Yesaya 52:1-15

  • Kanguka Siyoni we! (1-12)

    • Ibirenge byiza by’abazanye ubutumwa bwiza (7)

    • Abarinzi ba Siyoni basakuriza rimwe (8)

    • Abatwara ibikoresho bya Yehova bagomba kuba batanduye (11)

  • Umugaragu wa Yehova azahabwa umwanya ukomeye (13-15)

    • Uko agaragara byarangiritse (14)

52  Siyoni we,+ kanguka! Kanguka wambare imbaraga.+ Yewe Yerusalemu umujyi wera,+ ambara imyenda yawe myiza,Kuko umuntu utarakebwe n’uwanduye batazongera kwinjira iwawe.+   Yerusalemu we, ihungure umukungugu uhaguruke wicare. Yewe mukobwa w’i Siyoni wagizwe imfungwa, hambura imigozi iri ku ijosi ryawe.+   Yehova aravuga ati: “Mwagurishijwe ku busa+Kandi muzacungurwa nta mafaranga atanzwe.”+   Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “Ubwa mbere, abantu banjye bagiye gutura muri Egiputa ari abanyamahanga,+Nyuma yaho Ashuri ibagirira nabi nta mpamvu.”   Yehova aravuga ati: “None se ubwo nakora iki?” Yehova aravuga ati: “Kuko abantu banjye bajyaniwe ubusa. Ababategeka bakomezaga gusakuza bishimiye gutsinda+Kandi izina ryanjye ryahoraga risuzugurwa umunsi wose.+   Ni cyo kizatuma abantu banjye bamenya izina ryanjye,+Ni yo mpamvu uwo munsi bazamenya ko ari njye uvuga. Dore ni njye ubivuze.”   Mbega ukuntu bishimishije kubona umuntu* uje kubwiriza ubutumwa bwiza ku musozi,+Utangaza amahoro,+Uzana ubutumwa bwiza bw’ibintu byiza,Utangaza agakiza,Ubwira Siyoni ati: “Imana yawe yabaye Umwami!”+   Tega amatwi! Abarinzi bawe bazamuye amajwi. Basakuriza rimwe kubera ibyishimo,Kuko igihe Yehova azagarura Siyoni bazabyibonera n’amaso yabo.   Yemwe mwa turere tw’i Yerusalemu twabaye amatongo mwe, nimunezerwe kandi musakurize rimwe kubera ibyishimo,+Kuko Yehova yahumurije abantu be,+ yacunguye Yerusalemu.+ 10  Yehova yeretse ibihugu byose imbaraga ze zera,*+Impera z’isi zose zizabona ibikorwa byo gukiza* by’Imana yacu.+ 11  Mwebwe abahetse ibikoresho byo mu nzu ya Yehova,+Muve aho hantu,* nimuhave,+ ntimukore ku kintu cyanduye,+Musohoke+ kandi mukore uko mushoboye ntihagire ikintu kibanduza. 12  Muzasohoka nta bwoba mufiteKandi ntimuzagenda nk’abahunze,Kuko Yehova azabagenda imbere,+Imana ya Isirayeli ikagenda inyuma yanyu ibarinze.+ 13  Dore umugaragu wanjye+ azagaragaza ubushishozi mu byo akora. Azahabwa umwanya ukomeye,Azamurwe maze ashyirwe hejuru cyane.+ 14  Abantu benshi bamwitegereje batangaye,Kuko mu maso he hari hangiritse kurusha ah’undi muntu weseKandi isura ye yari yangiritse kuruta undi muntu uwo ari we wese. 15  Ubwo rero azatera ubwoba ibihugu byinshi.+ Abami bazacecekera* imbere ye,+Kuko bazabona ibyo batari barigeze babwirwaKandi bazita ku byo batari barigeze bumva.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibirenge by’uje kubwiriza.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Yehova yahinnye ukuboko k’umwenda we, kugira ngo agaragaze ukuboko kwe kwera.”
Cyangwa “intsinzi.”
Uko bigaragara aho hantu herekeza kuri Babuloni.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bazafunga iminwa yabo.”