Yesaya 33:1-24

  • Urubanza n’ibyiringiro by’abakiranutsi (1-24)

    • Yehova ni Umucamanza, Utanga amategeko n’Umwami (22)

    • Nta muntu uzavuga ati: “Ndarwaye” (24)

33  Uzabona ishyano wowe urimbura abandi kandi utararimbuwe,+Wowe ugambanira abandi utaragambaniwe.+ Numara kurimbura nawe uzarimburwa. Numara kugambanira abandi nawe uzagambanirwa.   Yehova, tugirire neza,+Ni wowe twiringiye. Ujye udushyigikiza ukuboko* kwawe+ buri gitondo. Rwose utubere agakiza mu gihe cy’amakuba.+   Abantu bumvise urusaku rw’akaduruvayo barahunga. Iyo uhagurutse amahanga aratatana.+   Nk’uko inzige zirya ibintu byose zihuye na byo, ibintu byawe bizatwarwa. Abantu bazihutira kubifata, nk’uko inzige* zibigenza.   Yehova azahabwa icyubahiroKuko atuye hejuru. Azuzuza muri Siyoni ubutabera no gukiranuka.   Ni we utuma ugira umutekano. Agakiza gakomeye,+ ubwenge, ubumenyi no gutinya Yehova,+Ni byo butunzi bwe.*   Dore intwari zabo ziraririra mu mihanda,Intumwa zabo z’amahoro zirarira cyane.   Imihanda yasigayemo ubusa. Nta mugenzi ukiboneka mu nzira. Yishe* isezerano,Yataye imijyiKandi nta muntu yitaho.+   Igihugu kirarira kandi cyarumye. Libani yakozwe n’isoni,+ yaraboze. Sharoni yabaye nk’ubutayuKandi Bashani na Karumeli byikuyeho amababi yabyo.+ 10  Yehova aravuga ati: “Ubu noneho ngiye guhaguruka,Ngiye kwihesha ikuzo;+Ubu ngiye kugaragaza icyubahiro cyanjye. 11  Mwatwise ibyatsi byumye, mubyara ibikenyeri. Umwuka wanyu uzabatwika umeze nk’umuriro.+ 12  Abantu bazamera nk’ishwagara* batwitse. Bazamera nk’amahwa yatemwe, batwikwe n’umuriro.+ 13  Yemwe abari kure mwe, nimwumve icyo ngiye gukora. Namwe abari hafi, mwemere ko mfite imbaraga. 14  Abanyabyaha bo muri Siyoni bagize ubwoba.+ Abahakanyi baratitira kubera ubwoba bakavuga bati: ‘Ni nde muri twe ushobora kuba ahantu hari umuriro utwika cyane?+ Ni nde muri twe ushobora kwegera umuriro ukaze kandi udashobora kuzimywa?’ 15  “Umuntu uhora agendera mu nzira yo gukiranuka+Akavuga ibikwiriye,+Akanga inyungu zibonetse mu buryo bubi,Ntiyemerere ibiganza bye kwakira ruswa,+Ntiyemerere amatwi ye kumva imigambi y’ubwicanyiKandi agahumiriza kugira ngo atareba ibibi, 16  Azatura ahantu hirengeye. Azahungira ahantu hari umutekano mu rutare rukomeye. Azahabwa ibyokuryaKandi ikigega cye cy’amazi ntikizakama.”+ 17  Amaso yawe azareba ubwiza bw’umwami. Azareba igihugu cya kure. 18  Mu mutima wawe uzibuka* ibintu biteye ubwoba,Uvuge uti: “Umwanditsi ari he? Uwapimaga imisoro ari he?+ Uwabaraga iminara ari he?” 19  Ntuzongera kubona abantu bashira isoni,Abantu bavuga ururimi rutumvikana,*Abantu bavuga badedemanga ku buryo udashobora gusobanukirwa ibyo bavuga.+ 20  Nimurebe Siyoni, umujyi w’iminsi mikuru yacu.+ Amaso yawe azareba Yerusalemu, abone ari ahantu ho gutura hatuje,Ari ihema ritazigera ryimurwa.+ Imambo zaryo ntizizigera zishingurwaKandi nta mugozi waryo uzigera ucibwa. 21  Ahubwo aho ni ho Ukomeye YehovaAzatubera nk’ahantu hari imigezi, imigende minini y’amazi,Hadashobora kunyura amato y’intambaraKandi hadashobora guca ubwato buhambaye. 22  Kuko Yehova ari Umucamanza wacu,+Yehova ni we Udushyiriraho amategeko,+Yehova ni we Mwami wacu.+ Ni We uzadukiza.+ 23  Imigozi yawe bazayifunga batayikomeje cyane. Ntizabasha gukomeza inkingi ishinze mu bwato no kuzamura ibitambaro bigendesha ubwato. Icyo gihe bazagabana ibintu byinshi basahuyeNdetse n’abamugaye bazasahura ibintu byinshi.+ 24  Nta muturage waho uzavuga ati: “Ndarwaye.”+ Abatuye mu gihugu bazababarirwa icyaha cyabo.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “imbaraga.”
Cyangwa “amarumbo y’inzige.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Ubutunzi atanga.”
Uvugwa aha ni umwanzi.
Ni ifu y’umweru iva mu mabuye amwe n’amwe.
Cyangwa “uzatekereza.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “rukomeye cyane.”