Yesaya 34:1-17

  • Yehova azihorera ku mahanga (1-4)

  • Edomu izahinduka amatongo (5-17)

34  Mwa bihugu mwe nimwigire hino mwumve,Namwe bantu nimutege amatwi. Isi n’ibiyuzuye na byo nibitege amatwi,Ubutaka n’ibibuvamo byose na byo bitege amatwi.   Kuko Yehova yarakariye ibihugu byose+Kandi afitiye umujinya ingabo zabyo zose.+ AzabirimburaAbimareho.+   Abantu bishwe bazajugunywa hanze,Umunuko w’intumbi zabo uzazamuka.+ Imisozi izashonga bitewe n’amaraso yabo.*+   Ingabo zo mu kirere zose zizaboraN’ijuru rizingwe nk’umuzingo. Ingabo zose zizumaNk’uko amababi y’umuzabibu yuma agahunguka,Nk’uko imbuto z’igiti cy’umutini zumye zihunguka.   “Inkota yanjye izanywa amaraso menshi mu ijuru.+ Izamanuka kugira ngo icire urubanza Edomu,+Yice abantu bagomba kurimbuka.   Yehova afite inkota: Izuzura amaraso. Izuzuraho ibinure,+Yuzure amaraso y’amasekurume y’intama n’ay’iheneN’ibinure byo ku mpyiko by’amapfizi y’intama. Kuko Yehova agiye gutambira igitambo i Bosira,Mu gihugu cya Edomu hakabagirwa amatungo menshi.+   Ayo matungo azamanukana n’ibimasa byo mu ishyamba,Ibimasa bikiri bito bimanukane n’ibikuze bifite imbaraga. Igihugu cyabo kizuzura amaraso,Umukungugu waho uzuzuraho ibinure.”   Kuko Yehova afite umunsi wo kwihorera ku banzi be,+Umwaka wo guhorera Siyoni.+   Imigezi yaho* izahinduka godoro*N’umukungugu waho uhinduke amazuku*Kandi ubutaka bwaho buzahinduka nka godoro yaka. 10  Ntizazima haba ku manywa cyangwa nijoro,Umwotsi wayo uzakomeza kuzamuka kugeza iteka ryose. Izakomeza kuba amatongo uko ibihe bizagenda bihita,Nta muntu uzongera kuhanyura kugeza iteka ryose.+ 11  Inzoya* n’ikinyogote bizayigaruriraKandi ni ho ibihunyira by’amatwi maremare n’ibikona bizaba. Imana izakoresha umugozi upima kugira ngo igaragaze ko izasigaramo ubusa,Ikoreshe n’itimasi* kugira ngo igaragaze ko nta gaciro ifite. 12  Mu banyacyubahiro baho nta n’umwe uzahamagarwa ngo abe umwamiKandi abatware baho bose bazahinduka ubusa. 13  Iminara yaho ikomeye izameraho amahwaN’amazu akomeye yaho ameremo ibisura n’ibyatsi bihanda. Ni ho ingunzu* zizaba+Kandi ni ho inyoni za otirishe* zizatura. 14  Inyamaswa zo mu butayu ni ho zizajya zihurira n’inyamaswa zihumaKandi ihene zo mu gasozi* zizahamagara zigenzi zazo. Ni ho inyoni ya nijoro* izaba kandi ni ho izaruhukira. 15  Aho ni ho inzoka yihuta nk’umwambi izashyira icyari cyayo, ihatere amagiKandi izayaturaga* iyarinde. Aho ni ho ibisiga bya sakabaka bizahurira, ikigabo kiri kumwe n’ikigore. 16  Nimushakashake mu gitabo cya Yehova, mugisome mu ijwi rinini: Muzabona ko nta n’imwe ibura,Nta ngore n’imwe ibura ingabo yayo,Kuko akanwa ka Yehova ari ko kabitegetseKandi umwuka we ni wo wazihurije hamwe. 17  Ni we wazikoreye ubufindo*Kandi ukuboko kwe ni ko kwazipimiye aho zitura.* Hazaba ahazo igihe cyoseZizahatura iteka ryose.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “izarengerwa n’amaraso yabo.”
Uko bigaragara byerekeza kuri Bosira, umurwa mukuru wa Edomu.
Ni ibintu by’umuhondo byaka cyane kandi binuka.
Ni ibintu by’umukara bimatira, bakunda gukoresha bakora imihanda ya kaburimbo.
Ni igisiga kigira amaguru maremare.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amabuye.”
Ni inyamaswa imeze nk’imbwa.
Cyangwa “imbuni.”
Bishobora no kuvugwa ngo “abadayimoni bameze nk’ihene.”
Ni inyoni imeze nk’igihunyira.
Guturaga ni igihe igikoko kimennye amagi yacyo kugira ngo kivanemo ibyana.
Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yazigabanyije igihugu akoresheje umugozi upima.”