Yesaya 35:1-10

  • Paradizo yongera kubaho (1-7)

    • Abatabona bazabona; abatumva bazumva (5)

  • Inzira yo Kwera y’abacunguwe (8-10)

35  Ubutayu n’akarere katagira amazi bizishima+Kandi ikibaya cy’ubutayu kizishima cyuzuremo indabyo.*+   Rwose kizarabya uburabyo.+ Kizishima kandi kirangurure ijwi ry’ibyishimo. Kizahabwa ikuzo rya Libani,+Gihabwe ubwiza buhebuje bwa Karumeli+ na Sharoni.+ Bazabona ikuzo rya Yehova, babone ubwiza buhebuje bw’Imana yacu.   Mukomeze amaboko adafite imbaragaKandi mukomeze amavi atitira.+   Mubwire abahangayitse mu mitima muti: “Nimukomere mwe gutinya. Dore Imana yanyu izaza ije kubahorera,Imana izaza ije guhana.+ Izaza ibakize.”+   Icyo gihe amaso y’abatabona azareba+N’amatwi y’abatumva yumve.+   Icyo gihe umuntu wamugaye azasimbuka nk’impara+Kandi ururimi rw’umuntu utavuga ruzavuga mu ijwi ryo hejuru rifite ibyishimo.+ Amazi azadudubiza mu butayuKandi imigezi itembe mu kibaya cy’ubutayu.   Ubutaka bwumagaye bitewe n’ubushyuhe buzahinduka ibidendezi by’amazi bikikijwe n’urubingo+N’ubutaka bwumye buhinduke amasoko y’amazi. Aho ingunzu* ziba,+Hazamera ibyatsi, urubingo n’urufunzo.   Hazaba umuhanda munini,+Ni byo koko hazabaho inzira yitwa Inzira yo Kwera. Nta muntu wanduye uzayinyuramo.+ Izanyurwamo n’ukwiriye kuyinyuramo,Umuntu utubaha Imana ntazayigendagendamo.   Nta ntare izahabaKandi nta nyamaswa z’inkazi zizayigeramo. Nta n’imwe izahaboneka.+ Abantu bacunguwe ni bo bonyine bazayinyuramo.+ 10  Abacunguwe na Yehova bazagaruka,+ baze i Siyoni basakuza bitewe n’ibyishimo.+ Bazagira ibyishimo bitazashira.+ Bazagira ibyishimo n’umunezeroKandi agahinda n’akababaro bizahunga.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “habaseleti.”
Ni inyamaswa imeze nk’imbwa.