Yesaya 30:1-33

  • Ubufasha bwa Egiputa nta cyo bumaze (1-7)

  • Abantu banze ubutumwa bw’abahanuzi (8-14)

  • Nimugira ibyiringiro muzabona imbaraga (15-17)

  • Yehova agirira neza abantu be (18-26)

    • Yehova, Umwigisha Mukuru (20)

    • “Iyi ni yo nzira” (21)

  • Yehova azakora ibihuje n’urubanza yaciriye Ashuri (27-33)

30  Yehova aravuga ati: “Abana batumva bazabona ishyano.+ Bahora biteguye gusohoza imigambi itanturutseho,+Bakagirana n’abandi amasezerano, ariko batayobowe n’umwuka wanjye,Kugira ngo bongere icyaha ku kindi.   Bamanuka muri Egiputa+ batabanje kungisha inama,*+Bakajya kwa Farawo kugira ngo abarindeKandi bagashakira ubuhungiro mu gicucu cya Egiputa.   Ariko umutekano mushakira kuri Farawo uzabakoza isoniN’ubuhungiro bwo mu gicucu cya Egiputa butume museba.+   Kuko abatware be bari i Sowani+Kandi abantu yatumye bakaba barageze i Hanesi.   Bose bazakozwa isoniN’abantu batabafitiye akamaro,Badashobora kubatabara cyangwa ngo bagire icyo babamarira,Ahubwo bazabakoza isoni kandi babatukishe.”+  Uru ni rwo rubanza rwaciriwe inyamaswa zo mu majyepfo: Bazana ubutunzi bwabo buhetswe ku ndogobeN’ibintu byabo biri ku mapfupfu y’ingamiya,Bakanyura mu gihugu kigoye kandi giteye ubwoba,Igihugu kibamo intare, intare zitontomaIgihugu kibamo inzoka n’inzoka ziteye ubwoba ziguruka.* Ariko ibyo bintu nta cyo bizamarira abaturage.   Gufashwa na Egiputa nta cyo bimaze.+ Ni yo mpamvu nabise “Rahabu.+ Icyabo ni ukwiyicarira gusa.”   “None rero, genda ubyandike ku kibaho na bo bahari,Ubyandike mu gitabo,+Kugira ngo mu gihe kizazaBizababere gihamya.+   Kuko ari abantu bigomeka;+ ni abana batavugisha ukuri,+Banga kumva itegeko* rya Yehova.+ 10  Babwira aberekwa bati: ‘ntimukarebe,’ Bakanabwira abahanuzi bati: ‘ntimukaduhanurire ibintu by’ukuri,+Ahubwo mujye mutubwira ibintu bidushimisha, mwerekwe ibidushuka.+ 11  Nimuhindure inzira muve mu nzira murimo. Murekere aho kutubwira iby’Uwera wa Isirayeli.’”+ 12  Ni yo mpamvu Uwera wa Isirayeli avuga ati: “Bitewe n’uko mwanze kumva ijambo ryanjye+Kandi mukiringira ibinyoma n’uburiganyaMukaba ari byo mwishingikirizaho,+ 13  Icyo cyaha kizababera nk’urukuta rusadutse,Nk’urukuta rurerure ruhengamye rugiye kugwa. Ruzagwa mu buryo butunguranye, rumenagurike. 14  Ruzamenagurika nk’ikibindi kinini cy’umubumbyi,Kimeneka kigahinduka ifu, ntihagire n’agace kacyo gasigara,Agace ko kurahuza umuriro mu ziko,Cyangwa ako kudahisha amazi mu gishanga.”* 15  Umwami w’Ikirenga Yehova, Uwera wa Isirayeli aravuga ati: “Nimungarukira mugatuza, muzakizwa. Nimukomeza gutuza no kurangwa n’icyizere, muzakomera.”+ Ariko mwarabyanze.+ 16  Ahubwo muravuga muti: “Oya, tuzahunga turi ku mafarashi.” Ni byo koko muzahunga. Muravuga muti: “Tuzagendera ku mafarashi yihuta.”+ Ariko abazaba babakurikiye na bo bazaba bihuta cyane.+ 17  Abantu igihumbi bazagira ubwoba bwinshi bakanzwe n’umuntu umwe.+ Abantu batanu bazabakanga muhunge,Ku buryo abazasigara muri mwe bazaba bameze nk’inkingi ishinze hejuru ku musozi,Nk’ikimenyetso kiri ku gasozi.+ 18  Ariko Yehova akomeza gutegereza kugira ngo abagirire neza+Kandi azahaguruka kugira ngo abagirire imbabazi.+ Yehova ni Imana ica imanza zitabera.+ Abagira ibyishimo ni abakomeza kumutegereza bose.*+ 19  lgihe abantu bazongera gutura i Siyoni muri Yerusalemu,+ ntuzongera kurira.+ Niyumva ijwi ryawe ryo kumutabaza, azakugirira neza. Azahita agusubiza akimara kuryumva.+ 20  Nubwo Yehova azabagaburira amakuba, akabanywesha gukandamizwa,+ Umwigisha wanyu Mukuru ntazongera kubihisha kandi muzibonera Umwigisha wanyu Mukuru+ n’amaso yanyu. 21  Nimujya kunyura iburyo cyangwa ibumoso, amatwi yanyu azumva ijambo ribaturutse inyuma rigira riti: “Iyi ni yo nzira.+ Mube ari yo munyuramo.”+ 22  Muzanduza* ifeza yasizwe ku bishushanyo byanyu bibajwe na zahabu yasizwe ku bishushanyo byanyu bikozwe mu cyuma.*+ Kimwe n’umwenda wandujwe n’imihango y’umugore, muzabijugunya mubibwire muti: “Muranduye!”*+ 23  Na we azagusha imvura yo kuhira imbuto zanyu mwateye mu butaka+ kandi atume imirima yanyu yera imyaka myinshi irimo intungamubiri.+ Icyo gihe amatungo yanyu azarisha ahantu hanini.+ 24  Inka n’indogobe bihinga ubutaka bizarya ibyokurya byiza byavanywemo* umurama. 25  Ku munsi wo kwica gukomeye, igihe iminara izagwa, hazaba imigezi n’imiyoboro y’amazi+ ku musozi muremure wose no kuri buri gasozi karekare. 26  Igihe Yehova azazirikira imvune y’abantu be+ kandi agakiza ibikomere byatewe n’inkoni yabakubise,+ urumuri rw’ukwezi kuzuye ruzaba nk’urumuri rw’izuba kandi urumuri rw’izuba ruzikuba karindwi+ rungane n’urumuri rw’iminsi irindwi. 27  Dore izina rya Yehova rije rituruka kure,Rifite uburakari bwaka cyane, rizanye n’ibicu biremereye. Iminwa ye yuzuye uburakariKandi ururimi rwe rumeze nk’umuriro utwika.+ 28  Umwuka we umeze nk’umugezi wuzuye ukagera mu ijosi,Kugira ngo atigise amahanga akoresheje akayunguruzo ko kurimbura.* Abantu bazaba bafite mu nzasaya zabo+ imikoba yo kubayobora ariko izabayobya. 29  Ariko mwe, indirimbo yanyu izamera nk’iyo muririmba nijoro,Iyo mwitegura umunsi mukuru+Kandi muzagira ibyishimo mu mutimaNk’umuntu ugenda avuza umwirongeAgiye ku musozi wa Yehova, Igitare cya Isirayeli.+ 30  Yehova azumvikanisha ijwi rye rikomeye,+Agaragaze ukuboko kwe+ kuzamanukana uburakari bwinshi+N’ikirimi cy’umuriro utwika+N’imvura irimo umuyaga mwinshi,+ imvura irimo inkuba n’imvura irimo urubura.+ 31  Ashuri izagira ubwoba bwinshi bitewe n’ijwi rya Yehova;+Azayikubitisha inkoni.+ 32  Yehova nakubita Abashuri,Akoresheje inkoni ye ihanaHazajya humvikana amashako* n’inanga,+Uko azajya azamura ukuboko kwe abarwanya.+ 33  Tofeti*+ yamaze gutegurwaKandi yateguriwe umwami.+ Yateguye* ahantu harehare cyane kandi hagari yuzuzamo inkwi. Umuriro n’inkwi ni byinshi cyane. Umwuka wa Yehova umeze nk’umugezi w’amazuku,*Ni wo uzayitwika.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “batabanje kumva icyo mbivugaho.”
Cyangwa “inzoka zifite ubumara bukaze.”
Cyangwa “amabwiriza.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Mu kigega.”
Cyangwa “ni abakomeza kumutegerezanya amatsiko bose.”
Cyangwa “muzahumanya.”
Cyangwa “ibishushanyo biyagijwe.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Mubyite ibyanduye.”
Cyangwa “byagosowe hakoreshejwe igitiyo n’igikoresho gifite amenyo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “akayunguruzo k’ibitagira akamaro.”
Ni utugoma duto bavuza bafashe mu ntoki.
Aha ngaha, Tofeti ikoreshwa mu buryo bw’ikigereranyo yerekeza ku hantu haka umuriro, ikaba igereranya kurimbuka.
Ni ukuvuga, Yehova.
Ni ibintu by’umuhondo byaka cyane kandi binuka.