Yesaya 38:1-22
38 Muri iyo minsi Hezekiya ararwara yenda gupfa.+ Nuko umuhanuzi Yesaya+ umuhungu wa Amotsi, aza kumureba aramubwira ati: “Yehova yavuze ati: ‘vuga uko ibyo mu rugo rwawe bizagenda kuko ugiye gupfa; ntuzakira.’”+
2 Hezekiya abyumvise aryama areba ku rukuta maze asenga Yehova ati:
3 “Ndakwinginze Yehova, rwose ndakwinginze ibuka+ ukuntu nakomeje kugukorera ndi indahemuka n’umutima wanjye wose,+ ngakora ibigushimisha.” Nuko Hezekiya ararira cyane.
4 Hanyuma Yehova abwira Yesaya ati:
5 “Subirayo ubwire Hezekiya uti:+ ‘Yehova Imana ya sogokuruza wawe Dawidi aravuze ati: “numvise isengesho+ ryawe, mbona n’amarira yawe.+ None nkongereye imyaka 15 yo kubaho+
6 kandi wowe n’abatuye muri uyu mujyi nzabakiza umwami wa Ashuri, ndwanirire n’uyu mujyi.+
7 Iki ni cyo kimenyetso Yehova aguhaye kigaragaza ko Yehova azakora ibyo yavuze:+
8 Ngiye gutuma igicucu cy’izuba cyari cyamanutse kuri esikariye* za Ahazi, gisubira inyuma ho esikariye 10.”’”+ Nuko igicucu cy’izuba gisubira inyuma ho esikariye 10 kuri esikariye cyari cyamanutseho.
9 Dore ibyo Hezekiya umwami w’u Buyuda yanditse* igihe yarwaraga, hanyuma agakira iyo ndwara:
10 Naravuze nti: “Dore ndacyari mutoAriko ngomba kwinjira mu marembo y’Imva.*
Ngiye kwamburwa imyaka nari nsigaranye.”
11 Naravuze nti: “Sinzabona Yah,* sinzabona Yah mu gihugu cy’abazima.+
Igihe nzaba ndi kumwe n’abatuye aho ibintu byose biba byarangiye,Sinzongera kubona abantu.
12 Aho nari ntuye hakuweho hajyanwa kure yanjye+Kimwe n’ihema ry’abashumba.
Nazingazinze ubuzima bwanjye nk’uko umudozi azinga umwenda amaze kudoda.
Imana yankataguye nk’uko bakata indodo z’umwenda baboha.
Kuva ku manywa kugera nijoro, uba ushaka kungeza ku iherezo ryanjye.+
13 Naratuje ngeza mu gitondo.
Ikomeza kumenagura amagufwa yanjye yose nk’intare.
Kuva ku manywa kugera nijoro, uba ushaka kungeza ku iherezo ryanjye.+
14 Nkomeza kujwigira nk’akanyoni gato,+Ngakomeza kuvuga nk’inuma.+
Nakomeje gutegereza ko imfasha ndarambirwa:+
‘Yehova, dore ndi mu bibazo,Ngwino untabare.’*+
15 None se mvuge iki?
Yaramvugishije kandi yagize icyo ikora.
Nzagenda nicishije bugufi* imyaka yanjye isigaye,Kuko mbabaye cyane.*
16 ‘Yehova, ibi bintu* ni byo bituma abantu bose bakomeza kubahoKandi ni byo bituma ngira umwuka w’ubuzima.
Uzankiza kandi uzatuma nkomeza kubaho.+
17 Dore, aho kubona amahoro nahuye n’ibibazo bikomeye;Ariko kubera urukundo rwinshi unkunda*Wandinze urupfu.*+
Ibyaha byanjye byose wabijugunye inyuma yawe.*+
18 Imva* ntishobora kugusingiza,+Urupfu ntirushobora kugushima.+
Abapfuye ntibashobora kwiringira ibikorwa byawe by’ubudahemuka.+
19 Umuntu muzima ashobora kugusingizaNk’uko nshobora kubigenza uyu munsi.
Umugabo ashobora kwigisha abahungu be ubudahemuka bwawe.+
20 Yehova, nkizaKandi tuzacuranga indirimbo zanjye dukoresheje ibikoresho by’umuziki bifite imirya,+Tuzicurangire mu nzu ya Yehova, igihe cyose tuzaba tukiriho.’”+
21 Hanyuma Yesaya aravuga ati: “Nimuzane akagati gakoze mu mbuto zumye z’umutini maze mugashyire ku kibyimba kugira ngo akire.”+
22 Hezekiya yari yabajije ati: “Ni ikihe kimenyetso kigaragaza ko nzajya mu nzu ya Yehova?”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “amadarajya; ingazi.” Birashoboka ko ari zo zabafashaga kumenya aho isaha igeze.
^ Cyangwa “igisigo yahimbye.”
^ Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
^ Ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nyishingira.”
^ Cyangwa “niyoroheje.”
^ Cyangwa “kuko ubugingo bwanjye bushaririwe.”
^ Ni ukuvuga, amagambo y’Imana n’ibikorwa byayo.
^ Cyangwa “ntiwongeye kureba ibyaha byanjye.”
^ Cyangwa “urwobo rwo kurimbuka.”
^ Cyangwa “ukunda ubugingo bwanjye.”
^ Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”