Yesaya 57:1-21
57 Umukiranutsi yararimbutse,Ariko nta wubizirikana mu mutima we.
Abantu b’indahemuka barapfuye,+Ariko nta wamenye ko umukiranutsi atakiriho,Kuko yatwawe n’ibyago.
2 Agira amahoro.
Abantu bose bagendera mu nzira yo gukiranuka, baruhukira mu mva* zabo.
3 “Naho mwe, mwa bana b’umugore w’umupfumu mwe,Mwa rubyaro rw’umusambanyi n’umugore w’indaya mwe,Nimwigire hafi.
4 Uwo museka ni nde?
Ni nde mukomeza kwasamira mugasohora indimi mumuseka?
Ese ntimuri abana b’abanyabyahaN’abana b’abanyabinyoma,+
5 Abantu bagirira irari mu biti binini,+Munsi y’igiti gitoshye cyose,+Bakicira abana mu bibaya,+Munsi y’imikoki yo mu bitare?
6 Umugabane wawe uri kumwe n’amabuye asennye yo mu kibaya.+
Ni byo koko ni wo mugabane wawe.
Unayasukira ituro ry’ibyokunywa kandi ukayaha impano.+
Ese ibyo byanshimisha koko?
7 Washashe uburiri bwawe ku musozi muremure uri hejuru cyane+Kandi wajyagayo ukahatambira ibitambo.+
8 Washyize urwibutso rwawe inyuma y’urugi n’icyo rufasheho.
Warantaye ukuramo imyenda wari wambaye.
Warazamutse maze uburiri bwawe ubugira bunini.
Wagiranye isezerano n’abakunzi bawe.
Wakundaga kuryama ku buriri bumwe na bo+Kandi ukitegereza igitsina cy’umugabo.*
9 Waramanutse ujya kureba Meleki* ufite amavutaKandi ufite parufe nyinshi cyane.
Wohereje intumwa zawe zigera kure,Ku buryo wamanutse ukagera mu Mva.*
10 Waruhiye mu nzira zawe nyinshi wanyuzemo,Ariko ntiwavuga uti: ‘ibi nta cyizere bitanga!’
Wabonye ibikongerera imbaraga,Ni yo mpamvu utarambiwe.*
11 None se ni nde waguteye ubwoba maze ugatinya,Bigatuma utangira kubeshya?+
Ntiwigeze unyibuka.+
Nta cyo wigeze uzirikana mu mutima wawe.+
Kubera ko nakomeje guceceka kandi sinite ku byo ukora,+Ni yo mpamvu utigeze untinya.
12 Njye nzagaragaza ‘gukiranuka’ kwawe+ n’ibikorwa byawe+Kandi nta cyo bizakumarira.+
13 Nutabaza ushaka uwagufashaIbigirwamana byawe warundanyije ntibizagukiza,+Byose bizatwarwa n’umuyaga.
Umwuka uzabitwara,Ariko umuntu umpungiraho azaragwa igihugu,Aragwe umusozi wanjye wera.+
14 Umuntu azavuga ati: ‘nimuhubake, nimuhubake umuhanda! Muhashyire inzira!+
Muvane ikintu cyose mu nzira cyabangamira abantu banjye.’”
15 Uri hejuru kandi Usumbabyose,Uhoraho iteka ryose+ kandi izina rye rikaba ari iryera,+Aravuga ati: “Ntuye hejuru kandi hera,+Ariko nanone mbana n’abababaye* kandi bafite agahindaKugira ngo nsubize imbaraga aborohejeKandi nsubize imbaraga abafite imitima ibabaye.+
16 Sinzabarwanya iteka ryoseKandi sinzahora mbarakariye,+Kuko umwuka w’umuntu ushobora kuba muke cyane bitewe nanjye,+Ibyo bikaba no ku byo naremye bihumeka.
17 Nababajwe n’uko abona* inyungu abanje guhemuka,+Maze ndamukubita, muhisha mu maso hanjye kandi ndakaye.
Ariko yaransuzuguye+ akomeza kumvira ibyo umutima we umubwira.
18 Nabonye ibikorwa byeAriko nzamukiza+ maze muyobore.+
Kandi nzamuhumuriza, mpumurize+ n’abantu be bafite agahinda.”+
19 Yehova aravuga ati: “Nzatuma iminwa ivuga amagambo yo gusingiza.*
Uri hafi n’uri kure bazahabwa amahoro adashira+Kandi nzabakiza.”
20 “Ariko abantu babi bameze nk’inyanja irimo umuyaga mwinshi idashobora gutuza,Amazi yayo agakomeza kuzamura ibyatsi n’ibyondo.”
21 Imana yanjye iravuga iti: “Nta mahoro y’ababi.”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ku buriri bwabo.”
^ Bishobora kuba byerekaza ku gusenga ibigirwamana.
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Umwami.”
^ Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “utacitse intege.”
^ Cyangwa “abihana.”
^ Uko bigaragara abavugwa aha ni “Abisirayeri.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Ndarema imbuto z’iminwa.”