Yesaya 63:1-19
63 Uriya ni nde uje aturutse muri Edomu,+Agaturuka i Bosira+ yambaye imyenda y’amabara arabagirana,*Yambaye imyenda y’icyubahiro,Atambuka afite imbaraga nyinshi?
“Ni njyewe, uvuga ibyo gukiranuka,Nkagira imbaraga nyinshi zo gukiza.”
2 Kuki umwenda wawe utukuraKandi se kuki imyenda yawe isa n’abanyukanyukira imizabibu aho bengera Divayi?+
3 “Nanyukanyukiye imizabibu aho bengera divayi ndi njyenyine,Nta n’umwe mu bantu bo mu bihugu wamfashije.
Nakomeje kunyukanyuka abanzi banjye ndakaye,Nkomeza kubakandagira mfite umujinya.+
Amaraso yabo yatarukiraga ku myenda yanjye,Maze imyenda yanjye yose irandura.
4 Kuko umunsi wo kwihorera uri mu mutima wanjye+N’umwaka w’abo nacunguye ukaba ugeze.
5 Naritegereje ariko sinabona uwo kumfasha;Natangajwe no kubona nta muntu waje kumfasha.
Ukuboko kwanjye kwatumye ntsinda+Kandi umujinya wanjye uranshyigikira.
6 Nanyukanyutse abantu bo mu bindi bihugu mbarakariye,Mbanywesha umujinya wanjye barasinda,+Amaraso yabo nyamena ku butaka.”
7 Nzavuga ibikorwa bigaragaza urukundo rudahemuka rwa Yehova,Ibikorwa bituma abantu bashima Yehova,Kubera ibintu byose Yehova yadukoreye,+Ibintu byinshi byiza yakoreye umuryango wa Isirayeli,Abitewe n’imbabazi ze n’urukundo rwe rwinshi rudahemuka.
8 Kuko avuga ati: “Ni ukuri aba ni abantu banjye, ni abana bazakomeza kuba indahemuka.”+
Ni cyo cyatumye ababera Umukiza.+
9 Igihe cyose babaga bafite imibabaro, na we byaramubabazaga.+
Intumwa ye bwite* yarabakijije.+
Kubera ko yabakunze kandi akabagirira impuhwe, yarabacunguye,+Maze arabahagurutsa abaheka iminsi yose yo mu bihe bya kera.+
10 Ariko barigometse+ bababaza umwuka we wera,+Na we ahinduka umwanzi wabo,+Maze arabarwanya.+
11 Nuko bibuka iminsi ya kera,Iminsi y’umugaragu we Mose maze baravuga bati:
“Ari he Uwambukije abantu be n’abungeri*+ b’umukumbi we?+
Ari he Uwamushyizemo umwuka we wera?+
12 Ari he Uwatumye ukuboko kwe kwiza kugenda iburyo bwa Mose?+
Ari he Uwatandukanyije amazi imbere yabo+Kugira ngo yiheshe izina rihoraho iteka ryose?+
13 Ari he Uwabanyujije mu mazi arimo umuyaga mwinshi,*Kugira ngo bagende badasitara,Nk’ifarashi mu butayu?*
14 Nk’uko amatungo amanuka mu kibaya,Ni ko umwuka wa Yehova watumye baruhuka.”+
Uko ni ko wayoboye abantu bawe,Kugira ngo wiheshe izina rikomeye.*+
15 Reba hasi uri hejuru mu ijuru,Uri ahantu hawe utuye, hera kandi hahebuje.*
Ko utakitwitaho cyane kandi ngo utugaragarize imbaraga zawe?
Impuhwe zawe nyinshi+ n’imbabazi zawe biri he?+
Ntabwo bikitugeraho.
16 Uri Papa,+Nubwo Aburahamu ashobora kuba atatuziNa Isirayeli ntatwemere,Wowe Yehova uri Papa.
Witwa Umucunguzi wacu kuva kera.+
17 Yehova, kuki utureka ntidukomeze gukurikiza amategeko yawe?
Kuki ureka imitima yacu ikanga kukumvira, bigatuma tutagutinya?+
Garuka kubera abagaragu bawe,Imiryango wagize umurage wawe.+
18 Abantu bawe bera bamaze igihe gito bafite igihugu,Abanzi bacu banyukanyutse urusengero rwawe.+
19 Kuko twamaze igihe kirekire tumeze nk’abo utigeze gutegeka,Tumeze nk’abatarigeze kwitirirwa izina ryawe.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Itukura cyane.”
^ Cyangwa “umumarayika uhagarara imbere ye.”
^ Cyangwa “abashumba.”
^ Cyangwa “amazi menshi.”
^ Cyangwa “ahantu hadatuwe.”
^ Cyangwa “ryiza.”
^ Cyangwa “heza.”