Yesaya 48:1-22
48 Nimwumve ibi mwebwe abakomoka kuri Yakobo,Mwebwe mwitwa Isirayeli,+Mukaba mwarakomotse mu mazi ya* Yuda,Mwe murahira mu izina rya Yehova,+Mugasenga Imana ya Isirayeli,Nubwo mutavugisha ukuri kandi ngo mukore ibyiza.+
2 Biyitirira umujyi wera+Kandi bishingikiriza ku Mana ya Isirayeli+Yitwa Yehova nyiri ingabo.
3 “Hashize igihe kirekire cyane mbabwiye ibyabanje,*Byasohotse mu kanwa kanjyeKandi natumye bimenyekana.+
Nahise ngira icyo nkora kandi byarabaye.+
4 Ariko kubera ko nari nzi ko mwanga kumva,Ko ijosi ryanyu rikomeye nk’icyuma n’uruhanga rwanyu rukaba rukomeye nk’umuringa,+
5 Nabibabwiye kuva kera.
Mbere y’uko biba, narabibabwiye murabyumva,Kugira ngo mutazavuga muti: ‘ikigirwamana cyacu ni cyo cyabikoze,N’igishushanyo cyacu gikoze mu cyuma ni cyo cyabitegetse.’
6 Mwarabyumvise kandi mwarabibonye byose.
None se ntimuzabitangaza?+
Kuva ubu ndabamenyesha ibintu bishya,+Ibintu byagizwe ibanga mutigeze mumenya.
7 Ubu ni bwo bigiye kubaho, ntibyigeze bibaho mbere,Ni ibintu mutigeze mwumva mbere y’uyu munsi,Kugira ngo mutavuga muti: ‘twari dusanzwe tubizi.’
8 Oya, ntimwigeze mubyumva+ cyangwa ngo mubimenyeKandi kera amatwi yanyu ntiyumvaga.
Kuko nzi neza ko muri abagambanyi babi+Kandi mwiswe abanyabyaha kuva mukivuka.+
9 Ariko kubera izina ryanjye, nzakomeza kwifata ndeke kurakara+Kandi kubera icyubahiro cyanjye nzifata mu byo mbakoreraKugira ngo ntabakuraho.+
10 Dore narabatunganyije, ariko atari nk’uko batunganya ifeza,+Nabageragereje* mu itanura ry’imibabaro.+
11 Ni ukuri kubera izina ryanjye nzagira icyo nkora.+
None se nakwemera nte ko izina ryanjye ryanduzwa?+
Nta wundi mpa icyubahiro cyanjye.*
12 Yakobo we, ntega amatwi, nawe Isirayeli uwo nahamagaye.
Mpora ndi wa wundi.+ Ndi ubanza nkaba n’uheruka.+
13 Amaboko yanjye ni yo yashyizeho fondasiyo z’isi,+N’ukuboko kwanjye kw’iburyo ni ko kwarambuye ijuru.+
Iyo mbihamagaye bihagurukira rimwe.
14 “Muteranire hamwe mwese maze mutege amatwi.
Ni iyihe mana muri zo yigeze ivuga ibyo bintu?
Yehova yaramukunze.+
Azagenza Babuloni uko ashaka+Kandi ukuboko kwe kuzarwanya Abakaludaya.+
15 Njye ubwanjye narabivuze kandi ni njye wamuhamagaye.+
Naramuhamagaye kandi nzatuma ibyo akora bigenda neza.+
16 Nimuze munyegere mwumve ibi.
Uhereye mu ntangiriro nta kintu nigeze mvugira mu ibanga.+
Uhereye igihe byatangiriye kubaho, nari mpari.”
None ubu Umwami w’Ikirenga Yehova yantumye, ndetse n’umwuka we.*
17 Yehova Umucunguzi wawe, Uwera wa Isirayeli aravuga ati:+
“Njyewe Yehova ndi Imana yaweNi njye ukwigisha ibikugirira akamaro,+Nkakunyuza mu nzira ukwiriye kunyuramo.+
18 Iyaba gusa wumviraga amategeko yanjye.+
Icyo gihe amahoro yawe yamera nk’uruzi,+No gukiranuka kwawe kukamera nk’imiraba y’inyanja.+
19 Urubyaro rwawe n’abagukomokaho baba benshiBakangana n’umucanga.+
Izina ryabo ntiryasibwa cyangwa ngo rikurweho.”
20 Musohoke muri Babuloni!+
Nimuhunge Abakaludaya.
Mubivuge mufite ibyishimo byinshi, mubitangaze.+
Mutume bimenyekana kugera ku mpera z’isi.+
Muvuge muti: “Yehova yacunguye umugaragu we Yakobo.+
21 Igihe yabanyuzaga mu butayu ntibagize inyota.+
Yabakuriye amazi mu rutare;Yasatuye urutare kandi atuma ruvamo amazi adudubiza.”+
22 Yehova aravuga ati: “Nta mahoro y’ababi.”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Mwarakomotse kuri.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibya mbere.”
^ Cyangwa “nabasuzumiye.” Bishobora no kuvugwa ngo: “Nabatoranyirije.”
^ Cyangwa “nta muntu n’umwe mpa ku cyubahiro cyanjye.”
^ Cyangwa “hamwe n’umwuka we.”