Yesaya 53:1-12

  • Umugaragu wa Yehova ababazwa, agapfa kandi agashyingurwa (1-12)

    • Asuzugurwa kandi akangwa (3)

    • Yikorera uburwayi n’imibabaro (4)

    • “Yajyanywe nk’intama ijya kubagwa” (7)

    • Yikoreye ibyaha by’abantu benshi (12)

53  Ni nde wizeye ibyo yatwumvanye?*+ Kandi se ni nde wabonye imbaraga za Yehova?+   Azazamuka imbere y’umureba* nk’uko igiti gishibuka,+ azamuke nk’umuzi uva mu butaka butagira amazi. Uko agaragara ntibizaba bihambaye cyangwa ngo abe afite ubwiza buhebuje+Kandi nitumubona, tuzabona isura ye idashishikaje ku buryo twumva tumwishimiye.*   Abantu baramusuzuguraga ntibamwegere+Kandi yari umuntu uzi* imibabaro, amenyereye n’indwara;Ni nk’aho twari twarahishwe mu maso he.* Yarasuzugurwaga kandi twamufataga nk’udafite icyo amaze.+   Ni ukuri, yikoreye indwara zacu+Kandi yikorera imibabaro yacu.+ Ariko twamufataga nk’uwahanwe* n’Imana, kandi agakubitwa na yo, ikamubabaza.   Yatewe icumu+ kubera ibyaha byacu+Kandi amakosa yacu ni yo yatumye ababazwa cyane.+ Yahawe igihano kugira ngo tubone amahoro+Kandi ibikomere bye ni byo byadukijije.+   Twese twari twarayobye nk’intama,+Buri wese yari yaranyuze inzira ye,Kandi Yehova ni we yashyizeho ibyaha byacu.+   Igihe yafatwaga nabi+ yemeye kubabazwa,+Ariko ntiyagira ijambo avuga. Yajyanywe nk’intama ijya kubagwa,+Nk’uko umwana w’intama uceceka iyo bari kuwogosha ubwoya,Ni ko na we atigeze agira icyo avuga.+   Yakuweho* bitewe no kugirirwa nabi no gucirwa urubanza rudakwiriye. None se ni nde uzita ku byabaye mu gihe cye? Yakuwe mu gihugu cy’abazima.+ Ibyaha by’abantu banjye ni byo byatumye akubitwa kugeza apfuye.*+   Yashyinguwe* hamwe n’abantu babi+Ashyingurwa hamwe n’abakire,*+Nubwo nta kintu kibi* yari yarigeze akoraKandi akaba atarigeze abeshya.+ 10  Icyakora Yehova yemeye* ko ababara cyane, kandi yemera ko arwara. Nutanga ubuzima* bwe ngo bube igitambo cyo gukuraho ibyaha,+Azabona urubyaro rwe, yongere n’iminsi azabaho+Kandi Yehova azamukoresha kugira ngo ibyo ashaka bikorwe.+ 11  Azabona ibyiza kandi anyurwe, kubera akababaro yagize. Kubera ubumenyi bwe, umukiranutsi, ari we mugaragu wanjye,+Azatuma abantu benshi baba abakiranutsi+Kandi azikorera amakosa yabo.+ 12  Ni yo mpamvu nzamuhana umugabane n’abantu benshi,Azagabana n’abantu b’intwari ibyasahuwe,Kubera ko yatanze ubuzima bwe agapfa+Kandi akabarirwa mu banyabyaha.+ Yikoreye ibyaha by’abantu benshi+Kandi apfira abanyabyaha.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Bishobora no kuvugwa ngo: “Ibyo twumvise.”
Umureba uvugwa aha yerekeza ku muntu muri rusange, cyangwa Imana.
Cyangwa “ku buryo twamukunda.”
Cyangwa “usobanukiwe.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Yari ameze nk’umuntu abantu batifuzaga kureba.”
Cyangwa “uwatejwe uburwayi.”
Ibi bishobora kuba bisobanura ko yishwe, cyangwa ko bamujyanye kugira ngo bamwice.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ni byo byatumye akubitwa.”
Cyangwa “umuntu yamuhaye aho gushyingurwa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umugabo w’umukire.”
Cyangwa “urugomo.”
Cyangwa “ubugingo.”
Cyangwa “Icyakora Yehova yishimiye.”