Yesaya 54:1-17
54 Yehova aravuga ati: “Yewe mugore w’ingumba utarigeze ubyara we, vuga mu ijwi rinini wishimye!+
Yewe mugore utarigeze ubabazwa n’ibise we,+ nezerwa kandi uvuge cyane wishimye!+
Kuko abana* b’umugore watawe n’umugabo ari benshiKurusha abana b’umugore ufite umugabo.”*+
2 “Aho ihema ryawe ryubatse hagire hanini.+
Imyenda y’ihema ryawe ryiza yirambure.
Imigozi y’ihema ryawe yikurure cyaneKandi ukomeze imambo* z’ihema ryawe.+
3 Kuko uzaguka ugana iburyo n’ibumoso.
Abagukomokaho bazafata ibihugu,Bature mu mijyi yari yarashenywe.+
4 Ntutinye+ kuko utazakorwa n’isoni+Kandi ntugire ikimwaro kuko utazatenguhwa.
Uzibagirwa igisebo wagize igihe wari inkumiKandi ntuzongera kwibuka ikimwaro wagize igihe wari warapfushije umugabo.”
5 “Umuremyi wawe Mukuru+ ni we mugabo wawe;*+Yehova nyiri ingabo ni ryo zina ryeKandi Uwera wa Isirayeli ni we Mucunguzi wawe.+
Azitwa Imana y’isi yose.+
6 Yehova yaguhamagaye umeze nk’umugore watawe n’umugabo ufite agahinda kenshi,+Umeze nk’umugore washatse akiri muto, nyuma umugabo akaza kumuta,” ni ko Imana yawe ivuga.
7 “Kuko namaze igihe gito naragutaye,Ariko nzakugirira imbabazi nkugarure.+
8 Narakurakariye cyane, mara akanya gato ntakwitaho,+Ariko nzakugirira imbabazi ngukunde urukundo rudahemuka kugeza iteka ryose,”+ ni ko Yehova Umucunguzi wawe+ avuga.
9 “Ibi bimbereye nk’ibyo mu gihe cya Nowa.+
Nk’uko narahiye ko amazi yo mu gihe cya Nowa atazongera kuzura isi,+Ni na ko narahiye ko ntazongera kukurakarira cyangwa ngo ngucyahe.+
10 Kuko imisozi ishobora gukurwahoN’udusozi tukanyeganyega,Ariko njye sinzagukuraho urukundo rwanjye rudahemuka,+Cyangwa ngo isezerano ryanjye ry’amahoro rinyeganyege,”+ ni ko Yehova ukugirira imbabazi avuga.+
11 “Wa mugore wababaye we,+ ugahuhwa n’umuyaga ukujyana hirya no hino kandi ukaba utagira uguhumuriza,+Ngiye gushyiraho amabuye yawe nyakomezeKandi ngushyirireho fondasiyo y’amabuye ya safiro.*+
12 Inkuta zawe nzazubakisha amabuye y’agaciro,*Amarembo yawe nyubakishe amabuye abengerana*Kandi imipaka yawe yose nyubakishe amabuye y’agaciro.
13 Abana* bawe bose bazigishwa na Yehova+Kandi bazagira amahoro menshi.+
14 Uzakomezwa no gukiranuka.+
Kugirirwa nabi bizaba kure yawe,+Nta kintu uzatinya kandi ngo kigutere ubwoba,Kuko kitazakwegera.+
15 Nihagira ugutera,Si njye uzaba mutumye.
Uzagutera wese azagwa ari wowe azize.”+
16 “Dore ni njye waremye umunyabukorikori,We uhuha mu muriro w’amakaraKandi agakora intwaro ye.
Ni njye waremye umurimbuzi kugira ngo arimbure.+
17 Intwaro yose yacuriwe kukurwanya nta cyo izageraho+Kandi ururimi rwose ruzakuburanya, uzarutsinda.
Uwo ni wo murage w’abagaragu ba YehovaKandi gukiranuka kwabo ni njye guturukaho,” ni ko Yehova avuga.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “shebuja.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abahungu.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ihema ry’Igihamya.”
^ Cyangwa “shobuja.”
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Cyangwa “amabuye ya odemu.”
^ Cyangwa “amabuye y’umuriro.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abahungu.”