Yesaya 4:1-6

  • Abagore barindwi ku mugabo umwe (1)

  • Icyo Yehova azatuma gishibuka kizakura (2-6)

4  Kuri uwo munsi, abagore barindwi bazafata umugabo umwe+ bamubwire bati: “Tuzajya twishakira ibyokurya,Twishakire n’ibyo kwambara,Ariko wemere ko twitirirwa izina ryawe,Udukureho igisebo.”*+  Kuri uwo munsi, icyo Yehova yamejeje kizagira ubwiza n’ikuzo, n’imbuto zo mu gihugu zizatera ishema Abisirayeli barokotse kandi zibabere nziza cyane.+  Abazasigara muri Siyoni n’abazasigara muri Yerusalemu bazitwa abera, ni ukuvuga abantu bose bo muri Yerusalemu, banditswe ngo bazahabwe ubuzima.+  Yehova namara guhanagura umwanda* w’abakobwa b’i Siyoni,+ azereka Yerusalemu uburakari bwe bugurumana kandi azayicira urubanza.+ Muri ubwo buryo azaba ayihanaguyeho ibizinga by’amaraso biyiriho.  Nanone ku manywa Yehova azashyira igicu n’umwotsi ku Musozi wa Siyoni wose n’aho agirira amakoraniro, nijoro ahashyire urumuri rw’umuriro waka cyane,+ kuko ibintu by’ikuzo byose bizarindwa.  Hazabaho akazu ko kugamamo* ubushyuhe bwo ku manywa,+ kabe n’ako guhungiramo n’ako kwikingamo imiyaga ikaze no kugamamo imvura.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ukuvuga, ikimwaro baterwaga no kuba batarashatse kandi batagira abana.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amabyi.”
Cyangwa “ingando.”