Yesaya 64:1-12

  • Isengesho ryo kwihana rikomeza (1-12)

    • Yehova, “Umubumbyi wacu” (8)

64  Iyaba warasatuye ijuru ukamanuka,Ku buryo imisozi itigita bitewe nawe,   Nk’igihe umuriro utangiye gutwika igihuru,Umuriro ugatuma amazi abira,Abanzi bawe bari kumenya izina ryaweN’ibihugu byinshi bikagirira ubwoba bwinshi imbere yawe!   Igihe wakoraga ibintu biteye ubwoba tutigeze twitega ko byabaho,+Waramanutse maze imisozi itigitira imbere yawe.+   Kuva kera, nta wigeze abyumva cyangwa ngo abitege amatwiKandi nta jisho ryigeze ribona indi Mana itari wowe,Wowe ugirira neza abakomeza kugutegereza.*+   Waje gusanganira abakora ibyiza bishimye,+Abakomeza kukwibuka kandi bagakurikiza amategeko yawe. Dore waraturakariye igihe twakomezaga gukora ibyaha,+Twamaze igihe kinini tubikora. None se ubwo dukwiriye gukizwa?   Twese twabaye nk’umuntu wanduyeKandi ibikorwa byacu byo gukiranuka bimeze nk’umwenda wandujwe n’imihango.+ Twese tuzamera nk’ibibabi byenda kumaKandi ibyaha byacu bizadutwara nk’umuyaga.   Nta n’umwe uhamagara izina ryawe,Nta wugira icyo akora ngo agufate,Kuko utakomeje kutwitaho+Kandi utuma dushira* kubera ibyaha byacu.   Ariko noneho Yehova, uri Papa.+ Turi ibumba nawe ukaba Umubumbyi wacu.+ Twese turi umurimo w’amaboko yawe.   Yehova, ntuturakarire cyane+Kandi ntuzahore wibuka ibyaha byacu iteka ryose. Turakwinginze turebe, kuko twese turi abantu bawe. 10  Imijyi yawe yera yahindutse ubutayu. Siyoni yahindutse ubutayu,Yerusalemu ntigituwe.+ 11  Inzu* yacu yera kandi nziza cyane,*Iyo ba sogokuruza bagusingirizagamo,Yatwitswe n’umuriro+Kandi ibintu byose twakundaga byarangiritse. 12  None se Yehova, uzirengagiza ibyo byose ukomeze kwifata? Ese uzakomeza guceceka maze ureke dukomeze kubabazwa bikabije?+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “kugutegereza bihanganye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “dushonga.”
Cyangwa “urusengero.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ifite ikuzo.”