Yesaya 55:1-13
55 Yemwe abafite inyota mwese,+ nimuze mufate amazi.+
Namwe abadafite amafaranga nimuze mugure murye.
Rwose, nimuze mugure divayi n’amata+ mudatanze amafaranga cyangwa ikindi kintu.+
2 Kuki mukomeza gutanga amafaranga mugura ibintu bitari ibyokuryaKandi se kuki mutanga amafaranga muba mwabonye bibaruhije mugura ibintu bidahaza?
Muntege amatwi mwitonze murebe ngo murarya ibyiza+Kandi mukishimira* cyane ibyiza kurusha ibindi.*+
3 Mutege amatwi kandi munsange.+
Nimwumve maze muzakomeze kubahoKandi nzagirana namwe isezerano rihoraho,+Rihuje n’urukundo rudahemuka nakunze Dawidi, isezerano ryo kwizerwa.+
4 Dore namugize umuhamya+ w’ibihugu,Mugira umuyobozi+ n’umutegetsi+ w’ibihugu.
5 Dore uzahamagara abantu utaziKandi abantu bo mu gihugu utigeze kumenya baziruka bagusanga,Kubera Yehova Imana yawe,+ Uwera wa Isirayeli,Kuko azagushyira hejuru.+
6 Mushake Yehova kumubona bigishoboka,+Mumuhamagare akiri hafi.+
7 Umuntu mubi nareke ibyo akora+N’ugira nabi ahindure ibitekerezo bye.
Agarukire Yehova kuko azamugirira imbabazi,+Agarukire Imana yacu kuko izamubabarira rwose.+
8 Yehova aravuga ati: “Kuko ibyo mutekereza atari byo ntekereza+Kandi ibyo mukora bitandukanye n’ibyo nkora.
9 Nk’uko ijuru risumba isi,Ni ko n’ibikorwa byanjye bisumba ibyanyuKandi ibyo ntekereza bisumba ibyo mutekereza.+
10 Nk’uko imvura n’urubura bimanuka bivuye mu ijuruNtibisubireyo bitaratosa ubutaka, ngo bimeze imyaka kandi yere,Umuhinzi akabona imbuto n’urya akabona ibyokurya,
11 Ni ko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera.+
Ntirizangarukaho nta cyo rirakora,+Ahubwo rizakora ibyo nishimira+Kandi rikore ibyo naritumye.
12 Muzasohoka mwishimye+Kandi muzagarurwa mu mahoro.+
Imisozi n’udusozi bizanezererwa imbere yanyu, bisakuze byishimye+Kandi ibiti byo mu murima byose bizakoma amashyi.+
13 Ahari ibihuru by’amahwa hazamera igiti cy’umuberoshi,+Naho ahari igisura hamere igiti cy’umuhadasi.
Bizatuma izina rya Yehova rimenyekana,+Bibe ikimenyetso kitazigera kivaho.”
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “ubugingo bwanyu bukishimira.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibifite ibinure.”