Yesaya 39:1-8

  • Intumwa ziturutse i Babuloni (1-8)

39  Muri icyo gihe, umwami w’i Babuloni, Merodaki-baladani umuhungu wa Baladani, yoherereza amabaruwa n’impano Hezekiya,+ kuko yari yarumvise ko yarwaye maze agakira.+  Nuko Hezekiya yakira abo bantu umwami yari yatumye abishimiye, abereka aho yabikaga ibintu bye by’agaciro byose,+ ni ukuvuga ifeza, zahabu, amavuta ahumura neza, amavuta meza yose, intwaro ze zose n’ibindi bintu byose byari mu bubiko bwe. Nta kintu na kimwe Hezekiya ataberetse mu byari mu nzu* ye byose no mu bwami bwe bwose.  Hanyuma umuhanuzi Yesaya asanga Umwami Hezekiya aramubaza ati: “Bariya bagabo bakubwiye iki kandi se bari baturutse he?” Hezekiya aramusubiza ati: “Baje baturutse mu gihugu cya kure, i Babuloni.”+  Arongera aramubaza ati: “Babonye iki mu nzu yawe?” Hezekiya aramusubiza ati: “Ibintu byose byo mu nzu yanjye babibonye. Nta kintu na kimwe ntaberetse mu byo mu bubiko bwanjye.”  Nuko Yesaya abwira Hezekiya ati: “Umva ibyo Yehova nyiri ingabo avuze:  ‘Yehova aravuze ati:+ “mu gihe kiri imbere ibiri mu nzu yawe byose, n’ibyo ba sogokuruza bawe babitse byose kugeza uyu munsi bizajyanwa i Babuloni.+ Nta kintu na kimwe kizasigara.  Nanone kandi bamwe mu bazagukomokaho bazajyanwa ku ngufu i Babuloni, bajye gukora mu nzu y’umwami waho.”’”+  Nuko Hezekiya abwira Yesaya ati: “Ijambo rya Yehova uvuze ni ryiza.” Yongeraho ati: “Kubera ko amahoro n’umutekano* bizakomeza kubaho igihe cyose nzaba nkiriho.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ingoro.”
Cyangwa “ukuri.”