Yesaya 49:1-26
49 Mwa birwa mwe, nimuntege amatwi.
Namwe mwa bihugu bya kure mwe, nimwumve.+
Yehova ubwe yampamagaye ntaravuka,*+Avuga izina ryanjye nkiri mu nda ya mama.
2 Akanwa kanjye yakagize nk’inkota ityaye,Yampishe mu gicucu cy’ukuboko kwe.+
Yampinduye nk’umwambi utyayeMaze ampisha mu cyo atwaramo imyambi.
3 Yarambwiye ati: “Isirayeli we, uri umugaragu wanjye+Kandi ni wowe nzakoresha kugira ngo nerekane ubwiza bwanjye.”+
4 Ariko ndavuga nti: “Naruhiye ubusa.
Imbaraga zanjye nazimariye mu bintu bitariho, zipfa ubusa.
Icyakora, Yehova ni we uncira urubanza,*Imana yanjye ni yo izampa ibihembo.”*+
5 Yehova we wambumbiye mu nda ya mama, akangira umugaragu we,Yavuze ko nzamugarurira Yakobo,Kugira ngo Isirayeli ihurire aho ari.+
Nzahabwa icyubahiro mu maso ya YehovaKandi Imana yanjye ni yo izaba imbaraga zanjye.
6 Yaranambwiye ati: “Uretse kuba uri umugaragu wanjyeUzazamura abo mu muryango wa YakoboKandi ugarure Abisirayeli barokotse.
Uzaba n’umucyo w’abatuye isi yose,+Kugira ngo agakiza kanjye kagere ku mpera z’isi.”+
7 Yehova, Umucunguzi wa Isirayeli akaba n’Uwera we,+ yabwiye uwasuzuguwe bikabije,+ abwira uwanzwe n’ibihugu akaba n’umugaragu w’abatware, ati:
“Abami bazareba maze bahaguruke,Abatware bazapfukamaKubera ko Yehova, Uwera wa Isirayeli wagutoranyije,+Ari uwizerwa.”+
8 Uku ni ko Yehova avuga ati:
“Mu gihe cyo kwemererwamo naragusubije,+No ku munsi wo gukiza naragufashije.+
Nakomeje kukurinda kugira ngo ngutange ube isezerano ry’abantu,+Usane igihuguKandi utume abantu basubirana igihugu cyabo cyabaye amatongo,+
9 Ubwire imfungwa uti: ‘musohoke!’+
Ubwire n’abari mu mwijima+ uti: ‘nimwigaragaze!’
Bazarisha ku mihanda,Inzuri* zabo zizaba ku mihanda abantu banyuramo.*
10 Ntibazagira inzara cyangwa inyota+Kandi ubushyuhe bwotsa cyangwa izuba ntibizabageraho.+
Kuko ubagirira impuhwe azabayobora,+Akabajyana ku masoko y’amazi.+
11 Imisozi yanjye yose nzayihindura umuhandaKandi imihanda yanjye minini nyizamure.+
12 Dore aba baturutse kure cyane,+Bariya baturutse mu majyaruguru no mu burengerazuba,Naho bariya bandi baturutse mu gihugu cya Sinimu.”+
13 Wa juru we, vuga cyane wishimye, nawe wa si we unezerwe.+
Imisozi ninezerwe, isakuze cyane kubera ibyishimo,+Kuko Yehova yahumurije abantu be+Kandi agirira impuhwe abantu be bababaye.+
14 Ariko Siyoni yakomeje kuvuga iti:
“Yehova yarantaye+ kandi Yehova yaranyibagiwe.”+
15 Ese umugore yakwibagirwa umwana yonsa,Cyangwa ntagirire impuhwe umwana yibyariye?
Nubwo umugore yamwibagirwa, njye sinshobora kukwibagirwa!+
16 Dore nanditse izina ryawe mu biganza byanjye.
Inkuta zawe zihora imbere yanjye.
17 Abana bawe bagarutse bihuta.
Abagushenye bakakurimbura, bazava iwawe bagende.
18 Nimurebe, murebe impande zose.
Bose bahuriye hamwe.+
Baje bagusanga. Yehova aravuga ati:
“Ndarahiye,Uzabambara bose nk’uko umuntu yambara ibintu by’umurimboKandi uzabakenyera nk’uko umugeni akenyera.
19 Nubwo ahantu hawe habaye amatongo, hakaba hatagituwe kandi igihugu cyawe kikaba cyarashenywe,+Abaturage bawe hazababana hato+Kandi abakumiraga+ bazajya kure yawe.+
20 Abana uzabyara nyuma yo gupfusha abo wahoranye bazakubwira bati:
‘Aha hantu hatubanye hato.
Dushakire ahantu hanini ho gutura.’+
21 Uzibwira mu mutima wawe uti:
‘Ni nde wambyariye aba bana?
Ko napfushije abana kandi nkaba ntabyara,Nkaba narajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu nkanafungirwayo?
Aba ni nde wabareze?+
Dore nasigaye njyenyine.+
Ubu se aba baturutse he?’”+
22 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati:
“Dore nzazamura ukuboko kwanjye ngutunge ibihuguKandi nzashingira abantu ikimenyetso cyanjye.+
Bazazana abahungu bawe babatwaye mu maboko*Kandi abakobwa bawe bazabatwara ku rutugu.+
23 Abami ni bo bazakwitaho+Kandi abamikazi ni bo bazakurera.
Bazagupfukamira bakoze umutwe hasi,+Barigate umukungugu wo ku birenge byawe+Kandi uzamenya ko ndi Yehova;Abanyiringira ntibazakorwa n’isoni.”+
24 Ese umugabo w’intwari yakwamburwa abo yamaze gufata,Cyangwa abo umutegetsi w’umunyagitugu yafashe bashobora kumucika?
25 Ariko Yehova aravuga ati:
“Umugabo w’intwari azamburwa abo yafashe+Kandi abafashwe n’umunyagitugu bazamucika.+
Nzarwanya abakurwanya+Kandi nzakiza abana bawe.
26 Abakugirira nabi nzabarisha inyama z’imibiri yaboKandi bazasinda amaraso yabo nk’abasinda divayi iryohereye.
Abantu bose* bazamenya ko njyewe Yehova,+Ndi Umukiza wawe+ nkaba n’Umucunguzi wawe,+Intwari ya Yakobo.”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ntarava mu nda ya mama.”
^ Cyangwa “Yehova azandenganura.”
^ Cyangwa “ingororano.”
^ Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Ku dusozi turiho ubusa.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu gituza.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abafite umubiri bose.”