Yesaya 46:1-13
46 Ikigirwamana Beli n’ikigirwamana Nebo birunama.+
Ibishushanyo byabyo byahekeshejwe inyamaswa n’amatungo yikorera imitwaro,+Biba nk’umutwaro uremerera inyamaswa zinaniwe.
2 Zombi zirunama kandi zikunamira hamwe.
Ntizishobora guhungisha imitwaro yazo,Ahubwo na zo, zijyanwa mu kindi gihugu ku ngufu.
3 “Nimuntege amatwi abo mu muryango wa Yakobo, namwe mwese abasigaye bo mu muryango wa Isirayeli,+Mwebwe abo nahetse mukiva mu nda, nkabaterura mukivuka.+
4 Ndetse n’igihe muzaba mushaje, nzaba ntarahinduka.+
Ndetse n’igihe muzaba mufite imvi, nzakomeza kubaheka.
Nzabaterura, mbaheke kandi mbakize nk’uko nabikoze.+
5 Ni nde tumeze kimwe, cyangwa se ni nde mwangereranya na we?+
Mwangereranya na nde ku buryo nasa na we?+
6 Hari abatanga zahabu nyinshi bazikuye mu dukapu twabo,Bagapima ifeza ku munzani.
Bishyura umuntu ucura ibyuma, akazikoramo imana,+Nuko bakayipfukamira bakayisenga.*+
7 Bayiheka ku rutugu,+Bakayijyana bakayitereka ahantu hayo, igakomeza guhagarara aho.
Aho bayishyize ntihava.+
Barayitakira ariko ntibasubiza;Ntishobora gukura umuntu mu byago.+
8 “Mwibuke ibi kandi mugire ubutwari.
Mubizirikane mwa banyabyaha mwe.
9 Mwibuke ibyabaye mu bihe bya kera,Mwibuke ko ndi Imana kandi ko nta yindi Mana ibaho.
Ndi Imana kandi nta wundi tumeze kimwe.+
10 Iyo ibintu bigitangira, mvuga iherezo ryabyoKandi mvuga ibintu bitaraba, nkabivuga mbere cyane y’uko bikorwa.+
Ndavuga nti: ‘umwanzuro* wanjye ntuzahinduka+Kandi ibyo nshaka byose nzabikora.’+
11 Mpamagaye igisiga kivuye iburasirazuba,+Mpamagaye umuntu uvuye mu gihugu cya kure, kugira ngo ashyire mu bikorwa imyanzuro yanjye.+
Narabivuze kandi nzabikora;Narabitekereje kandi rwose nzabikora.+
12 Mwa bantu mwe mudashaka kumva, nimuntege amatwi,Mwebwe abadakora ibikwiriye.
13 Gukiranuka kwanjye, nakwigije hafi;Ntikuri kureKandi agakiza kanjye ntikazatinda.+
Nzatanga agakiza muri Siyoni na Isirayeli nyihe ubwiza bwanjye.”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bakayunamira.”
^ Cyangwa “umugambi; inama.”