Yesaya 56:1-12
56 Uku ni ko Yehova avuga ati:
“Muharanire ubutabera+ kandi mukore ibyo gukiranuka,Kuko agakiza kanjye kagiye kuzaKandi gukiranuka kwanjye kugiye kugaragara.+
2 Ugira ibyishimo ni ukora ibyoN’umwana w’umuntu utabireka,Agakomeza kubahiriza Isabato ntayihumanye*+Kandi akarinda ukuboko kwe gukora igikorwa cyose kibi.
3 Umunyamahanga ujya mu ruhande rwa Yehova+ ntakavuge ati:
‘Yehova azantandukanya n’abantu be byanze bikunzeKandi umuntu w’inkone* ntakavuge ati: ‘dore ndi igiti cyumye.’”
4 Uku ni ko Yehova abwira abantu b’inkone bubahiriza amasabato yanjye kandi bagahitamo ibyo nishimira, bakubahiriza isezerano ryanjye:
5 “Nzabaha umwanya mu nzu yanjye kandi nibuke izina ryanyu,Mbahe ikintu cyiza kiruta kugira abahungu n’abakobwa.
Nzabaha izina rizagumaho kugeza iteka ryose,Izina ritazakurwaho.
6 Naho abanyamahanga baza mu ruhande rwa Yehova kugira ngo bamukorere,Bagakunda izina rya Yehova+Kandi bakaba abagaragu be,Abantu bose bubahiriza Isabato kandi ntibayihumanyeKandi bakubahiriza isezerano ryanjye,
7 Na bo nzabazana ku musozi wanjye wera+Kandi ntume bishimira mu nzu yanjye yo gusengeramo.
Ibitambo byabo bitwikwa n’umuriro n’ibindi bitambo byabo, bizemerwa ku gicaniro cyanjye,Kuko inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’abantu bo mu bihugu byose.”+
8 Umwami w’Ikirenga Yehova, uhuriza hamwe abatatanye bo muri Isirayeli,+ aravuga ati:
“Nzamushyira abandi bantu biyongera ku bamaze guhurira hamwe.”+
9 Mwa nyamaswa zo mu gasozi mwe, namwe mwese mwa nyamaswa zo mu ishyamba mwe,Nimuze murye.+
10 Abarinzi ni impumyi.+ Nta n’umwe wamenye ibishobora kubaho.+
Bose ni imbwa z’ibiragi zidashobora kumoka.+
Zirahagira kandi zikiryamira; zikunda gusinzira.
11 Ni imbwa z’ibisambo,Ntibigera bahaga.
Ni abungeri* badasobanukiwe.+
Buri wese yanyuze inzira ye.
Buri wese muri bo yishakira inyungu abanje guhemuka maze akavuga ati:
12 “Nimuze! Ngiye gushaka divayi,Maze tunywe inzoga kugeza dusinze+Kandi ejo hazaba hameze nk’uyu munsi, ndetse habe heza kurushaho.”
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “ntayanduze.”
^ Ni abantu bafite imyanya ndangagitsina yangijwe n’abandi bantu.
^ Cyangwa “abashumba.”