Yesaya 62:1-12
-
Izina rishya rya Siyoni (1-12)
62 Sinzaceceka+ kubera SiyoniKandi sinzatuza kubera Yerusalemu,Kugeza igihe gukiranuka kwayo kuzazira nk’umucyo+N’agakiza kayo kakamurika nk’umuriro.+
2 “Yewe mugore, ibihugu bizabona gukiranuka kwawe+N’abami bose babone ikuzo ryawe.+
Uzitwa izina rishya,+Izina uzahabwa na Yehova ubwe.
3 Uzaba ikamba ry’ubwiza mu kuboko kwa Yehova,Igitambaro umwami yambara ku mutwe kiri mu kiganza cy’Imana yawe.
4 Nta wuzongera kuvuga ko uri umugore watawe+Kandi nta wuzongera kwita igihugu cyawe amatongo.+
Ahubwo uzitwa Ibyishimo Byanjye Biri muri Yo+N’igihugu cyawe cyitwe Umugore Ufite Umugabo.
Kuko Yehova azakwishimiraKandi igihugu cyawe kikamera nk’umugore ufite umugabo.
5 Nk’uko umusore ashyingiranwa n’umukobwa w’isugi,Ni ko abahungu bawe bazakugira umugore wabo.
Kandi nk’uko umukwe yishimira umugeni,Ni ko Imana yawe izakwishimira.+
6 Yerusalemu we, nashyize abarinzi ku nkuta zawe,Ntibazigera baceceka ku manywa na nijoro.
Mwebwe abavuga izina rya Yehova,Ntimutuze
7 Kandi ntimutume atuza kugeza igihe azakomeza Yerusalemu;Ni byo koko kugeza igihe azatuma isi yirata Yerusalemu.”+
8 Yehova yazamuye ukuboko kwe kw’iburyo gukomeye, ararahira ati:
“Sinzongera guha abanzi bawe imyaka yawe ngo bayirye,Cyangwa ngo abantu bo mu bindi bihugu banywe divayi yawe nshya, kuko wayiruhiye.+
9 Ahubwo abasarura imyaka yawe ni bo bazayirya kandi bazasingiza Yehova.
Abenga divayi ni bo bazayinywera mu bikari byanjye byera.”+
10 Mutambuke, mutambuke munyure mu marembo.
Mukure ibintu byose mu nzira abantu batambuke.+
Nimwubake, mwubake umuhanda.
Muwukuremo amabuye,+Mushingire abantu ikimenyetso.*+
11 Dore, Yehova yatangarije impera z’isi ati:
“Nimubwire umukobwa w’i Siyoni muti:
‘Dore agakiza kawe karaje.+
Dore Imana ije ifite ingororanoKandi ibihembo itanga biri imbere yayo.’”+
12 Bazitwa abantu bera, abacunguwe na Yehova+Kandi uzitwa Uwashatswe, Umujyi Utaratawe.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “inkingi y’ikimenyetso.”