Yesaya 32:1-20

  • Umwami n’abatware bazategekesha ubutabera nyakuri (1-8)

  • Abagore batagira icyo bitaho bahabwa umuburo (9-14)

  • Imigisha izazanwa no gusukwaho umwuka (15-20)

32  Dore umwami+ uzajya ku butegetsi, azategekesha gukiranuka+Kandi abatware bazategekesha ubutabera.   Buri wese azaba nk’aho kwihisha* umuyagaN’aho kugama* imvura y’amahindu,Amere nk’imigezi itemba mu gihugu kitagira amazi,+Amere nk’igicucu cy’urutare runini mu gihugu cyumagaye.   Icyo gihe amaso y’abareba ntazongera guhumirizaKandi amatwi y’abumva azarushaho kumva.   Umutima w’abantu bahubuka uziga gutekerezaKandi ururimi rw’abavuga badedemanga ruzavuga ibintu byumvikana rudategwa.+   Umuntu utubaha Imana ntazongera kwitwa umunyabuntuKandi umuntu utagira amahame agenderaho ntazitwa umunyacyubahiro.   Kuko umuntu utubaha Imana azavuga ibyo kutubaha ImanaKandi umutima we ukagambirira ibibi+Kugira ngo atume abantu bigomeka* kandi avuge ibintu bitari byo kuri Yehova,Atume ushonje* abura icyo aryaKandi atume ufite inyota abura icyo anywa.   Imigambi y’umuntu utagira amahame agenderaho iba ari mibi.+ Ashishikariza abandi gukora ibikorwa biteye isoniKugira ngo arimbure umuntu ufite ibibazo, akoresheje amagambo y’ibinyoma+Niyo uwo muntu ufite ibibazo yaba avuga ukuri.   Umunyabuntu* ahora ashaka kugira ubuntuKandi akomeza gukora ibishoboka byose ngo agire ubuntu.   “Mwa bagore batagira icyo bitaho mwe, nimuhaguruke mwumve ijwi ryanjye! Namwe bakobwa batagira icyo bitaho,+ mutege amatwi ibyo mbabwira! 10  Mwa bantu batagira icyo bitaho mwe, mu gihe kingana n’umwaka urengaho gato,Muzatitira bitewe n’ubwoba kuko nubwo igihe cyo gusarura kizaba kirangiye nta rubuto na rumwe rw’imizabibu muzaba mwasaruye.+ 11  Mwa bagore batagira icyo bitaho mwe, nimutitire! Nimutitire bitewe n’ubwoba mwebwe abatagira icyo bitaho! Mukuremo imyenda yanyu,Maze mwambare imyenda y’akababaro.*+ 12  Mwikubite mu gituza murire,Kubera imirima yanyu myiza n’ibiti byanyu by’imizabibu byera imbuto. 13  Kuko ubutaka bw’abantu banjye buzuzuramo ibihuru by’amahwa,Bizuzura amazu yose bishimiramo,Ni byo koko, bizuzura umujyi w’ibyishimo.+ 14  Umunara ukomeye waratawe. Umujyi wabaga wuzuyemo urusaku nta bantu bakiwutuyemo.+ Ofeli*+ n’umunara w’umurinzi ntibizongera guturwa. Hazaba ahantu hakundwa n’indogobe zo mu gasozi,Aho baragirira amatungo,+ 15  Kugeza igihe tuzasukwaho umwuka uturutse hejuru,+Ubutayu bugahinduka umurima w’ibiti byera imbutoN’umurima w’ibiti byera imbuto ugafatwa nk’ishyamba.+ 16  Icyo gihe ubutabera buzaba mu butayuNo gukiranuka kube mu murima w’ibiti byera imbuto.+ 17  Gukiranuka nyakuri bizatuma habaho amahoro+Kandi gukiranuka nyakuri kuzazana umutuzo n’umutekano bitazigera bishira.+ 18  Abantu banjye bazatura ahantu hari amahoroKandi bature ahantu hari umutekano n’umutuzo.+ 19  Ariko imvura y’amahindu izagusha ibiti byo mu ishyambaKandi umujyi wose uzashyirwa hasi. 20  Muzagira ibyishimo mwebwe abatera imbuto iruhande rw’ahari amazi hoseKandi mukohereza* ikimasa n’indogobe.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ubwugamo.”
Cyangwa “aho guhungira.”
Cyangwa “atume abantu bemera ubuhakanyi.”
Cyangwa “ubugingo bw’ushonje.”
Cyangwa “umunyacyubahiro.”
Cyangwa “mukenyere ibigunira.”
Uko bigaragara byerekeza ku musozi w’i Yerusalemu.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mukazitura.”