Yesaya 42:1-25

  • Umugaragu w’Imana n’inshingano yahawe (1-9)

    • ‘Yehova ni ryo zina ryanjye’ (8)

  • Indirimbo nshya yo gusingiza Yehova (10-17)

  • Isirayeli ntibona kandi ntiyumva (18-25)

42  Dore umugaragu wanjye+ nshyigikiye. Uwo natoranyije+ kandi nkamwemera.+ Namushyizemo umwuka wanjye;+Azatuma abantu bo mu bihugu byinshi babona ubutabera.+   Ntazasakuza cyangwa ngo azamure ijwi ryeKandi ntazigera yumvikanisha ijwi rye mu muhanda.+   Urubingo rumenaguritse ntazaruvunaKandi urumuri rwaka gake ntazaruzimya.+ Azagaragaza ko ari uwizerwa maze azane ubutabera.+   Ntazacika intege cyangwa ngo amenagurwe atarazana ubutabera mu isi+Kandi ibirwa bikomeza gutegereza amategeko* ye.   Imana y’ukuri Yehova,Umuremyi w’ijuru kandi Ukomeye warirambuye,+Uwaremye isi n’ibiyiriho,+Agatuma abayiriho bahumeka+Kandi abayigendaho akabaha umwuka, aravuga ati:+   “Njyewe Yehova, naraguhamagaye ngo ukore iby’ubutabera;Nagufashe ukuboko. Nzagutanga ube isezerano ry’abantu+Ube n’umucyo w’ibihugu,+   Kugira ngo uhumure amaso y’abatabona,+Urekure abari bafungiwe muri gereza yo munsi y’ubutakaKandi uvane muri gereza abicaye mu mwijima.+   Ndi Yehova. Iryo ni ryo zina ryanjye;Nta muntu n’umwe mpa icyubahiro cyanjye,*Ikuzo ryanjye sindiha ibishushanyo bibajwe.+   Dore ibya mbere byamaze kuba;None ndavuga ibishya. Ndabibabwira mbere y’uko bigaragara.”+ 10  Muririmbire Yehova indirimbo nshya,+Mumusingize muri ku mpera z’isi,+Mwebwe abanyuza amato mu nyanja no mu biremwa biyirimo,Namwe mwa birwa mwe n’ababituye.+ 11  Ubutayu n’imijyi yabwo nibizamure ijwi,+Imidugudu ituwe n’Abakedari.+ Abatuye ku rutare nibasakuze bishimye,Nibasakurize hejuru y’imisozi. 12  Nibahe Yehova ikuzoKandi batangarize icyubahiro cye mu birwa.+ 13  Yehova azasohoka ameze nk’umunyambaraga.+ Azamera nk’umurwanyi w’umunyambaraga witeguye kujya ku rugamba.+ Azazamura ijwi rye avuze urusaku rw’intambara,Azereka abanzi be ko abarusha imbaraga.+ 14  “Namaze igihe kirekire ncecetse. Nakomeje guceceka kandi ndifata. Kimwe n’umugore urimo kubyara,Nzaniha, nahagire umwuka wende guhera. 15  Nzarimbura imisozi n’udusozi,Numishe ibimera byaho byose. Inzuzi nzazihindura ibirwa,*Nkamye ibidendezi by’amazi bikikijwe n’urubingo.+ 16  Nzatuma abatabona bagenda mu nzira batigeze bamenya+Kandi mbanyuze mu mihanda batigeze bamenya.+ Umwijima uri imbere yabo nzawuhindura umucyo+Kandi ahataringaniye mpahindure ahantu haringaniye.+ Ibyo ni byo nzabakorera kandi sinzabatererana.” 17  Abiringira ibishushanyo bibajwe,Ababwira ibishushanyo bikozwe mu byuma bati: “Muri imana zacu,”+ Bazasubizwa inyuma bakorwe n’isoni cyane. 18  Abatumva nimwumve,Namwe abatabona, nimurebe.+ 19  Ni nde wundi utabona uretse umugaragu wanjye? Ni nde wundi utumva uretse uwo ntuma? Ni nde utabona nk’uwo nahaye ingororano,Cyangwa se ni nde utabona nk’umugaragu wa Yehova?+ 20  Ubona ibintu byinshi, ariko ntukomeza kwitegereza. Ufungura amatwi yawe ariko ntiwumva.+ 21  Yehova yishimiye gushyira hejuru amategeko* ye ayagira meza cyane,Kubera ko akiranuka. 22  Ariko ni abantu bambuwe ibyabo baranasahurwa;+Bose bafatiwe mu myobo bahishwa muri gereza.+ Bambuwe ibyabo ntihagira ubatabara+Kandi barasahurwa habura uvuga ati: “Nimubigarure!” 23  Muri mwe ni nde uzumva ibyo bintu? Ni nde uzabyitaho kandi akabitega amatwi mu bihe bizaza? 24  Ni nde watanze Yakobo ngo asahurwe,Agatuma Abisirayeli bamburwa ibyabo? Ese si Yehova, Uwo twakoshereje? Banze kugendera mu nzira zeKandi ntibumvira amategeko* Ye.+ 25  Ni cyo cyatumye akomeza kumurakarira cyane,Amusukaho uburakari bwe n’urugomo rwo mu ntambara.+ Byangije ibintu byose impande zose ariko ntibabyitaho.+ Umuriro wakomeje kubatwika, ariko ntibabiha agaciro mu mutima wabo.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “amabwiriza.”
Cyangwa “nta muntu n’umwe mpa ku cyubahiro cyanjye.”
Cyangwa “ubutaka bwumutse.”
Cyangwa “amabwiriza.”
Cyangwa “amabwiriza.”