Yesaya 60:1-22

  • Ikuzo rya Yehova rirabagiranira kuri Siyoni (1-22)

    • Kimwe n’inuma zijya mu mazu yazo (8)

    • Zahabu isimbura umuringa (17)

    • Abantu bake bazaba igihumbi (22)

60  “Yewe mugore,+ haguruka umurike kuko umucyo wawe uje. Ikuzo rya Yehova rikurabagiranaho.+   Dore umwijima uzatwikira isiKandi umwijima mwinshi uzatwikira ibihugu. Ariko wowe Yehova azakumurikiraN’ikuzo rye rikugaragareho.   Ibihugu bizasanga urumuri rwawe+Kandi abami+ bazasanga ubwiza budasanzwe bw’urumuri rwawe.+   Ubura amaso yawe urebe impande zose. Bose bahuriye hamwe; baza bagusanga. Abahungu bawe bakomeza kuza baturutse kure+Kandi abakobwa bawe bakaza bateruwe.+   Icyo gihe uzabireba ugaragaze ibyishimo+Kandi umutima wawe unezerwe, wuzure umunezero,Kuko ubutunzi bwo mu nyanja buzaza bugusangaN’ubutunzi bw’ibihugu bukaza aho uri.+   Ingamiya nyinshi cyane zizuzura mu gihugu cyawe,*Ingamiya z’ingabo zikiri nto z’i Midiyani no muri Efa.+ Iziturutse i Sheba zose zizaza. Zizaza zihetse zahabu n’ububani,*Zizatangaza icyubahiro cya Yehova.+   Amatungo yose y’i Kedari+ azahurizwa aho uri. Amapfizi y’intama y’i Nebayoti+ azagukorera. Azaza ku gicaniro cyanjye yemewe+Kandi nzataka inzu yanjye ifite ubwiza.+   Bariya ni ba nde baza baguruka nk’igicu,Bameze nk’inuma zijya mu mazu yazo?*   Ibirwa bizanyiringira,+Amato y’i Tarushishi azaba ari imbere*Kugira ngo azane abahungu bawe baturutse kure,+Bazanye ifeza na zahabu byabo,Bagana izina rya Yehova Imana yawe, basanga Uwera wa Isirayeli,Kuko azaba yaragutatse ubwiza.+ 10  Abanyamahanga bazubaka inkuta zaweN’abami babo bagukorere.+ Kuko nzaba naragukubise nkurakariye,Ariko nzakwemera nkugirire imbabazi.+ 11  Amarembo yawe azahora afunguye;+Ntazigera afungwa haba ku manywa cyangwa nijoro,Kugira ngo bakuzanire ubukungu bwo mu bihuguKandi abami babyo ni bo bazabanza.+ 12  Kuko igihugu n’ubwami bitazagukorera bizarimbukaKandi ibihugu bizarimbuka byanze bikunze.+ 13  Ikuzo ryo muri Libani rizaza iwawe,+Igiti cy’umuberoshi, igiti cy’umutidari n’igiti cyo mu bwoko bwa sipure bizazana+Kugira ngo bitake ahantu hanjye hera;Nzahesha ikuzo aho nshyira ibirenge byanjye.+ 14  Abana b’abakubabazaga bazaza bakunamire,Abagusuzuguraga bose bazaza buname imbere yaweKandi bazakwita umurwa wa Yehova,Siyoni y’Uwera wa Isirayeli.+ 15  Nubwo nagutaye, abantu bakakwanga kandi nta n’umuntu unyura iwawe,+Nzatuma uba umuntu abantu bahora basingiza,Utuma abantu bishima igihe cyose.+ 16  Uzanywa amata y’ibihugu,+Wonke amabere y’abami;+Uzamenya udashidikanya ko njyewe Yehova ndi Umukiza waweKandi ko Intwari ya Yakobo ari Umucunguzi wawe.+ 17  Umuringa nzawusimbuza zahabu,Icyuma ngisimbuze ifeza,Igiti ngisimbuze umuringa,Naho amabuye nyasimbuze icyuma. Nzashyiraho amahoro akubere abagenzuziNo gukiranuka kukubere abakoresha.+ 18  Urugomo ntiruzongera kumvikana mu gihugu cyaweKandi kurimbura no gusenya ntibizumvikana ku mipaka yawe.+ Inkuta zawe uzazita Agakiza+ n’amarembo yawe uyite Ishimwe. 19  Izuba ntirizongera kukumurikira ku manywaN’ukwezi ntikuzongera kukumurikira. Yehova ni we uzakubera urumuri iteka ryose+Kandi Imana yawe ni yo izaba ubwiza bwawe.+ 20  Izuba ryawe ntirizongera kurengaN’ukwezi kwawe ntikuzijima,Kuko Yehova azakubera urumuri iteka ryose+Kandi iminsi yawe yo kurira izaba yararangiye.+ 21  Abantu bawe bose bazaba abakiranutsi;Igihugu kizaba icyabo kugeza iteka ryose. Bazaba igiti cyashibutse nateye,Umurimo w’amaboko yanjye,+ kugira ngo nsingizwe.+ 22  Abantu bake bazaba igihumbiKandi itsinda rito rihinduke abantu bakomeye. Njyewe Yehova nzabyihutisha mu gihe cyabyo.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ukuvuga, ibintu bimeze nk’amariragege, batwika bikavamo umwotsi uhumura cyane.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “zizakuzuraho.”
Cyangwa “mu myenge y’amazu yazo.”
Cyangwa “azabanza.”