Yesaya 43:1-28

  • Yehova yongera guhuriza hamwe abantu be (1-7)

  • Imana zishyirwa mu rubanza (8-13)

    • “Muri abahamya banjye” (10, 12)

  • Bakurwa i Babuloni (14-21)

  • “Reka tuburane” (22-28)

43  Yakobo we, umva uko Yehova Umuremyi wawe,Wakubumbye wowe Isirayeli, avuga ati:+ “Ntutinye kuko nagucunguye.+ Naguhamagaye mu izina ryawe. Uri uwanjye.   Nunyura mu mazi menshi, nzaba ndi kumwe nawe+Kandi nunyura mu nzuzi ntizizakurengera.+ Nunyura mu muriro ntuzashyaKandi ntuzakubabura,   Kuko ndi Yehova Imana yawe,Uwera wa Isirayeli, Umukiza wawe. Natanze Egiputa ngo ibe incungu yawe,Ntanga Etiyopiya na Seba mu mwanya wawe.   Kubera ko mbona ko uri uw’agaciro,+Nagufashe nk’umunyacyubahiro kandi naragukunze.+ Nzatanga abantu mu mwanya wawe,Ntange n’ibihugu byinshi kugira ngo ndokore ubuzima* bwawe.   Ntutinye kuko ndi kumwe nawe.+ Nzazana urubyaro rwawe ruve iburasirazubaKandi nzabahuriza hamwe bave iburengerazuba.+   Nzabwira amajyaruguru nti: ‘barekure.’+ Mbwire n’amajyepfo nti: ‘ntubagumane. Garura abahungu banjye bave kure n’abakobwa banjye bave ku mpera z’isi,+   Ugarure uwitirirwa izina ryanjye wese,+Uwo naremye kugira ngo agaragaze ikuzo ryanjye,Uwo nabumbye ngatuma abaho.’+   Zana abantu batabona nubwo bafite amaso,Uzane n’abantu batumva nubwo bafite amatwi.+   Ibihugu byose nibiteranire hamweN’abantu bahurire hamwe.+ Ni nde muri bo ushobora kuvuga ibintu nk’ibyo? Cyangwa se bashobora gutuma twumva ibintu bya mbere?*+ Ngaho nibazane abatangabuhamya babo kugira ngo bagaragaze ko bavuga ukuri,Cyangwa se abandi nibumve maze bavuge bati: ‘ibi ni ukuri!’”+ 10  Yehova aravuga ati: “Muri abahamya banjye;+Ndetse muri umugaragu wanjye natoranyije+Kugira ngo mumenye, munyizereKandi musobanukirwe ko mpora ndi wa wundi.+ Mbere yanjye nta Mana yigeze kubahoKandi na nyuma yanjye nta yindi yigeze ibaho.+ 11  Njyewe, ni njye Yehova+ kandi nta wundi mukiza utari njye.”+ 12  Yehova aravuga ati: “Ni njyewe watangaje, ndakiza kandi ntuma bimenyekana,Igihe nta yindi mana yari muri mwe.+ Ni yo mpamvu muri abahamya banjye, nanjye nkaba Imana.+ 13  Nanone, mpora ndi wa wundi+Kandi nta wushobora kugira icyo akura mu kuboko kwanjye.+ Ese ningira icyo nkora hari uzambuza kugikora?”+ 14  Yehova Umucunguzi wanyu,+ Uwera wa Isirayeli, aravuga ati:+ “Nzohereza intumwa i Babuloni ku bwanyu, nsenye amarembo yose+Kandi Abakaludaya bari mu mato yabo, bazataka bitewe n’agahinda.+ 15  Ndi Yehova Uwera wanyu,+ Umuremyi wa Isirayeli+ nkaba n’Umwami wanyu.”+ 16  Ibi ni byo Yehova avuga,We uca inzira mu nyanja,Agaharura umuhanda mu mazi menshi arimo umuhengeri,+ 17  We usohora igare ry’intambara n’ifarashi,+Agasohora abasirikare bari kumwe n’abarwanyi b’intwari, ati: “Bazaryama hasi kandi ntibazabyuka.+ Bazazima burundu, babazimye nk’uko bazimya urutambi.”* 18  “Ibya mbere ntimubyibukeKandi ntimukomeze gutekereza ku bya kera. 19  Dore ngiye gukora ikintu gishya+Kandi ubu kiragaragara. Ese ntimukibona? Nzacisha inzira mu butayu+N’ahantu hatagira amazi mpacishe imigezi.+ 20  Inyamaswa zo mu gasozi,Ingunzu* na otirishe* zizanyubaha,Kuko ntuma mu butayu haba amazi,Ahataba amazi hakaba imigezi,+Kugira ngo ubwoko bwanjye, ni ukuvuga abantu banjye natoranyije+ bayanywe, 21  Abo niremeyeKugira ngo batangaze ikuzo ryanjye.+ 22  Ariko Yakobo we, ntiwigeze unsenga.*+ Isirayeli we, warandambiwe.+ 23  Ntiwanzaniye intama z’ibitambo byawe bitwikwa n’umuriro,Cyangwa ngo unyubahishe ibitambo byawe. Sinaguhatiye kumpa amaturoKandi sinakuruhije ngusaba ububani.*+ 24  Ntiwigeze utanga amafaranga yawe ngo ungurire urubingo ruhumuraKandi ntiwigeze unshimisha ukoresheje ibinure byo ku bitambo byawe.+ Ahubwo ibyaha byawe byambereye umutwaroKandi nanizwa n’amakosa yawe.+ 25  Njyewe, ni njye uhanagura ibicumuro*+ byawe kubera izina ryanjye+Kandi ibyaha byawe sinzabyibuka.+ 26  Ngaho nyibutsa; reka tuburane,Wisobanure kugira ngo ugaragaze ko uri mu kuri. 27  Sogokuruza wa mbere na mbere yakoze icyahaKandi abavugizi* bawe banyigometseho.+ 28  Ni yo mpamvu nzabona ko abatware bakorera ahera banduye*Kandi nzatanga Yakobo arimburweNtange na Isirayeli atukwe.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ubugingo.”
Bishobora kuba bisobanura “ibintu bizabanza kubaho mu gihe kiri imbere.”
Ni agashumi bashyiraga mu itara, bagacana kakaka.
Ni inyamaswa imeze nk’imbwa.
Cyangwa “imbuni.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umpamagara.”
Ni ukuvuga, ibintu bimeze nk’amariragege batwika bikavamo umwotsi uhumura cyane.
Cyangwa “ibikorwa byo kwigomeka.”
Bishobora kuba bisobanura “abigisha Amategeko.”
Cyangwa “bahumanye.”