Yesaya 5:1-30
5 Reka ndirimbire umukunzi wanjyeIndirimbo ivuga uwo nkunda n’umurima we w’imizabibu.+
Umukunzi wanjye yari afite umurima w’imizabibu ku gasozi keraho imyaka myinshi.
2 Yarawuhinze, akuramo amabuye.
Awuteramo umuzabibu utukura yatoranyije,Yubakamo umunara hagati.
Acukuramo aho kwengera imizabibu.+
Nuko akomeza kwitega ko muri uwo murima hazera imizabibu myiza,Ariko heramo imizabibu mibi gusa.+
3 “None rero baturage b’i Yerusalemu namwe abatuye i Buyuda,Nimuducire urubanza njye n’umurima wanjye w’imizabibu.+
4 Ni iki kindi nari gukorera umurima wanjye w’imizabibuNaba ntarakoze?+
Kuki nakomeje kwitega ko uzera imizabibu myiza,Ariko wajya kwera ukera imizabibu mibi gusa?
5 None rero, reka mbabwireIcyo ngiye gukorera umurima wanjye w’imizabibu:
Nzakuraho uruzitiro rwawo,Kandi nzawutwika.+
Urukuta rwawo rw’amabuye nzarusenya,Maze barunyukanyuke.
6 Nzawureka sinongere kuwitaho;+Ntuzongera gukurwamo imizabibu idakenewe cyangwa ngo uhingirwe.
Uwo murima uzameramo amahwa n’ibihuru+Kandi nzategeka ibicu ntibyongere kuwugushamo imvura.+
7 Kuko umurima w’imizabibu wa Yehova nyiri ingabo ari umuryango wa Isirayeli;+Abantu b’i Buyuda ni ibyatewe muri uwo murima yakundaga cyane.
Yakomeje kwitega ko bagaragaza ubutabera,+Ariko bakarenganya abandi;Yabitezeho gukiranuka,Ariko abona agahinda gaterwa n’abica amategeko.”+
8 Bazabona ishyano abafatanya amazu+N’abongera imirima ku yindi,+Kugeza ubwo nta handi haba hasigaye,None byatumye mutura mu gihugu mwenyine!
9 Yehova nyiri ingabo yarahiye numvaKo amazu menshi nubwo yaba ari manini kandi ari meza,Azahinduka amatongo ateye ubwoba,Nta muntu uyatuyemo.+
10 Mu murima wa hegitari enye hazera imizabibu yavamo litiro 22* za divayi,Kandi ibiro 160* by’ingano bizavamo ibiro 16* gusa mu gihe cyo gusarura.+
11 Bazabona ishyano ababyuka kare mu gitondo bazinduwe no kunywa inzoga,+Bagakomeza kunywa bakageza nimugoroba bumaze kwira, kugeza ubwo inzoga zitangiye kubakoresha.
12 Inanga n’ibikoresho by’umuziki bifite imirya,Ishako,* umwironge na divayi ntibibura mu birori byabo;Ariko ntibita ku murimo wa YehovaKandi ntibabona umurimo w’amaboko ye.
13 Ni yo mpamvu abantu banjye bazajyanwa ahandi hantu ku ngufuKubera kubura ubumenyi;+Abanyacyubahiro babo bazicwa n’inzara+Kandi abaturage babo bazicwa n’inyota.
14 Imva* yarushijeho kuba niniKandi yasamura akanwa kayo irenza urugero.+
Ubwiza bwa Yerusalemu,* abantu bayo benshi basakuza n’abantu baho bahora mu birori,Bizamanuka bijye muri iyo Mva byanze bikunze.
15 Umuntu azunama,Umuntu azacishwa bugufiKandi amaso y’abibone azacishwa bugufi.
16 Yehova nyiri ingabo azashyirwa hejuru bitewe n’imanza* ze;Imana y’ukuri, Uwera,+ iziyeza ikoresheje gukiranuka.+
17 Amasekurume y’intama azarisha nk’ari mu rwuri* rwayo;Abanyamahanga bari muri iki gihugu bazarya ibyo mu matongo yahozemo amatungo yagaburiwe neza.
18 Bazabona ishyano abakuruza ikosa ryabo imigozi y’ikinyoma,Bagakuruza icyaha cyabo imigozi ikurura igare;
19 Abavuga bati: “Niyihutishe umurimo wayo,Uze vuba kugira ngo tuwubone.
Umugambi* w’Uwera wa Isirayeli nusohoreKugira ngo tuwumenye!”+
20 Bazabona ishyano abavuga ko icyiza ari kibi,+N’ikibi bakavuga ko ari cyiza, bagashyira umwijima mu mwanya w’umucyo n’umucyo bakawushyira mu mwanya w’umwijima,Bagashyira ibisharira mu mwanya w’ibiryohereye n’ibiryohereye bakabishyira mu mwanya w’ibisharira!
21 Bazabona ishyano abibwira ko ari abanyabwengeKandi bakibwira ko bajijutse.+
22 Bazabona ishyano abigira intwari zo kunywa divayiN’abagabo bigira abahanga bo kuvanga inzoga zitandukanye,+
23 Abakira ruswa maze umuntu mubi bakamugira umwere+Kandi bakarenganya umukiranutsi.+
24 Ni yo mpamvu nk’uko ibirimi by’umuriro bitwika ibikenyeriN’ibyatsi byumye bigatwikwa n’umuriro bigashira,Imizi yabo izaboraN’uburabyo bwabo butumuke nk’ivumbi,Kuko banze amategeko* ya Yehova nyiri ingabo,Bagasuzugura ijambo ry’Uwera wa Isirayeli.+
25 Ni cyo gituma Yehova arakariye cyane abantu beKandi azarambura ukuboko kwe abakubite.+
Imisozi izatigitaKandi intumbi zabo zizaba nk’imyanda mu mayira.+
Kwigomeka kwabo ni ko gutuma atareka kubarakarira,Agakomeza kurambura ukuboko kwe kugira ngo abakubite.
26 Yahaye ikimenyetso abantu bo mu gihugu cya kure;+Abahamagara avugiriza kugira ngo baze baturutse ku mpera z’isi;+None dore baje bihuta cyane.+
27 Muri bo nta n’umwe unanirwa cyangwa ngo asitare.
Nta wuhunyiza cyangwa ngo asinzire.
Umukandara bambaye bawufunze barawukomezaKandi imishumi y’inkweto zabo ntiyacitse.
28 Imyambi yabo yose iratyayeN’imiheto yabo irareze.*
Ibinono by’amafarashi yabo bimeze nk’amabuye atyayeKandi inziga z’amagare yabo zimeze nk’umuyaga mwinshi.+
29 Urusaku rwabo ni nk’urw’intare itontomaKandi basakuza nk’intare zikiri nto.*+
Bazatontoma bafate umuhigoKandi bazawutwara ntihagire uwukiza.
30 Uwo munsi bazivugira kuri uwo muhigoNk’urusaku rw’amazi y’inyanja.+
Umuntu wese uzitegereza igihugu azabona umwijima ubabaje;N’urumuri ruzijima bitewe n’ibicu.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bati imwe.” Reba Umugereka wa B14.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “homeri imwe.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “efa imwe.”
^ Ni akagoma gato bavuza bafashe mu ntoki.
^ Cyangwa “abanyacyubahiro bayo.”
^ Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
^ Cyangwa “ubutabera.”
^ Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.
^ Cyangwa “umwanzuro; inama.”
^ Cyangwa “amabwiriza.”
^ Cyangwa “yiteguye kurasa.”
^ Cyangwa “intare zikiri nto zifite umugara.”