Yesaya 31:1-9
31 Bazabona ishyano abamanuka bajya muri Egiputa gushakirayo ubufasha,+Abishingikiriza ku mafarashi+Bakiringira amagare y’intambara kuko ari menshi,Bakiringira amafarashi akurura amagare y’intambara* kuko afite imbaraga,Ariko ntibarebe Uwera wa IsirayeliKandi ntibashake Yehova.
2 Erega na we afite ubwenge kandi azateza ibyago.
Ibyo yavuze azabikora.
Azarwanya abakora ibibiKandi arwanye n’abafasha abakora ibibi.+
3 Erega Abanyegiputa ni abantu basanzwe, si Imana.
Amafarashi yabo na yo afite umubiri w’inyama, si umwuka.+
Yehova narambura ukuboko kwe,Ufasha abandi azasitaraKandi ufashwa na we azagwa.
Bose bazarimbukira rimwe.
4 Yehova yarambwiye ati:
“Nk’uko intare, ni ukuvuga intare ikiri nto ifite imbaraga,* yivugira ku cyo yafashe,Igihe abashumba bose bayitereye icyarimwe,Ntiterwe ubwoba n’amajwi yaboCyangwa ngo ihahamurwe n’urusaku rwabo,Ni ko Yehova nyiri ingabo na we azamanuka akarwaniriraUmusozi wa Siyoni n’agasozi kayo.
5 Nk’uko ibisiga birambura amababa hejuru y’ibyana byabyo, ni ko na Yehova nyiri ingabo azarwanirira Yerusalemu.+
Azayirwanirira kandi ayikize.
Azayikiza kandi ayirokore.”
6 “Mwa Bisirayeli mwe,+ mugarukire Uwo mwigometseho bikabije.
7 Kuko icyo gihe buri wese azajugunya imana ze z’ifeza zidafite akamaro n’imana ze za zahabu zidafite akamaro, izo amaboko yanyu yakoze bikababera icyaha.
8 Abashuri bazicishwa inkota, ariko itari iy’umuntu.
Inkota itari iy’umuntu ni yo izabica.+
Bazahunga bitewe n’inkotaKandi abasore babo bazakoreshwa imirimo y’agahato.
9 Igitare cyabo kizashiraho bitewe n’ubwoba bwinshiKandi abatware babo bazahahamuka bitewe n’ikimenyetso,” ni ko Yehova avuga,We ufite umucyo* muri Siyoni n’itanura rye rikaba muri Yerusalemu.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “abagendera ku mafarashi.”
^ Cyangwa “intare ikiri nto ifite umugara.”
^ Cyangwa “umuriro.”