Yesaya 61:1-11

  • Uwatoranyijwe azatangaza ubutumwa bwiza (1-11)

    • “Igihe cy’imbabazi za Yehova” (2)

    • “Ibiti binini byo gukiranuka” (3)

    • Abantu batazi babafasha (5)

    • “Abatambyi ba Yehova” (6)

61  Umwuka w’Umwami w’Ikirenga Yehova uri kuri njye,+Kuko Yehova yantoranyije kugira ngo ntangarize abicisha bugufi ubutumwa bwiza.+ Yantumye gupfuka ibikomere by’abafite imitima yihebye,Gutangariza imfungwa ko zizafungurwaNo guhumura amaso y’imfungwa.+   Yantumye gutangaza ko igihe cy’imbabazi za Yehova cyagezeN’igihe cyo kwihorera kw’Imana yacu,+No guhumuriza abarira cyane bose.+   Yantumye guha abaririra SiyoniIbitambaro byo kwambara mu mutwe kugira ngo babisimbuze ivu,Kubaha amavuta y’ibyishimo aho kurira cyaneNo kubaha umwenda w’ibyishimo aho kwiheba. Bazitwa ibiti binini byo gukiranuka,Ibiti byatewe na Yehova kugira ngo yiheshe ikuzo.*+   Bazongera kubaka ahari hamaze igihe kirekire harabaye amatongo,Bazamure ahari harasenyutse mu bihe byahise.+ Bazasubizaho imijyi yari yarashenywe,+Ahantu hari harahindutse amatongo kuva kera cyane.+   “Abantu mutazi bazaza, baragire amatungo yanyuKandi abantu mutazi+ ni bo bazajya babahingira, bite no ku mizabibu yanyu.+   Naho mwe, muzitwa abatambyi ba Yehova;+Bazabita abakozi b’Imana yacu. Muzarya ubutunzi bw’ibihugu+Kandi muzumva bubateye ishema.*   Aho kumwara muzahabwa umugabane ukubye kabiriKandi aho gukorwa n’isoni bazavugana ibyishimo, bishimira umugabane wabo. Ni byo koko, bazahabwa umugabane ukubye kabiri mu gihugu cyabo.+ Bazishima iteka ryose,+   Kuko njyewe Yehova nkunda ubutabera;+Nanga ubujura n’akarengane.+ Nzabaha ibihembo byabo nk’uko biriKandi nzagirana na bo isezerano rihoraho.+   Abazabakomokaho bazamenyekana mu bindi bihugu+Kandi abazabakomokaho bamenyekane mu bantu bo mu mahanga. Abazababona bose bazabamenya,Bamenye ko ari urubyaro Yehova yahaye umugisha.”+ 10  Nzishimira Yehova cyane. Njyewe wese,* nzishimira Imana yanjye,+Kuko yanyambitse imyenda y’agakiza,+Ikanyambika ikanzu* yo gukiranuka,Nk’uko umukwe yambara igitambaro cyo ku mutwe nk’umutambyi,+Nk’uko umugeni yambara ibintu by’umurimbo. 11  Nk’uko ubutaka bumeza imyakaN’umurima ukameramo ibyawutewemo,Ni ko Umwami w’Ikirenga YehovaAmeza gukiranuka+ n’ishimwe+ imbere y’ibihugu byose.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “kugira ngo yitake ubwiza.”
Cyangwa “Kandi muziratana ubukire bwabyo.”
Cyangwa “ubugingo bwanjye.”
Cyangwa “ikanzu itagira amaboko.”