Yesaya 40:1-31

  • Abagaragu b’Imana bahumurizwa (1-11)

    • Ijwi ryumvikanira mu butayu (3-5)

  • Gukomera kw’Imana (12-31)

    • Ibihugu bimeze nk’igitonyanga cy’amazi mu ndobo (15)

    • Imana ituye hejuru “y’umubumbe w’isi” (22)

    • Inyenyeri zose azita amazina (26)

    • Imana ntinanirwa (28)

    • Kwiringira Yehova bituma umuntu yongera kugira imbaraga (29-31)

40  Imana yanyu iravuga iti: “Nimuhumurize abantu banjye, nimubahumurize.+   Muhumurize Yerusalemu muyigere ku mutimaKandi muyitangarize ko igihe cyayo cy’imirimo y’agahato kirangiye,Ko itakibarwaho ikosa ryayo.+ Kuko Yehova yamuhaye igihano cyuzuye* cy’ibyaha byose yari yarakoze.”+   Hari ijwi ry’umuntu uhamagarira mu butayu ati: “Nimutunganyirize Yehova inzira,+Nimukorere Imana yacu umuhanda ugororotse+ unyura mu butayu.+   Buri kibaya nikizamurwe cyegere hejuruKandi umusozi wose n’agasozi kose bibe bigufi. Ahantu hatareshya hose hagomba kuringanizwaN’ahantu hataringaniye hagahinduka ikibaya.+   Ikuzo rya Yehova rizagaragara+Kandi abantu bose bazaribonera icyarimwe,+Kuko akanwa ka Yehova ari ko kabivuze.”   Nimwumve! Hari umuntu uvuga ati: “Vuga cyane!” Undi ati: “Mvuge cyane mvuga iki?” “Abantu bose bameze nk’ubwatsi bubisiKandi urukundo rwabo rudahemuka rumeze nk’uburabyo bwo mu murima.+   Ubwatsi bubisi buruma,N’uburabyo bukenda kuma+Bitewe n’uko umwuka wa Yehova wabuhushye.+ Ni byo koko, abantu bameze nk’ubwatsi butoshye.   Ubwatsi butoshye burumaN’uburabyo bukenda kuma,Ariko ijambo ry’Imana yacu rihoraho iteka ryose.”+   Yewe mugore uzaniye Siyoni inkuru nziza we,+Zamuka ujye ku musozi muremure. Yewe mugore uzaniye Yerusalemu inkuru nziza we,Vuga mu ijwi ryumvikana cyane. Vuga mu ijwi ryumvikana kandi ntutinye. Tangariza imijyi y’i Buyuda uti: “Ngiyi Imana yanyu.”+ 10  Dore Umwami w’Ikirenga Yehova azaza afite imbaragaKandi ukuboko kwe ni ko kuzamutegekera.+ Dore aje afite ibihemboKandi ibihembo atanga biri imbere ye.+ 11  Azita* ku ntama ze nk’umwungeri.+ Azahuriza hamwe abana b’intama akoresheje ukuboko kweKandi azabatwara mu gituza cye. Intama zonsa azazishorera buhoro buhoro.+ 12  Ni nde wapimishije amazi y’inyanja urushyi rwe,+Agapima ijuru akoresheje intambwe z’ikiganza?* Ni nde washyize hamwe umukungugu wo ku isi akawupima+Cyangwa agapima imisozi,Agapima n’udusozi akoresheje iminzani? 13  Ni nde wapimye* umwuka wa YehovaKandi se ni nde wamwigisha akanamubera umujyanama?+ 14  Ni nde yagishije inama kugira ngo amufashe gusobanukirwa,Cyangwa se ni nde umwigisha kugendera mu nzira y’ubutabera,Akamwigisha ubwengeCyangwa agatuma amenya inzira y’ubuhanga nyabwo?+ 15  Dore ibihugu bimeze nk’igitonyanga cy’amazi mu ndoboKandi bimeze nk’umukungugu wafashe ku munzani.+ Dore azamura ibirwa akabitumura nk’ivumbi. 16  N’ibiti byo muri Libani ntibyaba bihagije kugira ngo bitume umuriro ukomeza kwaka*Kandi inyamaswa zaho ntizaba zihagije kugira ngo zitambwe zibe igitambo gitwikwa n’umuriro. 17  Ibihugu byose bimeze nk’ibitariho imbere ye;+Bimeze nk’ubusa kandi abifata nk’ibitarigeze bibaho.+ 18  Imana mwayigereranya na nde?+ Mwavuga ko isa n’iki?+ 19  Umunyabukorikori akora ikigirwamana,*Umucuzi w’ibyuma akagisigaho zahabu+Kandi agacura iminyururu y’ifeza. 20  Atoranya igiti cyo gutangaho ituro,+Agatoranya igiti kitazabora. Ashaka umunyabukorikori w’umuhangaKugira ngo amukorere igishushanyo kibajwe kitazanyeganyega.+ 21  Ese ntimubizi? Ese ntimubyumva? Ntimwabibwiwe uhereye mu ntangiriro? Ese uhereye igihe fondasiyo z’isi zashyiriweho, ntimurabisobanukirwa?+ 22  Hari utuye hejuru y’umubumbe* w’isi+Kandi abayituyeho bameze nk’ibihore. Arambura ijuru nk’umwenda mwiza,Akarirambura nk’ihema ryo kubamo.+ 23  Ahindura ubusa abayobozi bakuruKandi abacamanza* bo mu isi abahindura nk’abatarigeze babaho. 24  Bameze nk’ibimera bikimara guterwa,Nk’imbuto zikimara guterwa,Imizi yabo igitangira kumera mu butaka. Umuyaga uraza ukabahuha bakumaUmuyaga ukabagurukana nk’uko ugurukana ibyatsi.+ 25  Uwera arabaza ati: “Mwangereranya na nde ku buryo naba meze nka we?” 26  “Nimwubure amaso yanyu murebe mu kirere. Ni nde waremye biriya bintu?+ Ni we ubiyobora nk’uko bayobora ingabo akabara kimwe kimwe ukwacyo;Byose abyita amazina.+ Kubera ko afite imbaraga nyinshi n’ububasha buhambaye,+Nta na kimwe muri byo kibura. 27  Yakobo we, ni iki gituma uvuga? Isirayeli we, ni iki gituma uvuga uti: ‘Ibyanjye Yehova nta byo aziKandi Imana ntindenganura?’+ 28  Ese nta byo uzi? Ese nta byo wumvise? Yehova, Umuremyi w’impera z’isi ni we Mana iteka ryose.+ Ntajya ananirwa cyangwa ngo acike intege.+ Ubwenge bwe burahambaye cyane.*+ 29  Ni we uha unaniwe imbaragaKandi ufite intege nke akamuha imbaraga nyinshi.+ 30  Abahungu bazananirwa kandi bacike integeKandi abasore bakiri bato bazasitara bagwe. 31  Ariko abiringira Yehova bazongera bagire imbaraga. Bazaguruka bagere hejuru nk’abafite amababa ya kagoma.+ Baziruka be gucika intege;Bazagenda be kunanirwa.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “cyikubye kabiri.”
Cyangwa “azaragira.”
Ni umwanya uba uri hagati y’igikumwe n’agahera mu gihe ikiganza kirambuye.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Wasobanukiwe.”
Cyangwa “ntibyashobora kuvamo inkwi zihagije.”
Cyangwa “igishushanyo gikozwe mu cyuma.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uruziga.”
Cyangwa “abategetsi.”
Cyangwa “nta wabusobanukirwa.”