Yesaya 44:1-28

  • Imigisha izagera ku bo Imana yatoranyije (1-5)

  • Nta yindi Mana itari Yehova (6-8)

  • Ibigirwamana byakozwe n’abantu nta cyo bimaze (9-20)

  • Yehova, Umucunguzi wa Isirayeli (21-23)

  • Kuro atuma Yerusalemu yongera kubakwa (24-28)

44  “Yakobo wowe mugaragu wanjye, tega amatwi,Nawe Isirayeli natoranyije.+   Dore ibyo Yehova avuga,Umuremyi wawe, we watumye ubaho,+We wagufashije kuva ukiva mu nda ya mama wawe,* aravuga ati: ‘Yakobo mugaragu wanjye ntutinye,+Nawe Yeshuruni*+ natoranyije.   Uwishwe n’inyota* nzamusukira amazi+Kandi nzatuma imigezi itemba ahantu humagaye. Nzasuka umwuka wanjye ku rubyaro rwawe+Kandi mpe umugisha wanjye abazagukomokaho.   Bazakura neza nk’ibyatsi bibisi,+Bamere nk’ibiti bitewe ku nkengero z’amazi.*   Umwe azavuga ati: “Ndi uwa Yehova.”+ Undi na we yiyitirire izina rya Yakobo,Naho undi yandike ku kuboko kwe ati: “Ndi uwa Yehova.” Aziyitirira izina rya Isirayeli.’   Ibi ni byo Yehova Umwami wa Isirayeli+ akaba n’Umucunguzi wayo,+Yehova nyiri ingabo, avuga ati: ‘Ndi uwa mbere n’uwa nyuma.+ Nta yindi Mana itari njye.+   Ni iyihe mana imeze nkanjye?+ Nibivuge mu ijwi ryumvikana kandi ibinyereke!+ Nivuge ibizaba mu gihe kizazaN’ibizaba nyuma yaho,Nk’uko nabikoze kuva igihe nashyiragaho abantu ba kera.   NtimutinyeKandi ntimwicwe n’ubwoba.+ Ese sinabibwiye buri wese muri mwe mbere y’igihe? Ese sinabitangaje? Muri abahamya banjye.+ Ese hari indi Mana itari njye? Oya, nta kindi Gitare kitari njye.+ Nta yo nzi.’”   Abakora ibishushanyo bibajwe bose nta cyo bamazeKandi ibishushanyo byabo bakunda cyane nta cyo bizabamarira.+ Abahamya babo nta cyo babona* kandi nta cyo bazi;+Ni yo mpamvu ababikora bazakorwa n’isoni.+ 10  Ni nde wakora ikigirwamana cyangwa igishushanyo gikozwe mu cyumaKandi nta kamaro gifite?+ 11  Dore abafatanya na we bose bazakorwa n’isoni.+ Abanyabukorikori ni abantu basanzwe. Ngaho nibahurire hamwe maze bahagarare mu myanya yabo. Bose bazicwa n’ubwoba kandi bakorwe n’isoni. 12  Umucuzi acurira icyuma ku makara yaka, akoresheje igikoresho cye. Agikubitisha inyundo kugira ngo agihe ishusho yifuza,Akoresheje imbaraga z’amaboko ye.+ Nyuma yaho arasonza, imbaraga ze zigashira. Abura amazi yo kunywa maze akananirwa. 13  Umubaji afata igiti akagipimisha umugozi, akagishushanyaho imirongo akoresheje ingwa itukura. Akibaza akoresheje igikoresho bakoresha mu kubaza kandi akagipimisha incaruziga. Agiha isura nk’iy’umuntu,+Akagiha ubwiza nk’ubw’umuntu,Maze akagitereka mu nzu.*+ 14  Hari umuntu ukora akazi ko gutema ibiti by’amasederi. Atoranya ubwoko bw’igiti kizaba kinini cyane,Akakireka kigakurira mu biti byo mu ishyamba.+ Atera igiti cy’umworeni, imvura yagwa ikagikuza. 15  Nyuma yaho, gihinduka inkwi umuntu acanisha umuriro. Akivanaho inkwi zo kota,Agacana umuriro akotsa n’umugati. Ariko akora n’ikigirwamana maze akagisenga. Agikoramo n’ikigirwamana kibajwe, maze akacyunamira.+ 16  Igice kimwe cy’icyo giti agicanisha umuriro. Icyo gice acyokesha inyama, akarya agahaga. Nanone yota umuriro yamara gushira imbeho akavuga ati: “Ahh! Mbonye umuriro, none imbeho irashize.” 17  Ariko igice gisigaye agikoramo ikigirwamana, akagikoramo igishushanyo kibajwe. Aracyunamira, akagisenga. Aragisenga maze akavuga ati: “Nkiza kuko uri imana yanjye.”+ 18  Nta cyo bazi kandi nta cyo basobanukiwe,+Kuko amaso yabo yahumye bakaba badashobora kurebaKandi umutima wabo ukaba utagira ubushishozi. 19  Nta n’umwe utekereza mu mutima weCyangwa ngo agire ubumenyi cyangwa ngo asobanukirwe, avuge ati: “Igice kimwe nagicanishije umuriro,Amakara yawo nyotsaho umugati, notsa n’inyama ndarya. Ubwo se birakwiriye ko igice gisigaye ngikoramo ikintu Imana yanga?+ Ese birakwiriye ko nsenga igiti cyumye?” 20  Uwo muntu arya ivu. Umutima we washutswe ni wo umuyobya. Ntashobora kwikiza* cyangwa ngo avuge ati: “Ese mu kuboko kwanjye kw’iburyo ntiharimo ikinyoma?” 21  “Yakobo we, zirikana ibyo, nawe IsirayeliKuko uri umugaragu wanjye. Ni njye wakubumbye kandi uri umugaragu wanjye.+ Isirayeli we sinzakwibagirwa.+ 22  Nzahanagura amakosa yawe nk’uyahanaguje igicu+N’ibyaha byawe mbihanagure nk’ubihanaguje igicu kinini. Ngarukira nanjye nzagucungura.+ 23  Wa juru we, vuga cyane wishimye,Kuko Yehova yagize icyo akora. Wa si we, umvikanisha ijwi ryo gutsinda. Mwa misozi mwe, muvuge cyane mwishimye,+Nawe wa shyamba we n’ibiti byawe byose, muvuge cyane mwishimye. Kuko Yehova yacunguye YakoboKandi agaragariza Isirayeli ubwiza bwe buhebuje.”+ 24  Yehova Umucunguzi wawe,+Wakubumbye ukiri mu nda ya mama wawe, aravuga ati: “Ndi Yehova wakoze ibintu byose,Narambuye ijuru njyenyine+Kandi ndambura isi.+ Ni nde twari kumwe? 25  Mburizamo ibimenyetso by’abavuga ubusa*Kandi ni njye utuma abaragura bitwara nk’abatagira ubwenge.+ Ni njye uyobya abanyabwenge,Ubwenge bwabo bugahinduka ubuswa.+ 26  Ni njye utuma ibyo umugaragu wanjye yavuze bibaKandi ngakora ibyo abantu natumye bavuze.+ Ni njye uvuga ibya Yerusalemu nti: ‘izaturwa,’+ Nkavuga iby’imijyi y’i Buyuda nti: ‘izongera kubakwa+Kandi nzongera kubaka amatongo ya Yerusalemu.’+ 27  Ni njye ubwira amazi menshi nti: ‘kama;Kandi nzakamya imigezi yawe yose.’+ 28  Ni njye uvuga ibya Kuro nti:+ ‘ni umushumba* wanjyeKandi azakora ibyo nshaka byose.’+ Ni njye uvuga ibya Yerusalemu nti: ‘izongera kubakwa,’ Nkavuga n’iby’urusengero nti: ‘fondasiyo yawe izubakwa.’”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “kuva ukivuka.”
Bisobanura “utunganye.” Ni izina ry’icyubahiro rihabwa Isirayeli.
Cyangwa “igihugu cyishwe n’inyota.”
Cyangwa “imikinga.”
Ni ukuvuga, ibishushanyo.
Cyangwa “urusengero.”
Cyangwa “gukiza ubugingo bwe.”
Cyangwa “abahanuzi b’ibinyoma.”
Cyangwa “umwungeri.”