire agahinda kenshi+Kandi izicara hasi ku butaka isigayemo ubusa.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni umuntu uvura uwariwe n’inzoka.
Cyangwa “ubugingo bwabo bugushije ishyano.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bazarya imbuto z’ibikorwa byabo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amazu y’ubugingo.”
Cyangwa “imirimbo ikozwe mu bikonoshwa bisamira.”
Cyangwa “imyenda y’imbere.”
Inkovu ivugwa aha ni ikimenyetso bashyiraga ku mucakara cyangwa ku mfungwa bakoresheje icyuma gishyushye.