Yesaya 47:1-15

  • Babuloni igwa (1-15)

    • Abaragura bakoresheje inyenyeri nta cyo bashoboye (13-15)

47  Wa mukobwa w’isugi w’i Babuloni we,+Manuka wicare mu mukungugu. Yewe mukobwa w’Abakaludaya we,Va ku ntebe y’ubwami wicare hasi,+Kuko abantu batazongera kukwita uwatese n’umerewe neza.   Fata urusyo usye. Kuramo ivara,Uzamure ikanzu yawe ugaragaze amaguru yawe. Ambuka inzuzi.   Ubwambure bwawe buzagaraga. Ibigutera isoni bizagaragara. Nzihorera+ kandi nta wuzambuza kubikora.*   “Umucunguzi wacuYitwa Yehova nyiri ingabo,Uwera wa Isirayeli.”+   Yewe mukobwa w’Abakaludaya we,Icara hasi uceceke kandi winjire mu mwijima,+Kuko abantu batazongera kukwita Umwamikazi utegeka ubwami.+   Narakariye abantu banjye.+ Nahumanyije umurage wanjye+Kandi ntuma ubatsinda,+Ariko ntiwigeze ubagirira imbabazi.+ Ndetse n’umusaza wamwikoreje umutwaro* uremereye.+   Waravuze uti: “Nzaba Umwamikazi igihe cyose, ndetse iteka ryose.”+ Ntiwigeze ubizirikana mu mutima waweKandi ntiwatekereje uko byari kurangira.   Ariko noneho, umva ibi wa mugore we ukunda ibinezeza,+Wowe wicaye mu mutekano, ukibwira mu mutima wawe uti: “Ni njye uriho, nta wundi uriho.+ Sinzigera mpfusha umugabo. Sinzigera mpfusha abana.”+   Ariko ibi bintu uko ari bibiri bizakugereraho umunsi umwe bigutunguye:+ Uzapfusha abana, upfushe n’umugabo. Ibyo bintu byose bizakugeraho+Bitewe n’ubupfumu bwawe bwinshi n’uburozi bwawe.*+ 10  Wiringiye ububi bwawe,Uravuga uti: “Nta wumbona.” Ubwenge bwawe n’ubumenyi bwawe ni byo byakuyobeje,Ukomeza kwibwira mu mutima wawe uti: “Ni njye uriho, nta wundi uriho.” 11  Ariko ibyago bizakugerahoKandi ubupfumu bwawe ntibuzagufasha kubyikuramo. Uzagerwaho n’amakuba kandi ntuzabasha kuyahunga. Kurimbuka utigeze umenya kuzakugeraho kugutunguye.+ 12  Ariko noneho, gumana uburozi bwawe n’ibikorwa byawe byinshi by’ubupfumu,+Ibyo wakoze kuva ukiri muto. Ahari byagira icyo bikumarira,Wenda bigatuma abantu bagutinya. 13  Warambiwe abajyanama bawe benshi. Ngaho nibahaguruke bagukize,Bo basenga ibintu byo mu ijuru,* bakitegereza inyenyeri,+Igihe ukwezi kwagaragayeho bakakumenyeshaIbintu bizakubaho. 14  Dore bameze nk’ibikenyeri. Umuriro uzabatwika. Ntibazabasha kwikiza* umuriro. Uwo si umuriro w’amakara umuntu yakota agashira imbehoKandi si umuriro umuntu yakwicara imbere. 15  Uko ni ko bizagendekera abapfumu bawe,Abo wakoranye na bo kuva ukiri muto. Bazayobagurika, buri wese ace ukwe.* Ntuzabona uwo kugukiza.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Bishobora no kuvugwa ngo: “Kandi nta we nzababarira.”
Cyangwa “umugogo.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Nubwo ufite ubupfumu bwinshi n’uburozi.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Bo bagabanya ijuru mo ibice; Abaragura bakoresheje inyenyeri.”
Cyangwa “gukiza ubugingo bwabo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “asubire iyo yaturutse.”