Yesaya 58:1-14
58 “Hamagara n’imbaraga zawe zose; komeza uhamagare!
Zamura ijwi ryawe nk’iry’ihembe.
Bwira abantu banjye ukuntu bigometse,+Ubwire abo mu muryango wa Yakobo ibyaha byabo.
2 Banshaka buri munsiKandi bakavuga ko bishimira kumenya ibikorwa byanjye,Nk’aho ari abantu bakora ibyo gukiranukaKandi batigeze bareka ubutabera bw’Imana yabo.+
Bansaba imanza zitabera,Nk’aho bishimira kwegera Imana:+
3 ‘Kuki twigomwa kurya no kunywa ntubibone+Kandi twakwibabaza ntubyiteho?’+
Ni ukubera ko iyo mwigomwe kurya no kunywa muba mwishakira inyungu* zanyuKandi mukagirira nabi abakozi banyu.+
4 Iyo mwigomwe kurya no kunywa birangira mutonganye, mukarwanaKandi mugakubitana ibipfunsi mufite ubugome.
Ntimushobora kwigomwa kurya no kunywa nk’uko mubikora uyu munsi ngo ijwi ryanyu ryumvikane mu ijuru.
5 Ese mugira ngo umunsi wo kwigomwa kurya no kunywa nifuza ni umeze utya?
Ese ni umunsi umuntu yibabaza,*Akubika umutwe nk’ubwatsi burebure,*Agasasa ibigunira akaryama mu ivu?
Ibyo ni byo mwita kwigomwa kurya no kunywa n’umunsi wo gushimisha Yehova?
6 Oya, kwigomwa kurya no kunywa nemera ni uku:
Ni ugukuraho iminyururu y’ubugome,Guhambura imigozi iziritse ku giti batwaraho imitwaro,*+Kurekura abababaye bakagenda+No gucamo kabiri igiti cyose batwaraho imitwaro.
7 Ni ugusangira ibyokurya byawe n’umuntu ushonje,+Ukazana umuntu ubabaye utagira aho aba ukamushyira mu nzu yawe,Wabona umuntu udafite imyenda yo kwambara ukayimuha+Kandi ntiwirengagize mwene wanyu?
8 Nubigenza utyo, umucyo wawe uzaba nk’urumuri rwa mu gitondo bwenda gucya+Kandi uzahita ukira.
Gukiranuka kwawe kuzakugenda imbereKandi ikuzo rya Yehova rizakugenda inyuma rikurinze.+
9 Icyo gihe uzahamagara Yehova akwitabe;Uzatabaza akubwire ati: ‘Ndi hano!’
Nukura iwawe igiti batwaraho imitwaroKandi nureka gutunga abandi urutoki, ukirinda amagambo yo gusebanya,+
10 Ukigomwa ibyo wifuza*+Ukabiha umuntu ushonje kandi ukagaburira abantu bababaye,*Icyo gihe umucyo wawe uzamurikira no mu mwijimaKandi umwijima wawe uzamera nko ku manywa.+
11 Yehova azakuyobora igihe cyoseKandi atume uhaga* n’igihe uzaba uri mu gihugu cyumagaye.+
Azakomeza amagufwa yawe,Umere nk’ubusitani bwuhirwa neza,+Ube nk’isoko y’amazi idakama.
12 Bazakubakira ahari harashenywe+Kandi uzubaka fondasiyo zahozeho kera.+
Uzitwa umuntu usana inkuta zasenyutse*+N’usana imihanda yo guturaho.
13 Nureka kwishakira inyungu* zawe ku munsi wanjye wera+ w’IsabatoKandi ukita umunsi wera wa Yehova w’Isabato ibyishimo byawe, umunsi ukwiriye guhabwa icyubahiro+Ukawuha icyubahiro aho kwishakira inyungu zawe no kuvuga amagambo adafite akamaro,
14 Ni bwo uzishimira YehovaKandi nanjye nzakunyuza ahantu hasumba ahandi ku isi.+
Nzatuma urya ku murage* wa sogokuruza wawe Yakobo,+Kuko akanwa ka Yehova ari ko kabivuze.”
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “ibyishimo.”
^ Cyangwa “ababaza ubugingo bwe.”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Ishami ry’umukindo n’urubingo.”
^ Cyangwa “umugogo.”
^ Cyangwa “ibyo ubugingo bwawe bwifuza.”
^ Cyangwa “ubugingo bubabaye.”
^ Cyangwa “ahaze ubugingo bwawe.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibyuho.”
^ Cyangwa “kwishakira ibyishimo.”
^ Cyangwa “wishimira umurage.”