Yesaya 51:1-23

  • Siyoni yongera kumera nk’ubusitani bwa Edeni (1-8)

  • Ihumure rituruka ku ukomeye waremye Siyoni (9-16)

  • Igikombe cy’umujinya wa Yehova (17-23)

51  “Mwebwe abakora uko bashoboye kose ngo bakore ibyiza, nimuntege amatwi,Namwe abashaka Yehova. Nimurebe igitare mukomokahoN’aho mwacukuwe.   Nimurebe papa wanyu AburahamuNa Sara+ wababyaye.* Kuko Aburahamu yari umwe igihe namuhamagaraga+Kandi namuhaye umugisha agira abana benshi.+   Yehova azahumuriza Siyoni.+ Azahumuriza ahantu hayo hose habaye amatongo,+Ubutayu bwayo abuhindure nka Edeni+Kandi ikibaya cyo mu butayu bwaho, agihindure nk’ubusitani bwa Yehova.+ Hazabamo ibyishimo n’umunezeroN’amasengesho yo gushimira n’indirimbo nziza.+   Mwa bantu banjye mwe, nimunyumve,Namwe bantu banjye nimuntege amatwi,+Kuko nzatanga itegeko,+Ngashyiraho amategeko yanjye ngo abere abantu urumuri.+   Gukiranuka kwanjye kuregereje,+Agakiza kanyu ni njye kazaturukaho+Kandi amaboko yanjye azacira abantu urubanza.+ Ibirwa bizanyiringira+Kandi bizategereza ukuboko* kwanjye.   Murebe hejuru mu ijuru,Murebe no hasi ku isi,Kuko ijuru rizabura nk’uko umwotsi ubura,N’isi igasaza nk’umwenda. Abayituye bazapfa nk’imibu,Ariko agakiza kanjye kazagumaho kugeza iteka ryose+Kandi gukiranuka kwanjye kuzahoraho.+   Nimuntege amatwi mwebwe abazi gukiranuka,Mwebwe abafite itegeko* ryanjye mu mitima yanyu.+ Ntimugatinye kuvugwa nabi n’abantu bashobora gupfaKandi ntimugahahamurwe n’ibitutsi byabo,   Kuko udukoko tuzabarya nk’uko turya umwenda,Tubarye nk’uturya ubwoya.+ Ariko gukiranuka kwanjye kuzahoraho iteka ryoseKandi agakiza kanjye kabe ku bantu bose.”+   Yewe kuboko kwa Yehova we!+ Kanguka! Kanguka wambare imbaraga! Kanguka nko mu bihe bya kera, nko mu bihe byashize. Ese si wowe wamenaguye Rahabu,*+Ugatobora cya gikoko cyo mu nyanja?+ 10  Ese si wowe wakamije inyanja, ugakamya amazi menshi?+ Si wowe waciye inzira hagati mu nyanja kugira ngo abacunguwe bambuke?+ 11  Abo Yehova yacunguye bazagaruka.+ Bazaza i Siyoni basakuza bitewe n’ibyishimo+Kandi bazagira ibyishimo bitazashira.+ Bazagira ibyishimo n’umunezeroKandi agahinda n’akababaro bizahunga.+ 12  “Ni njye ubwanjye ubahumuriza.+ Uri nde wowe utinya umuntu kandi azapfa,+Ugatinya umwana w’umuntu kandi azuma nk’ubwatsi bubisi? 13  Kuki wibagirwa Yehova Umuremyi wawe,+We warambuye ijuru+ kandi agashyiraho fondasiyo z’isi? Umunsi wose wabaga watinye ukugirira nabi,Nk’aho yari afite ubushobozi bwo kukurimbura. None se uburakari bw’uwakugiriraga nabi buri he? 14  Umuntu wunamye mu minyururu ari hafi kurekurwa,+Ntazapfa ngo ajye mu rwoboKandi ntazabura ibyokurya. 15  Ariko ndi Yehova Imana yawe,Ni njye utuma inyanja yivumbura ikazamo imiraba ikaze.+ Yehova nyiri ingabo ni ryo zina ryanjye.+ 16  Nzashyira amagambo yanjye mu kanwa kaweKandi nzagutwikiriza igicucu cy’ukuboko kwanjye,+Kugira ngo nshyire ijuru mu mwanya waryo, nshyireho na fondasiyo z’isi,+Maze mbwire Siyoni nti: ‘muri abantu banjye.’+ 17  Yerusalemu we, kanguka! Kanguka maze uhaguruke,+Wowe wanywereye ku gikombe cy’uburakari bwa Yehova kiri mu ntoki ze. Wanyoye divayi yo mu gikombe;Warayinyoye uyimaramo, ituma udandabirana.+ 18  Mu bana bose yabyaye, nta n’umwe wamuyoboye;Mu bana yareze bose nta n’umwe wamufashe ukuboko. 19  Ibi bintu bibiri byakugezeho. Ni nde uzifatanya nawe mu kababaro? Gusenywa no kurimburwa, inzara n’inkota!+ Ni nde uzaguhumuriza?+ 20  Abana bawe bituye hasi.*+ Baryamye ahantu hose imihanda ihurira,Bameze nk’intama z’ishyamba zafashwe mu rushundura bateze. Basinze* uburakari bwa Yehova, gucyaha kw’Imana yawe.” 21  Ubwo rero umva ibi,Yewe wa mugore w’umunyabibazo we kandi w’umusinzi ariko utasindishijwe na divayi. 22  Umwami wawe Yehova, Imana yawe irwanirira abantu bayo, iravuga iti: “Dore ngiye kukuvana mu ntoki igikombe gituma udandabirana.+ Igikombe, ni ukuvuga igikombe cy’uburakari bwanjye,Ntuzongera kukinyweraho.+ 23  Nzagishyira mu ntoki z’abakubabazaga,+Bakakubwira* bati: ‘unama kugira ngo tuguce hejuru,’ Ku buryo umugongo wawe wari warawugize nk’ubutaka,Ukamera nk’inzira abantu banyuramo.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “wabagiriye ku gise.”
Cyangwa “imbaraga.”
Cyangwa “amabwiriza.”
Cyangwa “bararabiranye.”
Cyangwa “buzuye.”
Cyangwa “bakabwira ubugingo bwawe.”