Yesaya 46:1-13

  • Imana ya Isirayeli irakomeye cyane kuruta ibigirwamana by’i Babuloni (1-13)

    • Yehova avuga ibizaba mu gihe kizaza (10)

    • Igisiga giturutse iburasirazuba (11)

46  Ikigirwamana Beli n’ikigirwamana Nebo birunama.+ Ibishushanyo byabyo byahekeshejwe inyamaswa n’amatungo yikorera imitwaro,+Biba nk’umutwaro uremerera inyamaswa zinaniwe.   Zombi zirunama kandi zikunamira hamwe. Ntizishobora guhungisha imitwaro yazo,Ahubwo na zo, zijyanwa mu kindi gihugu ku ngufu.   “Nimuntege amatwi abo mu muryango wa Yakobo, namwe mwese abasigaye bo mu muryango wa Isirayeli,+Mwebwe abo nahetse mukiva mu nda, nkabaterura mukivuka.+   Ndetse n’igihe muzaba mushaje, nzaba ntarahinduka.+ Ndetse n’igihe muzaba mufite imvi, nzakomeza kubaheka. Nzabaterura, mbaheke kandi mbakize nk’uko nabikoze.+   Ni nde tumeze kimwe, cyangwa se ni nde mwangereranya na we?+ Mwangereranya na nde ku buryo nasa na we?+   Hari abatanga zahabu nyinshi bazikuye mu dukapu twabo,Bagapima ifeza ku munzani. Bishyura umuntu ucura ibyuma, akazikoramo imana,+Nuko bakayipfukamira bakayisenga.*+   Bayiheka ku rutugu,+Bakayijyana bakayitereka ahantu hayo, igakomeza guhagarara aho. Aho bayishyize ntihava.+ Barayitakira ariko ntibasubiza;Ntishobora gukura umuntu mu byago.+   “Mwibuke ibi kandi mugire ubutwari. Mubizirikane mwa banyabyaha mwe.   Mwibuke ibyabaye mu bihe bya kera,Mwibuke ko ndi Imana kandi ko nta yindi Mana ibaho. Ndi Imana kandi nta wundi tumeze kimwe.+ 10  Iyo ibintu bigitangira, mvuga iherezo ryabyoKandi mvuga ibintu bitaraba, nkabivuga mbere cyane y’uko bikorwa.+ Ndavuga nti: ‘umwanzuro* wanjye ntuzahinduka+Kandi ibyo nshaka byose nzabikora.’+ 11  Mpamagaye igisiga kivuye iburasirazuba,+Mpamagaye umuntu uvuye mu gihugu cya kure, kugira ngo ashyire mu bikorwa imyanzuro yanjye.+ Narabivuze kandi nzabikora;Narabitekereje kandi rwose nzabikora.+ 12  Mwa bantu mwe mudashaka kumva, nimuntege amatwi,Mwebwe abadakora ibikwiriye. 13  Gukiranuka kwanjye, nakwigije hafi;Ntikuri kureKandi agakiza kanjye ntikazatinda.+ Nzatanga agakiza muri Siyoni na Isirayeli nyihe ubwiza bwanjye.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bakayunamira.”
Cyangwa “umugambi; inama.”