Yesaya 59:1-21

  • Ibyaha by’Abisirayeli byabatandukanyije n’Imana (1-8)

  • Kuvuga ibyaha byakozwe (9-15a)

  • Yehova yitaye ku bihannye (15b-21)

59  Dore, ukuboko kwa Yehova si kugufi ku buryo kutakiza+N’ugutwi kwe ntikwapfuye* ku buryo kutakumva.+   Oya, ahubwo amakosa yanyu ni yo yabatandukanyije n’Imana yanyu.+ Ibyaha byanyu byatumye ibahisha mu maso hayoKandi yanga kubumva.+   Kuko ibiganza byanyu byandujwe* n’amaraso+N’intoki zanyu zikanduzwa n’ibyaha. Iminwa yanyu ivuga ibinyoma+ n’ururimi rwanyu ruvuga ibyo gukiranirwa.   Nta n’umwe ushyigikiye ubutabera,+Nta nujya mu rukiko ajyanywe no kuvuga ukuri. Biringira ubusa*+ bakavuga ibitagira akamaro. Batwita ingorane maze bakabyara ibibi.+   Baturaga* amagi y’inzoka ifite ubumara,Kandi baboha inzu y’igitagangurirwa.+ Umuntu wese uriye amagi yayo arapfaN’igi ryose rimenetse rivamo inzoka y’impiri.   Inzu yabo y’igitagangurirwa ntizababera umwendaKandi ibyo bakora ntibizabatwikira.+ Imirimo yabo ni mibiKandi ibikorwa by’urugomo biri mu biganza byabo.+   Ibirenge byabo byirukira gukora ibibi,Bakihutira kuvusha amaraso y’inzirakarengane.+ Ibitekerezo byabo ni bibi;Bararimbura kandi bakangiza.+   Ntibigeze bamenya icyo bakora ngo babane amahoro n’abandiKandi nta butabera burangwa mu nzira zabo.+ Inzira zabo ntizigororotseKandi uzinyuramo wese ntazagira amahoro.+   Ni yo mpamvu ubutabera buri kure yacuKandi gukiranuka ntikutugereho. Dukomeza kwiringira kubona urumuri, ariko tukabona umwijima. Twiringira kubona umucyo, ariko dukomeza kugendera mu mwijima.+ 10  Dukorakora ku rukuta nk’umuntu utabona,Tugakomeza gukorakora nk’abatagira amaso.+ Dusitara ku manywa nk’aho ari mu mwijima;Mu bantu bafite imbaraga tumeze nk’abapfuye. 11  Dukomeza gutaka nk’idubuKandi dukomeza kuvuga nk’inuma dufite agahinda. Twiringiye ubutabera, ariko nta buhari. Twiringiye agakiza, ariko kari kure yacu. 12  Kuko ibicumuro byacu ari byinshi imbere yawe;+Buri cyaha cyacu kiradushinja.+ Ibicumuro byacu biri kumwe natweKandi amakosa yacu tuyazi neza.+ 13  Twakoze ibyaha kandi twihakana Yehova;Twarahindukiye dutera umugongo Imana yacu. Twavuze ibyo kugira nabi no kwigomeka;+Dutekereza kubeshya maze tukabeshya.+ 14  Ubutabera busubizwa inyuma+Kandi gukiranuka guhagarara kure;+Ukuri* kwasitariye aho abantu bahuriraKandi ibikwiriye ntibishobora kwinjira. 15  Ukuri kwarabuze+Kandi umuntu wese uhindukira akareka ibibi arasahurwa. Yehova yarabibonye maze biramubabaza,*Abona ko nta butabera buhari.+ 16  Yabonye ko nta muntu n’umwe uhari,Atangazwa no kuba nta muntu n’umwe ugira icyo akora,Nuko ukuboko kwe gutanga agakizaKandi gukiranuka kwe kuramushyigikira. 17  Yambaye gukiranuka nk’ikoti* ry’icyuma,Yambara n’agakiza* ku mutwe nk’ingofero.+ Yambaye kwihorera nk’uko bambara umwenda+Kandi icyifuzo cyo gukora ibintu neza, yacyambaye nk’ikoti. 18  Azabakorera ibihuje n’ibyo bakoze.+ Azarakarira abamurwanya, arakarire abanzi be.+ Ibirwa azabiha ingororano ibikwiriye. 19  Uhereye iburasirazuba bazatinya izina rya YehovaKandi uhereye iburengerazuba bazatinya ikuzo rye,Kuko azaza ameze nk’umugezi wihuta,Uyobowe n’umwuka wa Yehova. 20  Yehova aravuga ati: “Umucunguzi+ azaza i Siyoni,+Asange abakomoka kuri Yakobo barahindukiye bakareka ibyaha byabo.”+ 21  Yehova aravuga ati: “Nanjye iri ni ryo sezerano ngiranye na bo.+ Umwuka wanjye ukuriho n’amagambo yanjye nashyize mu kanwa kawe, ntibizava mu kanwa kawe cyangwa mu kanwa k’abana bawe, cyangwa mu kanwa k’abuzukuru bawe, uhereye ubu kugeza iteka ryose,” ni ko Yehova avuga.

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ntikuremereye.”
Cyangwa “byahumanyijwe.”
Cyangwa “ibitariho.”
Guturaga ni igihe igikoko kimennye amagi yacyo, kugira ngo kivanemo ibyana.
Cyangwa “ubunyangamugayo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abona ko ari bibi.”
Cyangwa “ikanzu itagira amaboko.”
Cyangwa “intsinzi.”