Yesaya 36:1-22

  • Senakeribu atera u Buyuda (1-3)

  • Rabushake atuka Yehova (4-22)

36  Mu mwaka wa 14 w’ubutegetsi bw’Umwami Hezekiya, Senakeribu umwami wa Ashuri+ yateye imijyi yose y’u Buyuda ikikijwe n’inkuta arayifata.+  Hanyuma igihe umwami wa Ashuri yari ari i Lakishi+ atuma Rabushake*+ ku Mwami Hezekiya wari i Yerusalemu, agenda afite ingabo nyinshi. Nuko bahagarara aho amazi yo mu kidendezi cya ruguru+ yanyuraga, ku muhanda wacaga aho bamesera.+  Nuko Eliyakimu+ umuhungu wa Hilukiya wayoboraga ibyo mu rugo* rw’umwami, Shebuna+ wari umunyamabanga n’umwanditsi Yowa wari umuhungu wa Asafu, bajya guhura na we.  Nuko Rabushake arababwira ati: “Mubwire Hezekiya muti: ‘umwami ukomeye, umwami wa Ashuri, yavuze ati: “ubwo wishingikirije ku ki?+  Uravuga uti: ‘mfite ubuhanga n’imbaraga byo kurwana.’ Ariko ibyo ni amagambo gusa. Ubwo se wiringiye nde ku buryo watinyuka kunyigomekaho?+  Dore wishingikirije ku mwami wa Egiputa umeze nk’urubingo rusadutse. Nyamara umuntu arwishingikirijeho rwamwinjira mu kiganza rukagitobora. Ibyo ni byo Farawo umwami wa Egiputa akorera abamwiringira bose.+  Ntumbwire uti: ‘Yehova Imana yacu ni we twiringiye,’ kuko ahantu hirengeye bamusengeraga n’ibicaniro bye Hezekiya yabikuyeho,+ akabwira u Buyuda na Yerusalemu ati: ‘mujye musengera imbere y’iki gicaniro.’”’+  None rero, nimutege na databuja umwami wa Ashuri.+ Ndabaha amafarashi 2.000 turebe ko mushobora kubona abayagenderaho.  Ubwo se niba wishingikirije kuri Egiputa kubera amagare yayo y’intambara n’abagendera ku mafarashi bayo, wabasha gutsinda n’umwe muri ba guverineri ba databuja, niyo yaba yoroheje kurusha abandi bose? 10  None se utekereza ko nateye iki gihugu kugira ngo nkirimbure, Yehova atampaye uburenganzira? Yehova ubwe yaranyibwiriye ati: ‘zamuka utere kiriya gihugu ukirimbure.’” 11  Eliyakimu na Shebuna+ na Yowa babyumvise babwira Rabushake+ bati: “Databuja turakwinginze, vugana natwe mu rurimi rw’Icyarameyi*+ kuko turwumva. Witubwira mu rurimi rw’Abayahudi bariya bantu bari ku rukuta bumva.”+ 12  Ariko Rabushake aravuga ati: “Mwebwe na shobuja simwe mwenyine databuja yantumyeho ngo mbabwire aya magambo. Yantumye no ku bantu bicaye ku rukuta ngo bazarye amabyi yabo banywe n’inkari zabo, mubisangire.” 13  Nuko Rabushake avuga cyane mu rurimi rw’Abayahudi+ ati: “Nimwumve amagambo y’umwami ukomeye, umwami wa Ashuri.+ 14  Umwami aravuze ati: ‘Hezekiya ntabashuke, kuko adashobora kubakiza.+ 15  Hezekiya ntabashuke ngo mwiringire Yehova,+ ababwira ati: “Yehova azadukiza byanze bikunze kandi umwami wa Ashuri ntazafata uyu mujyi.” 16  Ntimwumvire Hezekiya, kuko umwami wa Ashuri yavuze ati: “nimugirane nanjye isezerano ry’amahoro mwemere ko mutsinzwe maze murebe ngo buri wese ararya ibyeze ku muzabibu we no ku giti cye cy’umutini, akanywa n’amazi yo mu kigega cye, 17  kugeza igihe nzazira nkabageza mu gihugu kimeze nk’icyanyu,+ igihugu kirimo ibinyampeke na divayi nshya, igihugu kirimo imigati n’imizabibu. 18  Ntimwumvire Hezekiya kuko abashuka ababwira ati: ‘Yehova azadukiza.’ None se mu mana zo mu bindi bihugu hari n’imwe yigeze ikiza igihugu cyayo umwami wa Ashuri?+ 19  Imana z’i Hamati no muri Arupadi ziri he?+ Imana z’i Sefarivayimu ziri he?+ Ese zigeze zishobora kurinda Samariya igihe nayiteraga?+ 20  None se mu mana zose zo muri ibyo bihugu, hari iyakijije igihugu cyayo igihe nagiteraga ku buryo Yehova na we yakiza Yerusalemu?”’”+ 21  Nuko bakomeza guceceka ntibagira ijambo bamusubiza, kuko umwami yari yabategetse ati: “Ntimugire icyo mumusubiza.”+ 22  Hanyuma Eliyakimu umuhungu wa Hilukiya, wari ushinzwe ibyo mu rugo rw’umwami, Shebuna+ umunyamabanga n’umwanditsi Yowa wari umuhungu wa Asafu basanga Hezekiya baciye imyenda yabo maze bamubwira amagambo Rabushake yavuze.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “umuyobozi w’abahaga divayi umwami.”
Cyangwa “ingoro.”
Cyangwa “ururimi rw’Igisiriya.”