Yesaya 64:1-12
64 Iyaba warasatuye ijuru ukamanuka,Ku buryo imisozi itigita bitewe nawe,
2 Nk’igihe umuriro utangiye gutwika igihuru,Umuriro ugatuma amazi abira,Abanzi bawe bari kumenya izina ryaweN’ibihugu byinshi bikagirira ubwoba bwinshi imbere yawe!
3 Igihe wakoraga ibintu biteye ubwoba tutigeze twitega ko byabaho,+Waramanutse maze imisozi itigitira imbere yawe.+
4 Kuva kera, nta wigeze abyumva cyangwa ngo abitege amatwiKandi nta jisho ryigeze ribona indi Mana itari wowe,Wowe ugirira neza abakomeza kugutegereza.*+
5 Waje gusanganira abakora ibyiza bishimye,+Abakomeza kukwibuka kandi bagakurikiza amategeko yawe.
Dore waraturakariye igihe twakomezaga gukora ibyaha,+Twamaze igihe kinini tubikora.
None se ubwo dukwiriye gukizwa?
6 Twese twabaye nk’umuntu wanduyeKandi ibikorwa byacu byo gukiranuka bimeze nk’umwenda wandujwe n’imihango.+
Twese tuzamera nk’ibibabi byenda kumaKandi ibyaha byacu bizadutwara nk’umuyaga.
7 Nta n’umwe uhamagara izina ryawe,Nta wugira icyo akora ngo agufate,Kuko utakomeje kutwitaho+Kandi utuma dushira* kubera ibyaha byacu.
8 Ariko noneho Yehova, uri Papa.+
Turi ibumba nawe ukaba Umubumbyi wacu.+
Twese turi umurimo w’amaboko yawe.
9 Yehova, ntuturakarire cyane+Kandi ntuzahore wibuka ibyaha byacu iteka ryose.
Turakwinginze turebe, kuko twese turi abantu bawe.
10 Imijyi yawe yera yahindutse ubutayu.
Siyoni yahindutse ubutayu,Yerusalemu ntigituwe.+
11 Inzu* yacu yera kandi nziza cyane,*Iyo ba sogokuruza bagusingirizagamo,Yatwitswe n’umuriro+Kandi ibintu byose twakundaga byarangiritse.
12 None se Yehova, uzirengagiza ibyo byose ukomeze kwifata?
Ese uzakomeza guceceka maze ureke dukomeze kubabazwa bikabije?+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “kugutegereza bihanganye.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “dushonga.”
^ Cyangwa “urusengero.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ifite ikuzo.”