Yesaya 41:1-29

  • Utsinda aturuka mu burasirazuba (1-7)

  • Abisirayeli batoranywa ngo babe umugaragu w’Imana (8-20)

    • “Inshuti yanjye Aburahamu” (8)

  • Izindi mana zigaragaza ko zidashoboye (21-29)

41  “Mwa birwa mwe, nimuntege amatwi mucecetse.* Ibihugu nibyongere kugira imbaraga. Nibyigire hino maze bivuge.+ Nimureke duhurire hamwe mu rubanza.   Ni nde wazanye umuntu amukuye iburasirazuba,+Akamuhamagaza gukiranuka kugira ngo amukorere,Akamuha ibihugu no gutegeka abami?+ Ni nde ubahindura umukungugu akoresheje inkota ye,Akabatatanya akoresheje umuheto we,Bakamera nk’ibyatsi bitwawe n’umuyaga?   Arabakurikira, agakomeza kugenda nta wumutangiriye,Akanyura mu nzira ibirenge bye bitigeze binyuramo.   Uyu murimo ni uwa nde? Ni nde wakoze ibi? Agahamagara abo mu bihe bitandukanye uhereye mu ntangiriro? Njyewe Yehova, ndi uwa Mbere+Kandi no ku bazaza nyuma, nzakomeza kuba wa wundi.”+   Ibirwa byarabibonye biratinya,Impera z’isi zitangira gutitira kubera ubwoba. Baregeranye, baraza.   Buri wese afasha mugenzi we,Akabwira umuvandimwe we ati: “Komera.”   Umunyabukorikori ahumuriza ucura ibyuma,+Uringaniza ibyuma akoresheje inyundo y’umucuziAgakomeza uhondera ibyuma ku ibuye bacuriraho. Areba uko biteranyije akavuga ati: “Biteranyije neza.” Hanyuma abiteramo imisumari kugira ngo bikomere bitazanyeganyega.   “Ariko wowe Isirayeli, uri umugaragu wanjye,+Wowe Yakobo uwo natoranyije,+Urubyaro* rw’incuti yanjye Aburahamu,+   Nagufashe ukuboko nkuvana ku mpera z’isi,+Ndaguhamagara nkuvana mu turere twa kure tw’isi. Narakubwiye nti: ‘uri umugaragu wanjye;+Naragutoranyije kandi sinagutaye.+ 10  Ntutinye kuko ndi kumwe nawe.+ Ntuhangayike kuko ndi Imana yawe.+ Nzagukomeza, rwose nzagufasha.+ Nzagufata n’ukuboko kwanjye kw’iburyo gukiranuka ngukomeze.’ 11  Dore abakurakarira bose bazakorwa n’isoni kandi bamware.+ Abakurwanya bazahinduka ubusa barimbuke.+ 12  Abantu bakurwanyaga, uzabashaka ubabure,Abantu bagutezaga intambara, bazaba nk’abatarigeze kubaho, bahinduke ubusa.+ 13  Kuko njyewe Yehova Imana yawe ngufashe ukuboko kw’iburyo,Ni njye ukubwira nti: ‘witinya. Nzagutabara.’+ 14  Yakobo we, nubwo umeze nk’umunyorogoto uteye agahinda, witinya.+ Mwa Bisirayeli mwe, nzabafasha,” ni ko Yehova Umucunguzi wanyu,+ Uwera wa Isirayeli avuga. 15  “Dore nakugize igikoresho bahurisha* imyaka,+Igikoresho gishya bahurisha cy’amenyo, gityaye impande zombi. Uzanyukanyuka imisozi uyimenagure,N’udusozi uduhindure nk’umurama. 16  Uzabigosora nk’uko bagosora imyakaKandi umuyaga uzabitwara;Umuyaga mwinshi uzabitatanya. Ariko wowe uzishimira Yehova,+Uziratana Uwera wa Isirayeli.”+ 17  “Abantu bafite ibibazo n’abakene bashakisha amazi, ariko ntibayabone. Ururimi rwabo rwumishijwe n’inyota.+ Njyewe Yehova, nzabasubiza.+ Njyewe Imana ya Isirayeli sinzabatererana.+ 18  Nzatuma imigezi itemba ku dusozi turiho ubusa+Kandi mu bibaya hazaba amasoko y’amazi.+ Ubutayu nzabuhindura ibidendezi by’amazi bikikijwe n’urubingoKandi igihugu kitagira amazi nzagihindura amasoko y’amazi.+ 19  Mu butayu nzahatera igiti cy’isederi,Igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya, igiti cy’umuhadasi n’igiti cyo mu bwoko bwa pinusi.+ Mu kibaya cyo mu butayu nzahatera igiti cy’umuberoshiHamwe n’igiti cy’umutidari n’icyo mu bwoko bwa sipure,+ 20  Kugira ngo abantu bose babone, bamenye,Bitegereze kandi basobanukirweKo ukuboko kwa Yehova ari ko kwabikozeKandi ko Uwera wa Isirayeli ari we wabiremye.”+ 21  Yehova aravuga ati: “Ngaho nimutange ikirego cyanyu.” Umwami wa Yakobo aravuga ati: “Ngaho nimwisobanure.” 22  “Nimutange ibihamya mutubwire ibintu bizaba. Mutubwire ibya kera,*Kugira ngo tubitekerezeho maze tumenye uko bizagenda. Cyangwa se nimutubwire ibigiye kuba.+ 23  Nimutubwire ibizaba mu gihe kizaza,Kugira ngo tumenye ko muri imana.+ Ngaho nimugire ikintu mukora cyaba icyiza cyangwa ikibi,Tukirebe dutangare.+ 24  Dore mumeze nk’abatarigeze kubahoKandi ibyo mukora byose ni ubusa.+ Umuntu wese uhitamo kubasenga akwiriye kwangwa.+ 25  Natumyeho umuntu uturutse mu majyaruguru kandi azaza;+Umuntu uturutse mu burasirazuba,+ uzambaza izina ryanjye. Azanyukanyuka abategetsi* nk’unyukanyuka ibumba,+Nk’uko umubumbyi anyukanyuka ibumba ritose. 26  Ni nde wavuze ibi bintu ahereye mu ntangiriro, kugira ngo tubimenye,Cyangwa akabivuga ahereye mu bihe bya kera, kugira ngo tuvuge tuti: ‘avuze ukuri?’+ Mu by’ukuri, nta n’umwe wigeze abivuga. Nta n’umwe wigeze abitangaza. Nta muntu n’umwe wigeze yumva mugira icyo muvuga.”+ 27  Ni njye wa mbere wabwiye Siyoni nti: “Dore ibigiye kuba.”+ Kandi i Yerusalemu nzahohereza umuntu ufite inkuru nziza.+ 28  Ariko nakomeje kureba, sinabona n’umwe;Muri abo bose nta n’umwe watanga inama. Nakomeje kubabaza kugira ngo basubize. 29  Dore bose basa n’abatariho. Ibikorwa byabo ni ubusa. Ibishushanyo byabo bicuzwe mu byuma, ni umuyaga kandi ni ubusa.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “mukomeze mucecekere imbere yanjye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imbuto.”
Guhura ni ugukubita ikibando ibinyampeke kugira ngo ibishishwa byabyo biveho.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibya mbere.”
Cyangwa “abayobozi bakuru.”